
Abagana abatanga serivisi z’amacumbi muri aka karere iyo bakeneye agakingirizo biba ngombwa ko abo bagannye bamenya ibyo bagiyemo, aho kukabona bisaba kujya kugasaba kuri reception, aho bagafite bakakabaha bakabishyuje, abandi bakajya kukabagurira hanze aho bitwara igihe kitari munsi y’iminota ibiri nk’uko abaganiriye na strongnews bavuga, ibihangayikishije cyane cyane abafata neza abacumbika aha (abicuruza) bo muri uyu mujyi kuko hari abashobora gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kubera izo mbogamizi.
Abatanga izi serivisi ahatandukanye, twaraganiriye
Gahire Divine ushinzwe kwakira abantu muri Nengo Eden Park Hotel, Ati:”Serivise ntabwo iba ari ‘free’, prudence aba ari 1000, hariya kuri ‘reception’ tuba tubufite umuntu ubushaka aducaho tukabumuhereza, mu minsi ya weekend ni bwo dukunda kugira abakiliya benshi tuba dufite aka ‘box’ karimo 30, iyo dushize bitewe n’abo twakiriye haba hari utundi muri ‘stock’.”

Ni mu gihe muri Guest House Le Palm batugura hanze aho bifata nk’iminota ibiri nk’uko Habimana Cypyrien wakira abakiriya avuga.
Ati:”Akenshi abakiriya bacu hari igihe baba baduhamagaye bati mudutegurire icyumba mushyiremo ibintu byose n’utwo dukingirizo turimo, biroroshye baduha amafaranga tukajya kuri pharmacy tukatubagurira, hano imbere ntatwo, hari n’abakiriya baza badukeneye tutubagurira hanze, nka 80% by’abatugana baradukenera.”

Twagirayezu Maurice, uyobora Hotel Havana we avuga ko iwabo bitewe n’ako umukiriya yifuza kuko tudahuje ibiciro ababwira bakakamuzanira, bakayongera kuri fagitire.
Ati:”Hari umushinga watuzaniraga prudence tukaba dufite ahantu twa settinze mu byumba, tugenda tuzishyiramo uyikeneye akagenda akayikuramo akayikoresha, ariko nyuma ya covid umushinga waje guhagarara twifashisha mu bundi buryo, uyikeneye tuyimukurira hanze kugirango abashe kwirinda ubwandu.”
Icyo abicuruza bakunze kujya gufata abagabo neza muri aya macumbi babibona.
Kuba agakingirizo kagurishwa mu mahoteli n’amaloji cyangwa banyirayo bakajya kukagura hanze, biri mu bituma bamwe mu bicuruza bo muri uyu mujyi badaterwa ipfunwe no kujya kuzifatira bakaza bazizanye ngo hatagira ubatera inda cyangwa virus itera SIDA.
Umwe ati:”Barabitubwira bati ese waretse tugakorera aho sasa nkakugurira ikinini? ukibaza uti ese iki kinini kidakoze? jyewe nkavuga nti ese aho kugirango ngende nkorere aho, nkarwara SIDA cyangwa se nkatwara inda idateganijwe, byarutwa yenda bakambona ndi kuzifata.”
Undi ati:”Jye ntinya kurwara SIDA too, iyo mbonye nka mugenzi wanjye ari inshuti yanjye nkabona ari kunywa imiti ndatinya too, gusa tudufasha kwirinda izo nda, Sida, imitezi,…”
Undi na we ati:”Bituma wa mugabo ayo mwavuganye ari yo aguha atabanje kujya kugura condom, uramubwira akayaguha ukayabika kuko uzifite, condoms zituma tutarwara sida cyangwa gutwara inda zitateganijwe, jye nkunda ubuzima bwanjye, sintinya gufata udukingirizo kuko mba nzi akazi njemo kandi karantunze.”
Umuti ube uwuhe?
Jolie Bashagiri ushinzwe gushishikariza no gukangurira abikorera n’abanyarwanda muri rusange kwirinda indwara zandura n’izitandura mu rugaga rw’abikorera(PSF), avuga ko ibi bidakwiye kuko bitewe n’umuco hari ushobora gutinya gusaba agakingirizo kandi gafasha mu kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa virus itera SIDA, bityo gakwiye gushyirwa mu bindi bikoresho bitangwa mu macumbi, ugakeneye akagakoresha.
Ati:”Uruhare rwacu nka PSF ni ugukora ubukangurambaga, ni ukuganiriza bano banyamahoteli n’utubari ko ubuzima bw’umuntu bufite agaciro kanini, ko bagira uruhare runini cyane mu kurengera ubuzima bw’ababagana cyangwa se mu kugabanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA biciye mu gukoresha condom”

“Tugerageza kubabwira ko bategura ‘condoms’ nk’uko bategura ibindi byose; amashuka, colgate, uburoso, … cyane ko umuco wacu utuma umuntu atinya kuyisaba, bakaba bayishyira imbere y’igitanda ugize isoni zo kuyisaba akaba yayisangamo bimworoheye.”
Ni mu gihe kandi ngo basanga ikoreshwa ry’udukingirizo mu bikorera ryaragabanutse aho niba byari kuri 80% by’abadukoresha ubu havuyeho 5% ku buryo ubu abagakoresha babaye 75%.
Ikindi kiri mu bisubizo, ni imikoranire y’abatanga izi serivisi n’ibigo bidatanga udukingirizo nka HDI

Dr. Mickel-Ange Karamage uyobora ishami ry’ikigo HDI “Clinic coordinator” I Rubavu, avuga ko hari abantu batinya gusabira serivisi nk’iz’udukingirizo n’izindi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu bitaro bisanzwe kugirango wenda badahabwa akato, bikaba imwe mu mpamvu zatumye bazana ishami muri Rubavu kandi baha serivise zidaheza ibyiciro birimo abicuruza, urubyiruko,…, ariko ko n’ibigo nk’ibi bitanga serivise z’amacumbi bashobora gukorana.
Ati:”Dusanzwe dutanga condoms kubatugana hano kuri center yacu ya HDI y’I Rubavu, ariko bibaye ngombwa ko naba nyiri ibikorwa, za hoteli batugana tukagira ibiganiro byimbitse kubyerekeye n’icyo kibazo, ubufasha twabutanga ntakibazo.”
Naomi Irakoze Mugaragu.

