Njye ndasenga!

Urusaku rwa telefone yanjye yari iri ku musego, rurankangura! Nti”Mana yanjye uyu ni inde umpamagaye muri iki gitondo!”Nshyira ku gutwi numva umbwiye ati”Linda, Angel ameze ate?” Nti”Angel, ni inde turi kuvugana!” Ati”Ni Seleman.”  Nti”Mana yanjye, Seleman izi saa kumi nimwe urambaza Angel urabona twararanye?” Ati”Angel yituye hasi, nari nzi yuko ubizi.” Nti”Yituye hasi, ate? Nsobanurira ntago mbyumva!” Ati”Yataye ubwenge yitura hasi, reka mbivuge gutya.” Numva uvuze ati “Ariko uriya mukobwa azi gutesha umutwe abantu ye, yabaye yari yasinze!” Mpindukiye mbona ni Claudia nti ”Claudia uri kunyumva burya!” Ati”Ndi kumva Seleman yigirishijwe impuhwe nyinshi ukagirango! Nti”Yituye hasi umureba se?Ati”Muzajya mubona abantu bahaze ngo brwaye” Ati”Namubonye, yaguye mu busitani bwaho twari turi gusomera, yari  yasinze. Nti”Yasomaga se yasinze.” Ati”Yahagarutse kubera uburyo yari yasinze aba yituye hasi.” Nti”Uuuuh!Ibyo ni ibiki ra!” Ati”Yari afite n’icupa ry’inzoga ari kunywa yewe. Mpita mbyuka nambara ipantaro n’umupira njya mu cyumba cye.

Ngeze mu nzira nkubitana na Angel yazanye igikomere mu maso, nti”Angel bite?” Avuga buhoro cyane, ananiwe mu maso ati”Ni byiza.” Nti”Utabeshye umeze neza?” Ati”Yego, ahita ancaho arigendera!Numva nshitse amazi!Ndakata nsubira mu cyumba cyanjye.

Nsanga Claudia yabyutse yambaye agakabutura gasa n’akanjye ndetse n’umupira w’umweru bisa nti”Ko wanshishuye we, heee nawe waguriye muri Expo!” Ati”Linda uvuye hehe?Nkubonye ukata ku ruhande rw’ibumoso ngiye mu bwogero.” Nicara ku buriri nti”Mvuye kureba Angel.” Ati”Reka, urashoboye, usanze ameze ate se ra!” Nti’Nyagasani, Claudia uvugisha ukuri pe! Angel yakomeretse mu maso, ariko ubonye uburyo anciyeho nk’uwo bataziranye nkumva mbaye nk’igicucu!’ Araseka aratembagara yitura ku buriri ati’Narakubwiye,Uriya mukobwa ntago yoroshye!Wigeze ubona umuntu unywa inzoga anarwaye?” Ndimyoza nti”Isekere.Ubundi ni iki nari ngiye kureba?” Aca bugufi aranyongorera ati”Ariko ubundi waba uzi uburyo Angel yirirwa akubunza mu kigo?” Ndatungurwa nti”Ntabyo nzi!” Ati”Ajyenda avuga ko umugirira ishyari kubera ubwiza bwe.” Nti”Nyagasani!Mpita nibuka uburyo yanciyeho atanyitayeho.” Ati”Ariko umenye ko iri ari ibanga, mbikubwiye kubera yuko uri inshuti yanjye magara. Nti”Ndabizi ko ari mwiza,afite inzobe nziza ,mu maso heza yewe anateye neza ariko ni ukuri  nta shyari nigeze mugirira.” Ati”Ubwiza bw’inyuma se ugirango hari icyo bumaze. Ejobundi twabivuzeho,ariko abenshi bahitagamo kugira ubwiza bwo mu mutima kurusha ubw’inyuma.” Nti”Yego pe,Angel ashobora kuba miss compus ku bijyanye n’ubwiza bw’inyuma.

Ariko reba ukuntu nta kintu yitaho, ni umusinzi noneho afite n’umutima mubi.Niba ari mwiza se kuki yagishaga inama umuntu mubi nka njye ra!” Aba yifashemu mayunguyungu ati”Umva nshuti ntugire ubwoba, utekereza se ko utazabona umugabo kubera uri mubi? Rekana na kiriya gicucu,imana niyo itanga ni nayo mpamvu ngewe mpora nsenga.Uriya mukobwa njyewe ntago anzi,buriya njyewe namugira ku musozi.” Nifata ku munwa nti”Reka!’Nti”Reka dusohoke tujye ku kazuba!”

Duhagaze kuri balcon ati”Niga muri secondaire umukobwa yanyibye jacket, mpagara muri Domitory nti”Wa mukobwa we,ngarurira jacket yanjye. Umunsi wa kabiri nti”Wa mukobwa we ngarurira Jacket.” Ndasekanti “Yarayigaruye se?” Ati”Nandika itangazo mvuga ko umuntu uzambonera Jacket yanjye ateganyirijwe ibihembo bishimishije.” Nti”Barayizanye se?” Ati”Byahe!”Ndaseka ndatembagara nti”Claudia wikomeza kunsetsa.” Ati”Ceceka se wumve icyakurikiyeho!” Ntega amatwi ati”Nafashe amasengesho y’umunsi n’ijoro ntarya ntanywa, ndasenga, ndasenga hahandi wumva imana…uuuuh, ko muri kumwe. Ku munsi wa kabiri nagiye kubona umukobwa twiganaga araje apfukama imbere yanjye afite jacket mu ntoki ati”Claudia naraye umutima wanjye undya, umbwira ko ngomba kugusubiza jacket yawe. Ndakwinginze mbabarira sinzongera kukwiba.” Muramburaho ikiganza nti” Ndakubabariye ntuzongere kwiba mu izina rya yesu.” Ndeba hirya ndamwenyua nti”Eeeeh, uziko burya utoroshye we!” Ati”Watekerezaga ko noroshye!Uretse uzaba ureba ibya Seleman na Angel.” Ku mutima nti”Reka!”Mba mbonye  inkumi n’umusore binjiye mu kigo,umurinzi w’ikigo abanza kubasaka nti<<Bariya nantu ni bande?” Claudia ati’Biragaragara ko ari abanyacyaro pe!”

Biracyazaaaa

ITANGAMAHORO Nadine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *