Minisiteri y’ubuzima yatangije ubukangurambaga ku kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

 

Minisiteri y’Ubuzima, Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Igororamuco (NRS), kuri uyu wa 16 Kamena 2025, batangije ubukangurambaga bw’iminsi 10 bwo gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, hategurwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge uzaba ku wa 26 Kamena 2025.

Mu nsanganyamatsiko igira iti “Kwirinda no kuvuza ababaswe n’ibibyobyabwenge ni inshingano za buri wese,” ubu bukangurambaga bwabanjirijwe n’ikiganiro n’abanyamakuru aho abo mu nzego zavuzwe haruguru bagaragazaga ko ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza imiryango ya benshi.

Prof. Darius Gishoma, Uyobora Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima(RBC), avuga ko ukoresheje ibiyobyabwenge bimwangiriza umubiri, ari yo mpamvu buri wese akwiye kugira uruhare mu kubirwanya.

Ati  “Nta rugingo na rumwe rw’umubiri rutagirwaho n’ingaruka uhereye ku bwonko, ku mwijima, igifu, umutima, ibyo byose rero bigira ingaruka, ariko ubutumwa bw’ibanze bwo ni ukwirinda, akaba ariho cyane dusaba gushyiramo ingufu.”

Mufulukye Fred, Umuyobozi mukuru wa NRS yavuze ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’umuryango Nyarwanda, kuko hari abava mu byo barimo kandi byari buzababesheho.

Ati “Bamwe bagiye bata amashuri, abo dufite uyu munsi mu bigo ngororamuco bataye ishuri kubera ubusinzi bakanirukanwa bagera kuri 521, tukanagira na 776 na bo birukanwe ku ishuri kubera gukoresha ibiyobyabwenge, dufite abavuye mu kazi kubera ubusinzi bukabije no gukoresha ibiyobyabwenge bagera muri 861, kubera ubusinzi akazi karabananiye bari mu bigo ngororamuco, abakoresha ibiyobyabwenge nabo bataye akazi kakabananira ni 846.”

Ubu bukangurambaga bwabimburiwe n’ikiganiro n’sbanyamakuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface na we yavuze ko ibiyobyabwenge usibye kwangiza ubifata, biganahombya igihugu.

Ati “Na none ni imbaraga z’igihugu ziba zangiritse kuko cyane cyane ababikoresha ni urubyiruko, ni byiza ko tuzirikana izo ngaruka, iyo Polisi n’izindi nzego duhangana na byo ni uko nibura tuba tugira ngo tubwire urubyiruko n’abanyarwanda mu by’ukuri bakumire.”

ACP Rutikanga Boniface yagaragaje ko kuva uyu mwaka wa 2025 watangira kugeza ubu, polisi yatahuye ibyaha 2073 by’ibiyobyabwenge, byafatiwemo abantu bagera kuri 683, barimo ababicuruza, ababyikorera ndetse n’ababikoresha.

RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2023-2024, abantu bagera mu 3129 bakiriwe n’inzego z’ubuzima baragezweho n’ingaruka zikomeye ku buzima zatewe no kubatwa n’ibiyobyabwenge. Naho NRS yo, igaragaza ko mu bigo ngororamuco biri mu gihugu uko ari 4, harimo abagera 6215 bose babaye imbata z’ibiyobyabwenge bitandukanye.

Naomi Irakoze Mugaragu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *