Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umurimo, kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Umurimo Amb Christine Nkulikiyinka yasabye urubyiruko kudasesagura amafaranga rukorera rukajya ruzigamira ahazaza harwo.
Yagize ati “Ndabashishikariza kugira umuco wo kwizigamira, amafaranga mukura mu byo mukora ntimuyasesagure.”
Minisitiri Nkulikiyinka yasabye urubyiruko kwishyire hamwe kugira ngo rubashe kwiteza imbere kandi rwizigamira, maze arushishikariza gukorana n’ibigo by’imali no kugana ikigega cya “Ejo Heza.”
Ati “Igihe cyose hari icyo mwinjije, mwiyemeze kugira icyo mwizigamira. Kwizigamira ntibisaba ubushobozi buhambaye, ahubwo bishingira ku ntego umuntu aba afite agendeye ku bushobozi bwe.”
Ibi byose ariko, Minisitiri Nkulikiyinka akaba yababwiye ko bazabigezwaho no gukora umurimo unoze no guhanga udushya mu byo bakora byose.
Mu gihe Umunsi w’Umurimo w’uyu mwaka wa 2025 wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ihangwa ry’umurimo, intego dusangiye’, hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko kwizigamira bishobokera gusa abafite icyo bakora
Umuhoza Eliane, umwe muri bo, yemeranya na Minisitiri w’Umurimo ko koko kwizigamira bikwiye.
Nyamara, mu ijwi ryumvikaba ingingimira ati “Ariko bishoboka mu buhe buryo? Usanga urubyiruko rwinshi rudafite akazi, ubwo rero kubwira umuntu udafite akazi ngo yizigamire ku munsi akorera igihumbi hakaba n’utakibona, uwo yakwizigamira ate?”
Umuhoza, we agasanga ahubwo gushishikariza urubyiruko kwizigamira byakajyanye no kuruha uburyo butuma rushobora kubona ibyo rukora, bityo rukanabona ibyo ruzigama.
Ati:”Nka leta yakarebye abana b’urubyiruko badafite akazi bakabashyira hamwe bakababumbira mu makoperative bakabashakira icyo gukora.”

Turahimana Samuel washinze kompanyi yitwa INESAM igemura ibiribwa bitandukanye ikanatanga amahugurwa ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano(AI) avuga ko kwizigamira bishoboka ariko ko ku rubyiruko bigoye, cyakora byorohera abishyize hamwe.
Ati “Kuzigama byo birashoboka, ariko na none uzigama ku cyo ufite, ahubwo gusa wenda hari amahirwe ajya aza hari nk’irushanwa rya ‘youth connect’ hari irushanwa rya ‘Aguka’, izo ‘kompetisiyo’ bashobora kuzinyuramo bakabona ‘grant’ natwe twatangiye ari uko nguko turihuza tubona ‘grant (inkunga)’.”
Avuga ko basabye banyuza muri MIFOTRA bagahabwa ‘grant ‘ ya Miliyoni 5FRW, bakaba bamaze umwaka bakora ibirimo yo kugemura imyaka no kwigisha iby’ikoranabuhanga, aho bavuga ko bafite akazi ku buryo uko batangiranye ari 4 buri wese yinjiza atari munsi y’ibihumbi 400FRW ku kwezi.
Uretse kuba byarabahaye akazi gahoraho kandi, avuga ko banahaye akazi abandi bantu bane. Kugeza ubu, ngo bamaze kwigisha ikoranabuhanga abagera kuri 432. Muri bo abamaze kubona ‘grant’ bakaba bagera muri 14, kandi ngo bakaba bafite intumbero yo gukomeza gufasha bagenzi babo na bo bakiteza imbere.
Naomi Irakoze Mugaragu.

