Kwibuka31: Umurenge wa Nyakabanda wunamiye abawiciwemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abatuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, bibutse abawiciwemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bivugwa ko tariki 9 Gicurasi ari yo tariki bahisemo kujya bibukiraho, kuko kugeza ku wa 8 Gicurasi 1994, abenshi mu batutsi bari bahatuye bari bakigerageza kwihisha, ariko ku wa 9 Gicurasi 1994 babwira ko hagarutse ihumure bituma bigaragaza.

Kuri uyu munsi, Interahamwe ngo zahise zibagota zitangira kubatwara kubicira kuri bariyeri zari muri Nyakabanda zirimo iyo ku Ntaraga, Café de Nyakabanda, Kontineri, imbere yo kwa Gisimba n’iyo kuri ADEPR bafataga nka Etat Major yazo.

Ntaganira Modeste, umwe mu baharokokeye, yavuze uko abatutsi mu Nyakabanda batangiye kwicwa Habyarimana atarapfa, ndetse ko abatutsi bari barabaruwe bo batabizi, ari na yo mpamvu yajyaga anyuzamo akagendagenda, inshuro nyinshi bakamufata agakizwa n’abo baziranye, n’ubwo hari aho byamukometanaga.

Ati “Nari nicaye ku mugunguzi, bamfashe mu kaguru hano k’ipantalo baramanura ngiye gukubita umutwe kuri borudire ndiramira, akubita gerenade mu mugongo, numva umwuka uraheze.”

“Banjyana kuri ‘etat major’, tubona imodoka iramanutse ifite micro ivuga iti ‘uhereye nonaha umututsi wese hasi, ubwiza bwabo ni bwo buvamo ubugome bwabo,’ umuhungu wari ufite umuhoro awuzunguza muri kaburimbo twumva ruguru bararashe.”

Avuga ko yaje kubona bikomeye akajya kwihisha ahantu inyuma ya toilet  interahamwe zikahamusanga zifite imbunda zije guhiga imbwa yabaririye inkoko, bakamujyanana na yo, icyo gihe ngo Umujyi wa Kigali wari watanze itegeko ko nta muntu wongera kwicisha isasu.

Ati “Baranjyanye hafi ya bariyeri ngo ninjyane ya mbwa nti ‘erega nanjye ntabwo inzi,’ mbona imbwa mu rubavu rwayo irahinda umushyitsi, imbwa irakata ayikubita isasu irapfa. Hepfo ku muhanda bati ‘wa mbwa we urarasa imbwa wabuze umututsi?’ Nsubira inyuma ndakata ngo niruke andase kuko nabonaga ryica neza kandi abandi bari hepfo bakubitwa ubuhiri n’imihoro babanaga mu cyobo, nirutse mbona ntiyankurikiye ndakata iryo joro riracya.”

Yavuze uko yakomeje kugenda arokoka urupfu, n’ubwo abo mu muryango we bari bishwe, ariko abari basigaye baje kugira amahirwe inkotanyi zirabatabara zibajyana muri Saint André, baza no kugera igihe basubira iwabo.

Bamwe mu bari bitabiye igikorwa cyo Kwibuka31 mu Murenge wa Nyakabanda

Umuyobozi wa ibuka mu Murenge wa Nyakabanda Usanase Uwera Yvonne, yavuze ko hari byinshi bimaze kugerwaho, ariko hakiri imbogamizi zimwe na zimwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko zakwitabwaho mu rwego rwo gukomeza kwibuka biyubaka.

Ati “Ku kigendanye n’imibereho y’abarokotse, igihugu cyacu cyakoze byinshi kandi dushima, ariko haracyari ibindi bihangayikishije abarokotse, hari abarokotse badafite amacumbi n’abafite amacumbi ashaje, hari kandi abafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe, ikindi kibazo ni ikijyanye n’inkunga y’ingoboka itajyanye n’ibiciro biri ku isoko.”

Umuyobozi w’Umurenge Ntakontagize Florence, ashimira abaturage ko kuri iyi nshuro bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ari benshi kuruta imyaka yashize, yavuze ko bafite ingamba zo gukomeza kwita ku barokotse Jenoside.

Ati “Hari ibikorwa byinshi muri uyu murenge bigenerwa abacitse ku icumu, hari ibikorwa byo kubaremera muri iki gihe cy’iminsi 100 turi kugenda dukora, ari abo turi gutekereza kuzasanira inzu zitameze neza, ari abo dutekereza kwigira imishinga bakagira icyo bakora kugira ngo biteze imbere ni byo bikorwa byinshi turimo dutegura.”

Uwari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa Hon. Senateri Murangwa Khadidja agaruka ku byo umuyobozi wa ibuka yavuze na cyane ko ari mu bo yatumaga kubakorera ubuvugizi, yavuze ko bazakomeza gukora ibishoboka ngo abarokotse bitabweho.

Ati “Ni urugendo turimo hari aho twatangiriye, hari ibyiza tumaze kugeraho ariko turazirikana n’aho bitaranoga tuzakomeza dushyiremo imbaraga dukore ubuvugizi birusheho kugenda neza.”

Ni igikorwa cyasojwe no gushyira indabo ku rwibutso rw’uyu murenge ruriho urukuta rufite impande zigera kuri 7 ruriho amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyakabanda, agera kuri 562.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *