Hari abangavu bo mu Karere ka Musanze bahamya ko KosmoPads zifashishwa mu isuku mu gihe cy’imihango zabaye igisubizo kuko zikoreshwa igihe kirekire kandi zikabarinda kwiyanduza.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Isuku mu gihe cy’Imihango.
Mutuyimana Charlotte wigama muri GS Murora mu Karere ka Musanze, asobanura uburyo KosmoPads, cotex zikorwa n’uruganda Kosmotive, ari igisubizo kirambye ku isuko no ku bukungu, agira ati “Nambaraga umwenda naba nicaye mu ishuli cotex yakuzura ntabizi ngasanga niyanduje, iyi ibyiza nayibonyeho ni uko izamfasha kuyikoresha igihe kirekire ubundi twasesanguraga amafaranga.”

Mu gihe KosmoPads zikoreshwa imyaka ibiri kuko zimeswa, Ingabire Nadine, na we wiga kuri GS Murora ati “Ibyiza nungutse ni uko iyi pad nzajya nyambara siniyanduze kandi imara igihe.”
Mugenzi wabo Umutesi Liliane ati “Nagiraga ikibazo cyo kubona cotex kuko mama na papa ntabwo baba babyitayeho, uyu munsi ni mwiza cyane natwe tubonye ibyo twakeneraga mu gihe umuntu yashakaga amafaranga yo kugura pad akayibura. Ubu sinzongera gushaka ayo mafaranga cyangwa ngo nivune, mpangayike.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald, avuga ko nk’abagabo bakwiye gushishikariza no gushyigikira abana b’abakobwa n’abamama bari mu mihango kugira isuku.
Ati “Iyi gahunda ntabwo ari gahunda y’abakobwa gusa, ni gahunda twese dukwiye kubaha yaba ari abagabo, yaba abagore kubera ko ni bashiki bacu, ni abagore bacu, dukwiye rero kubyumva kimwe kuri iyi nsanganya matsiko ivuga iti ‘Dufatanye twubake isi yumva kandi yubaha ibihe by’imihango’.”
Uyu muyobozi ashimira Kosmotive kuba hari ibigo by’amashuli igenda ifasha.
Umuyobozi wayo, Umuziranenge Blandine, avuga ko mu mushinga wabo wa KosmoPads, bafashije benshi kubona ibikoresho by’isuku bifashisha mu gihe cy’imihango bikoreshwa kenshi, biramba, bikabafasha kuzigama, ndetse umwana w’umukobwa wabibonye ntiyongere gusiba ishuri kubera kubura icyo yifashisha mu gihe ari mu mihango, ariko kandi ko hakenewe ubufatanye ngo iyi suku ikomeze ibeho.
Ati “Mu gihe twizihiza uyu munsi wahariwe isuku mu gihe cy’imihango, mureke tuzirikane ko urubuto duteye dushyize hamwe aha i Musanze rwabasha kwera izindi mbuto nyinshi zagoboka n’abandi benshi mu turere twose tw’igihugu cyacu bagikumirwa n’imbogamizi zitandukanye mu gihe cy’imihango.”
“Buri muntu uri aha afite uruhare yagira mu gusakaza amakuru yatuma buri wese abasha kubona ibikoresho akeneye mu gihe cy’imihango. Dufatanyije, twakubaka isi yumva kandi yubaha ibihe by’imihango, aho nta n’umwe uhezwa ngo abure amahirwe n’amwe yagakwiye kubona nk’abandi, kubera ikintu gisanzwe mu buzima nk’imihango.”

Uretse gutanga ibikoresho by’isuku kandi Kosmotive yabashije gukora ubukangurambaga mu ntara zose z’u Rwanda, ku mumaro w’isuku mu gihe cy’imihango, ndetse banakumira ipfunwe n’indi migenzo ibangamira iterambere ry’umwana w’umukobwa.
Naomi Irakoze Mugaragu

