Musanze: Yagaruriwe ubuzima no guhabwa amaraso, yiyemeza kujya ayatanga

Mu 2018, Nyiranshimiyimana Donatile utuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yasabwe gutanga amaraso, arebye isashe y’ayo bamuvomyemo agira impungenge ko adashobora kuyagaruza kuko yabonaga ari menshi, afata umwanzuro wo kutazabisubira.

Muri 2019, yaje gutwita agiye kubyara abyara neza, ariko iya nyuma yanga kuza ava cyane kugeza ubwo ajyanwa ku bitaro arembye cyane ameze nk’uwapfuye, maze aterwa serum n’amaraso.

Avuga ko amaze kuzanzamuka, yasanze icyemezo yari yarafashe cyo kutazongera gutanga amaraso kigayitse.

Agira ati “Aho ngaruriye ubuzima nahawe amakuru ko kuba nsubijwe ubuzima ari ukubera abagiraneza batanze amaraso, ari na yo mpamvu nahise mvuga nti ‘nimara gusubizwa ubuzima nanjye iki gikorwa nzajya ngikora.'”

Avuga ko yasigaye yibaza uko byari kumugendekera iyo abantu bose baza kuba barafashe umwanzuro nk’uwe, wo kutazongera gutanga amaraso ukundi.

Guhera icyo gihe kugeza ubu, Nyiransabimana amaze gutanga amaraso inshuro icyenda.

Uwitwa Twizerimana Africa, we uyatanze inshuro eshatu, ashishikariza urubyiruko bagenzi be kwitabira gufashisha amaraso abayakeneye, kuko na bo bashobora kuyakenera.

Twizerimana agira ati “Impamvu yatumye nitabira gutanga amaraso ni uko njya numva bavuga ngo iyo uyatanze, nawe ushobora kuba wagira ikibazo cy’uburwayi hakaba hagira undi muntu uyaguha nta kiguzi kigiyemo.”

Ati “Urubyiruko ndarukangurira gutanga amaraso, bayahe bagenzi babo bayakeneye, na bo igihe nikigera bikaba ngombwa ko bayakenera bazafashwa n’abo batazi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, witabiriye Umunsi Mpuzamahanga wo Gutanga Amaraso wizihirijwe mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 14 Kamena 2025, yashishikarije abaturage bo ntara ye kuzamura umubare w’abatanga amaraso kuko amaraso ari

Yagize ati “Turashishikariza abaturage batuye intara yacu kurushaho gutanga amaraso kandi no kurushaho guharanira kugira ubuzima bwiza kuko iyo ugize ubuzima bwiza ni bwo utanga amaraso afite ubuziranenge, kandi ukaba unagabanyije umubare w’abayakenera.”

Uyu muyobozi avuga ko bishimira ko intara yabo igeze ku batanga amaraso ibihumbi 10 na 300 bangana na 18% by’abayatanze mu Rwanda muri 2024, nk’uko imibare y’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ibigaragaza.

Mugabowagahunde ariko, asanga iyo mibare ikiri hasi, bityo bakaba bakwiye gukora ibishoboka byose abatanga amaraso bakiyongera.

Dr Muyombo Thomas, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gutanga Amaraso muri RBC, avuga ko gutanga amaraso nta ngaruka mbi bitera uwayatanze ahubwo bituma agira ubuzima bwiza.

Yifashishije insanganyamatsiko y’uyu munsi “Tanga amaraso, tanga icyizere, twese hamwe dutabare abarwayi”,
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gutanga Amaraso muri RBC, Dr Muyombo Thomas, avuga ko ntawe gutanga amaraso bigwa nabi.

Agira ati “Abavuga ko umuntu utanga amaraso bimugiraho ingaruka, icyo ni igihuha.”

“Umuntu utanga amaraso aba ameze nk’abandi ndetse ahubwo anagira ubuzima buzira umuze kurushaho kuko iyo tuyafashe turayapima aba azi uko ahagaze, umubiri uba ukora andi, n’ibindi byinshi bituma abatanga amaraso aho kugira ngo bahure n’ibibazo ahubwo babaho neza.”

Dr Muyombo avuga kandi ko buri wese udafite uburwayi yatanga amaraso agatabara abayakeneye.

“Umuntu uwo ari we wese ufite ubuzima buzira umuze yatanga amaraso kandi gutanga amaraso ntibigombera kurya bya biryo twita iby’abakire, umuntu ufite amaraso ahagije aba ashobora no kuyaha abandi.”

Yibutsa kandi ko umuntu wahawe amaraso yemerewe gutanga amaraso nyuma y’umwaka ayatanze, bamaze kuyasuzuma ngo barebe ko nta bindi bibazo.

Avuga ko muri rusange gutanga amaraso bihagaze neza, kuko amaraso bakenera bayabona, ariko kandi ko gushaka amaraso ari uguhozaho, ari n’inshingano z’ikigo kuva cyashingwa mu 1976.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), gitangaza ko abantu 58, 688 batanze amaraso angana n’udusashi 84, 383 mu mwaka wa 2024.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *