Hamuritswe umushinga Innovate4DigiJobs witezweho gufasha urubyiruko kubona akazi

 

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya(MINICT), ikigo Rwanda ICT Chamber, n’imiryango; Luxembourg AID and Development na International Labour Organization, kuri uyu wa 19 Kamena hamuritswe umushinga Innovate4DigiJobs 2025, ugamije gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi burufasha guhangana ku isoko ry’umurirmo.

Ineza Aulolie, umuyobozi w’uyu mushinga ubarizwa muri Rwanda ICT Chamber, avuga ko hakiri imbogamizi y’urubyiruko rudafite akazi, ikaba imwe mu mpamvu zitumye uyu mushinga ubaho.

Ati:”Turebye ku mibare ihari, urubyiruko ruvuga ko rwiga ariko ntirubone akazi, twareba kuri ba rwiyemezamirimo, baravuga ko babura amafaranga kugirango bagure ibintu bakora. dutekereza ko turamutse duhaye amafaranga ba rwiyemezamirimo babasha na bo guha akazi urwo rubyiruko.”

Aulolie avuga ko kugirango bafashe uri rubyiruko bisaba gushaka abasanzwe bakorana na rwo.

Ati:”Turi gushaka ‘institutions’ zisanzwe zikorana n’uru rubyiruko n’ama ‘businesses’ kugirango tubahe amafaranga babashe kwagura ibikorwa byabo nimba uno munsi bari gufasha ba rwiyemezamirimo 20, ayo mafaranga abafashe gufasha 50 kandi mu turere dutandukanye.”

“Impact twifuza kubona ni ukugirango dufashe urubyiruko rubashe kubona ubumenyi bukenewe hanze aha kugirango babashe kubona akazi cyangwa no gufasha zino businesses ziba zikiri ntoya kwaguka.”

Hari uturere bahisemo gukoreramo, ngo kuko turimo urubyiruko rwinshi n’ibigo by’amashuli aho Aulolie abashishikariza kwitabira

Ati:”Twahisemo ahantu haba urubyiruko rwinshi, ahantu haba n’ibigo by’amashuri kuko ibitekerezo byiza cyangwa byihariye biba mu bigo by’amashuri, icyo gihe rero ibigo by’amashuri byemerewe gutanga iyo mishinga y’abo bana kugirango tuyihe amafaranga ibashe kwagura kuko abo bana ni na bo baba bazi ikibazo bagenzi babo bafite ugasanga rero bafite n’igisubizo cyihariye cy’ukuntu babafasha.”

Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’uyu mushinga.

Dr. Habimana Alphonse umuyobozi w’ishuri ryigisha, rikanahugura urubyiruko ibijyanye n’amasomo y’ubukerarugendo n’amahoteli ari ryo Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy(KETHA), avuga ko uyu mushinga uje kubafasha kunoza ibyo bafasha abanyeshuri.

Ati:”Akenshi mu mahugurwa duha urubyiruko kugirango turusheho guhanga udushya tubinjiza ku isoko ry’umurimo, dusanga hari ibikoresho bimwe na bimwe tugenda tubura, ariko uyu mushinga uzadufasha kongera ubushobozi ku buryo n’ababyeshuri twafashaga barushaho kwiyongera, ibikorwa byacu bikiyongera, tukarushaho guhuza abanyeshuri n’isoko ry’umurimo mu buryo bushimishije.”

Ubuyobozi bw’umushinga buvuga ko imishinga bwifuza ari izakomeza ikorwa mu gihe cy’imyaka5 cyangwa 10, budashaka guha amafaranga ikintu kizamara amezi3 cyangwa 2.

Ni umushinga uzakorera mu turere twa Huye, Kayonza, Musanze, Gasabo, Nyagatare, Nyarugenge, Rubavu, Ruhango na Rusizi, aho kwiyandikisha bizarangira taliki 27 Kamena 2025, naho abiyandikisha bakaba bajya ku rubuga rwa ICT chamber bakajya kuri our work, project, bakajya kuri innovate4digiJobs bagakurikiza amabwiriza

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *