Kwibuka31: Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wibutse abari abakozi bawo bishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa 11 Kamena, ku cyicaro cy’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Kacyiru mu karere ka Gasabo habereye umuhango wo kunamira no guha icyubahiro abari abakozi bawo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwahatangiwe hagiye hanengwa uruhare rw’abasomyi ba bibiliya n’abanyamadini bagiye batatira ibyo bigishijwe, bakambura bagenzi babo ubuzima.

Umuvugizi w’uyu muryango Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko nyuma ya byose bahisemo gusenyera umugozi umwe bazirikana ko ubumwe ari ryo shingiro ryo kubaho n’iterambere, kwimakaza urukundo nk’urwo Yezu yabakunze kandi abasaba kurukunda bagenzi babo.

Ati “Tubifashijwemo n’ubuyobozi hari ibyo tumaze kugeraho muri iyi myaka 31, buri wese naharanire kudaheranwa n’amateka mabi ahubwo dufatanyije twubake ubumwe n’iterambere, nk’umuryango wa bibiliya, ni umwanya wo kumenya no kuzirikana ko ibikubiye mu ijambo ry’Imana byose bishimangira urukundo n’ubumwe bw’abemera, bikuzura neza iyo bafite ubuzima bwiza.”

Bernard Bayasese, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, yasabye abakirisitu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyigumanira aho kuyibiba mu bandi, cyane abato.

Ati “Ubundi umukiristu yagombye kuba afite icyo arusha umupagani kubera ko aba asobanukiwe ubuzima bwa nyuma y’urupfu, mureke dukomeze dufatanye guhinduka, duharanire ko imiryango yacu iba igicumbi abayigize batorezwamo indangagaciro z’ubumwe bw’abanyarwanda.”

Ubwo Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wibukaga abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Kwibuka ni igihango abanyarwanda twagiranye cyo kuzirikana amateka no kubakiraho amateka meza azira ingebatekerezo ya Jenoside.”

 

 

Kabagambire Theogene, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, yasabye abanyamadini kwita kubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abo basengana.

Ati “Nk’abayobozi b’ayo madini, ku ruhare rwanyu ndetse ku ruhare rw’abarokotse Jenoside turabasaba kubaba hafi, hamwe n’inzego mufatanya turabasaba ko mwagira uruhare mu kubaka abarokotse Jenoside mu bikorwa bifatika, hari abadafite aho baba kugeza ubu, ubuyobozi bwite bwa Leta butwitaho buduha amacumbi, ariko ntitwabibaharira bonyine.”

Umuryango wa bibiliya mu Rwanda wibutse abari abakozi bawo 4 ari bo Karangwa Kitoko Thomas, Pasteur Nkurunziza Alphonse wari mu nama y’ubuyobozi ashinzwe gusemura bibiliya, Pasteur Iyamuremye Amoni wari mu nama y’ubuyobozi na Kanamugire Theogene wari umunyamabanga mukuru.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *