Abaturage batuye mu murenge wa Bwesige mu Karere ka Gicumbi baravuga ko kubera ikawa baterewe n’umushinga wa “Green Gicumbi” basigaye bahinga bakeza.
Mukankuranga Cesarie , umwe muri abo baturage, avuga ko babanje kwikanga ko bagiye kwicwa n’inzara ku bwo kubuzwa guhingamo ibishyimbo, ariko ubu ikawa ibaha umusaruro ufatika.
Ati:”Twumva ngo aha bazahatera ikawa tuti ese ubu tuzabigenza dute ntituzicwa n’inzara? Turivovota, ni uko tubona ikawa iraje ubu kubona mitiweli utavunitse, ukigisha umwana utavunitse kubera ‘green’ twarishimye ubu ntakibazo, sinabuzemo ibiro 500, navanyemo inka n’amabati nasakaje ahamviraga.”
Uwitwa Nzahimana Aaron na we ati:”Nari umukene ariko narakize, maze kuvanamo nka miliyoni ebyiri, nabashije kugura inka y’imbyeyi n’ikimasa cy’ejo kizacungura, nkaba naraguzemo n’agasambu nzahingamo, turashima ‘green gicumbi’.”

Munganyinka Odette uvuga ko mbere abana be batigaga neza, ubu ngo bariga neza bagatahana indangamanota abikesha green Gicumbi.
Ati:”Baricaye babona ko ibyo twahingaga nta gaciro byari bifite batwigira ko tugomba kuhahinga ikawa, harimo ababyakiriye n’abatarabyakiriye bumvaga nta gaciro bifite, ariko ubu ufite ikawa ni we musirimu, nezaga ibiro 50 by’ibishyimbo, ariko ubu uyu munsi ndasoroma buri cyumweru nk’ibiro 200 bivamo, ikawa iteka ninjije nka miliyoni 1.”
Theogène Ntakirutimana, ushinzwe ubuhinzi mu mushinga wa ‘Green Gicumbi’ avuga ko uyu musozi mbere wari umusozi uhanamye cyane, wabayeho isuri nyinshi, utaratangaga umusaruro kuko ubutaka bwo hejuru bwavagaho ubwo hasi bukajya hejuru byatumaga n’imyuka ihumanya ikirere izamuka, ariko ubu bagenda bahasubiranya.
Ati:”Twarwanyije isuri, murabona hari imiringoti igiye iri ku ntera itandukanye, ibiti bivangwa n’imyaka, n’ubwatsi bugiye buri ku mikingo kugirango bitariduka, ya mazi agenda agumamo agenda afasha bya bihingwa twateyeho, isaso na yo ituma ya mazi tuyagumana iyo rimaze kubora rihinduka ifumbire, bigatuma rwa rusobe rw’ibinyabuzima rugenda rugaruka.”
Anavuga ko bigishije abaturage gukora ubu buhinzi bwa kawa ku buryo bugira aho bubakura n’aho bubageza heza.
Ati:”Twabakoreye amahugurwa tubumvisha ko ubuhinzi bugendana n’ishoramari muri ubwo buhinzi, ntabwo uzakomeza gusarura utagira ikintu ukora, ni ukuvuga ngo niba ufite umusaruro ugomba kuzigama rya shoramari rizagufasha gukomeza kubona umusaruro.”

Iyi kawa yahinzwe kuri site ya Gihuke iri kuri hegitare 40 zihuje ku buryo bose bahinga igihingwa kimwe, ari cyo ikawa, ikawa iteye kuri metero ebyiri ebyiri mu mpuzandengo hariho ibiti ibihumbi 100, n’ubwo bashyiramo ibindi bihingwa bishobora gutwikira ubutaka nka za kurujete, ibihaza na wotameroni, kuko bishobora kubyara umusaruro binasasiye ubutaka.
Aba bahinzi bagera ku 137 bibumbiye muri koperative bahinga ikawa yitwa ‘RAB C15’ ni ubwoko bushya bw’imbuto bwongerewe ubwiza bwakorewe muri RAB, ariko ikomoka kuri arabica isanzwe izwi, iyi ikaba ari sizoni ya 3 bari gusarura bakaba bafite n’uruganda bagemuraho umusaruro, ku mpuzandengo ikiro bagitangira 800, ni mu gihe igiti1 kuri sizoni cyeza ibiro 10.
Naomi Irakoze Mugaragu.

