Rwamagana: Abakoresha bibukijwe kwita ku buzima n’umutekano by’abakozi

 

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima n’Umutekano by’Abakozi ku Kazi, kuri uyu wa 28 Mata 2025, mu Karere ka Rwamagana mu birombe by’amabuye y’agaciro, Minisitiri w’Umurimo yavuze ko ubuzima n’umutekano by’abakozi bireba abo mu byiciro byose by’imirimo, haba mu nzego z’abikorera cyangwa mu nzego za Leta.

Mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubuzima n’Umutekano ku Kazi: Ishingiro ry’Umusaruro”. Minisitiri w’Umurimo Amb. Christine NKULIKIYINKA, yashimiye abo mu bucukuzi bw’amabuye ko barimo kugenda bashyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye yo kwita ku buzima n’umutekano by’abakozi, nka hamwe mu hashobora kubera impanuka nyinshi.

Ati “Nk’uku twambaye abakozi babo na bo ni ko baba bambaye, harimo inzira zo gusohoka, babashyiriyemo uburyo bwo kwinjiza umwuka, haracanye, hasi mwabibonye ko umuntu atanyerera, hejuru harubatse ku buryo ntabyabagwira, hari za kizimyamwoto, harimo aho babona imiti cyangwa ibyangombwa bakeneye vuba cyane ngo batabare uwaba agize ikibazo cy’impanuka.”

Ibi kandi abahakora na bo barabihamya kuko ngo mbere impfu zari nyinshi ariko ubu bizeye umutekano wabo.

Clementine Ndabakunda ati “Umutekano nta kibazo, ni twe tugomba kubimenya kuko ni twe dukoramo, umuntu aba agomba gucunga umutekano w’aho arimo gukorera, iyo hatameze neza uba ubona hatari umwuka mwiza ukavuga uti ‘impanuka ishobora kubaho, tukabimenyesha ‘team leader’ akabasha kubigeza kubabikora’.”

Musengimana Claudette ati “Mbere abantu barapfaga ariko ubu bisigaye byarahawe umurongo umutekano usigaye umeze neza, ahari ikibazo nkatwe tuba turimo kenshi turavuga bakaza bakahubaka cyangwa niba ari inzego bakazihindura, bagahora batubwira bati “Ahantu mubona hari ikibazo muzajye mubivuga kare tubazanire ibikoresho kugira ngo mudahura n’ikibazo.”

Minisitiri w’Umurimo mu Rwanda yibukije ko ubuzima n’umutekano by’abakozi bitagarukira ku bakozi ba Leta gusa.

Minisitiri w’Umurimo kandi avuga ko atari ugusinya amasezerano gusa byakozwe, hanashyizweho ingamba n’amategeko bijyana na byo, hakaba hagezweho kureba uburyo abakoresha babishyira mu bikorwa ku buryo abakozi babo baba batekanye iyo bari mu kazi.

Ati “Tugomba kugenda tureba hose ahari ibibazo noneho umuntu akareba icyo abakozi bakeneye, n’abagenzuzi b’umurimo bacu ni byo bakora ni ukureba ahantu hose hakorerwa umurimo niba umutekano uhari, waba udahari bakabagira inama, iyo babagiriye inama bwa mbere bagaruka bagasanga batarabishyize mu bikorwa, ubwo baba bafite n’ibihano bagenewe.”

Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ugaragaza ko buri mwaka haba impanuka n’indwara zikomoka ku kazi zigera kuri miliyoni magana atatu na mirongo icyenda n’eshanu (395,000,000). Mu Rwanda, imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 gusa, habaye impanuka n’indwara zikomoka ku kazi zigera ku bihumbi birindwi, magana acyenda mirongo itanu n’eshanu (7,955) ni ukuvuga hafi 8000.

Uyu muryango kandi wemeje ko ubuzima n’umutekano ku kazi biba uburenganzira bw’ibanze ku kazi, ndetse mu mwaka wa 2023 u Rwanda rushyira umukono ku masezerano ajyanye nabyo, nk’ikimenyetso cyo guha agaciro ubuzima bwiza bw’abakozi.

Abakozi mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Rwamagana, bahamirije Minisitiri w’Umurimo ko umutekano wabo witaweho.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, igipimo kijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi cyari 45.5%, Mu mwaka wakurikiye wa 2022/2023 cyari 52.2%, Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2023/2024 cyari kuri 59.9%, Nk’uko raporo z’ubugenzuzi zibigaragaza, nubwo igipimo kijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi kigenda cyiyongera, ariko nicyo gipimo kiri hasi mu bindi bipimo bigenzurwa.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *