Mu Rwanda habereye inama ishyiraho ikirango cy’ubuziranenge gihuriweho n’ibihugu byose bya Africa

 

Binyuze mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), u Rwanda rwakiriye inama y’iminsi ibiri y’Umuryango Nyafurika utsura Ubuziranenge (ARSO) igamije kwihutisha ihuzwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge n’itangwa ry’ibirango, mu rwego rwo koroshya no kwagura amahirwe y’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Ni inama yatangijwe kuri uyu wa 28 Mata 2025, ihuje abayobozi ba ARSO, abakozi b’ibigo bitanga ibirango by’ubuziranenge, abagenzuzi b’ibicuruzwa ndetse n’abahagarariye inganda nto n’iziciriritse, baganira ku buryo ibisabwa mu by’ubuziranenge byahuzwa kugira ngo byorohereze inganda nto kubona amasoko atandukanye muri Afurika.

Umunyamabanga Mukuru wa ARSO Dr. Hermogene Nsengimana, yavuze ko muri iyi nama hazibandwa ku guhugura abantu baturutse mu bihugu bitandatu bya Afurika, barimo abakora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, n’abakora ibijyanye n’ibikoresho by’impu n’imyambaro, kugira ngo ubucuruzi bwabo burusheho kugenda neza.

Ati “Dushaka kubigisha uburyo babona ikirango nyafurika cy’ubuziranenge. Ibi bizabafasha gucuruza mu bindi bihugu bya Afurika nta nkomyi, kuko ibicuruzwa byabo bizaba byaranyuze mu igenzura rimwe ryemewe ku rwego rw’umugabane.”

Yavuze ko kandi iki gikorwa gifite intego yo gushyigikira Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), aho ibicuruzwa bigomba kuba bigendeye ku mabwiriza y’ubuziranenge yemejwe na ARSO cyangwa ku rwego mpuzamahanga, kandi ko bateganya gufasha abantu 100 muri uyu mwaka kugira ngo ibyo bakora bizabe bifite icyo kirango cy’ubuziranenge, bityo bakore ubucuruzi butabangamiwe n’ibisabwa ku masoko anyuranye.

Umwe mu banyenganda bo mu Rwanda bitabiriye iyi nama Claudine Kampire, yavuze ko kubona ikirango cy’ubuziranenge ku rwego rwa Afurika bizoroshya ubucuruzi.

Ati “Nitubona iki kirango, bizadufasha kujyana ibicuruzwa mu bindi bihugu bya Afurika nta ngorane, ndetse bizagabanya n’ikiguzi cyaterwaga no gushakisha uko ibicuruzwa byemerwa mu masoko atandukanye.”

Umwe mu bikorera baturutse muri Senegal Gueye Moustapha, yavuze ko ibikorwa bya ARSO bizafasha cyane ibigo by’ubucuruzi byoroheje kwagura amasoko.

Ati “Iki gikorwa kizadufasha gukuraho imbogamizi zishingiye ku kutizerwa kwa bimwe mu bicuruzwa bito, kuko bizaba bifite icyemezo cya ARSO cyemeza ko byujuje ubuziranenge mu rwego rwa Afurika.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibirango by’ubuziranenge muri RSB Jean Pierre Bajeneza, yavuze ko u Rwanda rumaze gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge agera ku 4,500, kandi ko ayo mabwiriza yigishwa mu nzego zitandukanye, harimo inganda nto n’iziciriritse, urubyiruko, abagore, ndetse n’abatanga serivisi.

Yagize ati “Nyuma yo kuyamenyesha no guhugura abantu, hakurikiraho kugenzura uko yashyizwe mu bikorwa. Imbogamizi zirimo ubushobozi buke n’ubumenyi bugezweho mu gukora ibicuruzwa bihangana ku rwego mpuzamahanga.”

Iyi nama yasojwe kuri uyu wa 29 Mata, yateguwe na RSB ifatanyije na ARSO, byitezwe ko izafasha mu kongera ubuziranenge, koroshya ubucuruzi no guteza imbere ibikorerwa ku mugabane wa Afurika.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *