Mu gihe U Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 16 Gicurasi, Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda(ARJ) ku bufatanye n’ibitangazamakuru ndetse n’amashyirahamwe y’abanyamakuru (Media Fraternity) baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Gakenke
Ni umuhango wabimburiwe no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gakenke hashyirwaho indabo.
Grace Uwamahoro, umwe mu baremewe, yagize ati “Nshimiye abanyamakuru bakoze iki gikorwa, Imana ibampere umugisha.”
“Iyi nka ije kumfasha gukemura ibibazo byo mu rugo mu buhinzi, ije kumfasha ngo mbone ifumbire, igafasha n’abana kubona amata bagire imikurire myiza, ubusanzwe byombi nabiguraga.”
Niyonsenga Regis, mugenzi we, na we ati “Nkaba nejejwe n’inka mpawe n’abanyamakuru, igiye kumfasha kwivana mu bukene, nkanywa amata, nkabona ifumbire, hari igihe izabyara nkubaka n’inzu nziza.”
Uwitwa Nyirabega Godelive we ati “Inka nari mfite mu 1994 baraziriye, izo naje kubona nyuma zarapfuye zirashira ni yo mpamvu bandemeye, inka ije kumfasha kubona agafumbire, nzajya nywa amata mererwe neza.”

Solange Ayanone, Umuyobozi w’agateganyo wa ARJ yagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashimira RPF yatumye ryongera kubaho.
Ati “Ntabwo rero nabura gushimira abari muri FPR Inkotanyi babohoye igihugu bagatuma itangazamakuru ribaho, ari na yo mpamvu turi hano aho ziriya nka mwabonye amashyirahamwe y’abanyamakuru n’ibitangazamakuru bikoze ku mufuka, zikaboneka.”
Ayanone avuga ko itangazamakuru ry’ubu ryiyemeje kubaka amahoro mu rwego rwo gukuraho isura mbi iryo muri Jenoside ryagize.
Ati “Twebwe nk’abanyamakuru bakorera u Rwanda muri iyi minsi twiyemeje guhindura isura, turifuza ko ibyo bagenzi bacu bashenye muri Jenoside yakorewe abatutsi twabyubaka.”

Iyi sura nziza itangazamakuru ryo mu Rwanda ry’ubu rishaka kugaragaza ni yo ituma hategurwa igikorwa ngarukamwaka cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, aho umwaka ushize iki gikorwa cyabereye mu karere ka Ruhango. Kuri uyu munsi mu karere Gakenke hatanzwe inka 10 zifite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, ubuyobozi bw’aka karere bwashimiye abanyamakuru babaremeye ndetse bunakura ubwatsi.
Naomi Irakoze Mugaragu

