Gicumbi: Amaterase y’indinganire yatumye umusaruro w’ibyo bahinga wiyongera

 

Abaturage bahoze batuye ahari mu mashyamba mu Kagari ka Nyaruka, Umurenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi bigatuma bateza, baravuga ko basigaye bahinga bakeza kubera amaterasi y’indinganire bakorewe na “Green Gicumbi” mu mushinga wayo ujyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Ngomitsinze Jean Pierre, umwe muri abo baturage, avuga ko babanje gushidikanya ku masaruro bakura ku materasi y’indinganire, no kugira igihunga bakeka ko bashobora kwamburwa ubutaka yatunganyijweho, ariko ubu umusaruro arimo kubaha ukaba wivugira.

Agira ati “Twahombaga kuko ubutaka bwaragendaga kubera ko bwari buri ahantu hahanamye, none ubu haratereye ifumbire tuyishyiramo ikagumamo n’amazi akagumamo.”

Atanga urugero ko yahinganga  ibiro 15 wasanganga asarura ibiro 20, ariko ubu iyo ahahinze ibiro 10 ahasarura umufuka.

Aho Ngomitsinze yezaga ibiro 10 ubu ahakura ibiro 100.

Undi witwa Mukandayisenga Florence, we avuga ko nubwo bakibibabwira hari abavuze ko bagiye kubatera inzara, basabwe n’ibyishimo bakibona umusaruro bahakura.

Ati “Isuri yaturukaga ruguru iriya ubutaka bwose ikabujyana epfo iyi, barangije kudukorera indinganire, inyungu ubutaka ntibwongeye kugenda, umusaruro wacu wariyongereye, ikindi badutereye ibiti, ubu inka zirabirya kandi tukabonaho mushingiriro.”

Akomeza avuga ko ibyo biti binabafatira ubutaka amaterase ntatenguke, aho agaragaza ko mbere yezaga ibiro 40 cyangwa 50 by’ibishyimbo cyangwa ingano, none ubu akaba asurura ibiro 200 cyangwa 300.

Umuyobozi wa ‘Green Gicumbi’, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko ubu butaka babuhisemo kuko ari bumwe mu bwo ubuyobozi bw’ibanze bwari bwaberetse ko bwari butakera bitewe cyane cyane n’uburyo bw’imihingire ndetse n’uburyo bwo kurwanya isuri butari bwiza kuri uyu musozi.

Ati “Twemeranyijwe n’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage ko tugiye gukoraho amaterase y’indinganire, tubanza guhitamo ubutaka no gutoranya site, tugapima ubutaka tukamenya ibibazo bufite imyunyu cyangwa se ibitunga ibihingwa biburamo, tugapima amaterase, tugategura inzira z’amazi, tugashyiramo ifumbire y’imborera n’ishwagara ku kigero cyagenwe dukurikije ibibazo biri mu butaka.”

Kagenza kandi anavuga ku kamaro k’aya materase, ati “Ubutaka bwa hano burahanamye, iyo wakoze iterase ubwabyo biroroha kurihinga, afata amazi n’iyo imvura yagwa ari nke imyaka ishobora kwera, ya fumbire washyizemo nta suri iyitwara, ifumbire ishobora kugumamo ibihe 3 by’ihinga n’umusaruro ukiyongera, umusaruro wagiye wikuba inshuro 3 cyangwa 4.”

Mu gihe uyu mushinga ugiye kurangira kuko uri mu mwaka wawo wa nyuma, aba baturage bavuga ko
bazakomeza kubungabunga aya materase ngo adatenguka, ibi binashimangirwa n’uko bishyize hamwe kuko aho uyu mushinga ukorera mu mirenge 9 abahinzi bafite koperative zirenga 45 n’andi matsinda abafasha kubungabunga umutungo wabo arimo abagera kuri 700.

Aya materase amaze imyaka 4 abyazwa umusaruro, yakozwe kuri hegitari 40 ubwo bamaze ibihembwe birenga 12 basarura.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *