Ishingiye ku Mugoraba w’Umuryango, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025 yizihije Umunsi Mpuzamamahanga w’Imiryango isaba imiryango nyarwanda gushyira imbere ibiganiro mu kwirinda amakimbirane ayishyamiranya.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Ibiganiro byiza, ireme ry’umuryango,” abitabiriye ibiganiro byizihiza uyu munsi mu Mujyi wa Kigali bahamije uruhare rwo kuganira mu kubaka umuryango uhamye kandi utekanye.
Ndaribumbye Emmanuel n’umugore we Jeannette Uzayisenga, batuye Kadobogo mu Murenge wa Kinyinya, bamaranye imyaka 14. Bemeza ko kuba bamaranye iki gihe bituruka ku biganiro bagirana nk’umuryango.
Ndaribumbye agira ati “Tujya gushakana twaravuganye tuti ‘ntawe uzahisha undi, tujye tugirana inama ikingoye nkubwire, na we ikimugoye ambwire,’ abana bacu bashwana tukabicaza tukababwira uwakosheje bakaba ari bo bagenera igihano mugenzi wabo.”
Ndaribumbye kandi avuga ko kuganira mu muryango ntacyo bakingana bituma bashobora kwicana bagakora igenamigambi ry’umuryango binyuze mu ikayi y’imihigo. Uyu muryango, mu mpera z’umwaka uricara ukarebera hamwe ibyo wagezeho ukanapanga ibikorwa by’umwaka ugiye gutangira.
Uzayisenga, umugore wa Ndaribumbye, na we abishimangira agira ati “Ikintu gifasha umuryango ni urukundo, habamo kubahana, kwizerana, tubwizanya ukuri.”
Ati “Ikindi cyagiye kidufasha ni ukugirana inama, nasanze ayo marangamutima iyo tuyashyize hamwe bidufasha gukorana akazi umuhate, bikadufasha kubona amafaranga tukita ku bana no ku nshingano z’urugo zisaba amafaranga.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yunzemo avuga ko ibiganiro bifasha no gukemura amakimbirane mu ngo.
Yagize ati “Iyi nsanganyamatsiko irongera kutwibutsa uruhare rw’ibiganiro, mu kubaka umuryango n’iterambere ryawo, ikwiye kongera kudukomanga nk’Abanyarwanda tukicara tugashyira imbere ibiganiro nk’inzira y’amahoro, ubwumvikane no gukemura amakimbirane akomeje kugaragara mu muryango Nyarwanda.”
Yibukije abantu ko umugoroba w’imiryango ureba abagize umuryango bos,e atari uw’abagore gusa, kuko ufasha mu gukemura ibibazo biteza amakimbirane adindiza iterambere ry’umuryango.
Ati “Turabona kugwingira bikomeza kuko ntabwo umuryango uri mu makimbirane wibuka no kugaburira abana, turabona abana bata ishuli, abajya mu buzererezi, abasambanywa, ubujura bukomeje kwiyongera, kwicana kwiyahura n’ibindi.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) umwaka ushize bwagaragaje ko mu miryango hari ibibazo ahanini bikomoka ku makimbirane mu muryango, guhoza mugenzi wawe ku nkeke, gutotezanya, guharika no gucana inyuma by’abashakanye, no gukoresha nabi umutungo w’umuryango.
Bwagaragaje kandi ko ibi bibazo bituruka ku kibazo cy’ubusinzi ku kigero cya 82.8%, kutaganira mu muryango bikaza ku mwanya wa kabiri ku kigero cya 82.6%, hakaza kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire, gukoresha nabi umutungo w’umuryango, ababyeyi batakita ku nshingano zo kurera, gukoresha ibiyobyabwenge no kurangazwa n’imbuga nkoranyambaga aho abantu batakigira umwanya wo kuganira.
Nubwo uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umuryango mu Rwanda wizihijwe ku wa 18 Gicurasi, ubusabzwe ku isi hose wizihizwa tariki 15Gicurasi. Ni umunsi washyizweho na Loni mu 1993 ugatangira kwizihizwa mu 1994.
Naomi Irakoze Mugaragu

