Ishyaka Democratic Green Party ryashyizeho abakomiseri bashy

 

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Gicurasi ubwo ishyaka ‘Democratic Green Party Rwanda’ ryakoraga inama ya biro politiki, ifite intego nyamukuru yo gushyiraho abakomiseri bashya b’ishyaka, kuko abandi bari barangije manda yabo umwaka ushize.

Umuyobozi w’iri shyaka hon. Dr. Frank Habineza yavuze ko izi komisiyo zigomba gukora cyane, zikusanya ibitekerezo bivuye mu barwanashyaka cyangwa abaturage bakabigeza ku nzego nkuru z’ishyaka, hagakorwamo inyandiko ngenderwaho ishobora kuba yagezwe mu nzego nkuru z’igihugu nko mu nteko ishingamategeko cyangwa muri guverinoma.

Ati:”Turashaka ko izi komisiyo zizaba zibaye umusemburo w’ibitekerezo kugirango abadepite bacu bari mu nteko bajye babona ibitekerezo bivuye mu barwanashyaka kandi bivuye no mu turere bikemuye ibibazo mu gihugu.”

Hon. Frank kandi avuga ko kuba atari mu nteko bidakwiye gutuma hari abatekereza ko ibitekerezo yatangaga bitazatangwa.

Ati:”Green party irahagarariwe mu nteko ishingamategeko dufite abadepite 2 n’umusenateri, inteko yose ni bwo igitangira ntibaramara umwaka mu nteko bose baracyashakisha imbaraga kugirango bakore neza ntacyo twabanenga, nanjye ndahari ndabatera ingabo mu bitugu.”

Hon. Habineza kandi avuga ko batangiye gahunda yo gufasha abaturage bashyiraho imishinga yo guteza imbere urubyiruko ndetse n’abagore aho bamaze gukorera mu turere 9, hasigaye aka 10 aho babatera inkunga mu mishinga yo korora ingurube n’inkoko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya leta.

Ati:”Ni amafaranga ishyaka ryikozemo ritera inkunga abarwanashyaka cyane cyane urubyiruko n’abagore kugirango bashobore kuba bakwikura mu bukene, ni gahunda ihoraho tuzakomeza n’utundi turere, kuko muri gahunda ya guverinoma ya NST2 harimo ko hagomba kugabanywa ubukene dushingiye ku bagore n’urubyiruko, turebe ko natwe twatanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya NST2.”

Inama ya Bureau Politique ya DGP yari yitabiriwe ku bwinshi.

Mu gukomeza gushyigikira abaturage kandi, hon. Frank avuga ko muri politiki y’ishyaka rye badashyigikira imisoro myinshi.

Ati:”Twemera ko imisoro myinshi ibuza abaturage gutera imbere cyangwa bamwe bikabatera guhunga imisoro, kujya muri za forode no kwiba imisoro, tuvuga yuko imisoro yose igomba kuba ari imisoro abantu bashobora kuba batanga bishimye, ‘principe’ muri ‘economie’ ivuga ko iyo umusoro ubaye mwinshi wica umusoro.”

“Twe twumva ko imisoro iyo igabanutse abaturage ari bwo batera imbere ari ho bashobora kubona amafaranga, tukumva ko leta igomba gukora ibishoboka mu gufasha abaturage aho kugirango ibe yabanyunyuzamo imitsi cyangwa ikabamaramo amafaranga.”

Aba bakomiseri batowe basaga 80 bari muri komisiyo 12, harimo iy’Uburezi, Ubukungu, Amategeko n’uburenganzira bwa muntu, Ibidukikije, Uburinganire n’urubyiruko,…, buri komisiyo ifite abakomiseri 7

Uru kandi ngo ni urugendo iri shyaka ritangiye rwo gutegura amatora azaba muri 2029, aho za komisiyo zizasoza iyi manifesito bakoresheje mu matora ya 2024 bakayijyanisha n’igihe hakanazamo ibitekerezo bishya bjzashingirwaho bakora manifesito y’ubutaha.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *