Mu mpera z’iki cyumweru kirangiye,
Ku bufatanye na komite ya IBUKA n’ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana, mu Kigo Nderabuzima cya Kabuye, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ni umuhango witabiriwe n’abakozi b’iki kigo, abajyanama b’ubuzima, abakozi bo mu yandi mavuriro yegereye Kabuye, n’abandi. Ni gahunda yatangijwe no gushyira indabo ku rwibutso, mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kabuye 333000.
Mu buhamya n’ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Jabana Solange Mukanizeyimana, yasobanuye amateka ya Jenoside muri Kabuye ka Jabana n’aya Centre de Santé by’umwihariko avuga bamwe mu batutsi bahiciwe, n’uburyo hari uwahapfiriye bataramenya aho ari .
Ati “Hari undi muntu twayobewe irengero rye twayobewe aho ashyinguye kuko yashyinguwe muri iki kigo yitwaga Kayiranga yari atuye Karuruma bamutemye taliki 8 mu gitondo nka saa moya kuko igitero cyaje kumutema jye nakibonyeho kuko twarimo twirukanka twarahungaga twumvaga tugiye mu nkotanyi CND ariko batubuza gutambuka.”
Akomeza agira ati “Yatemwe rero n’abantu b’ino aha kuko icyo gitero cyari kiyobowe n’uwitwa Rucari na Kamirimba bavukanaga ni bo bateraguye amabuye Kayiranga ntibamuhwanya hanyuma imodoka ya Burugumestre imunyuraho bamushyira muri iyo modoka ngo azagwe kwa muganga, yaguye hano rero muri ibi bitaro ntabwo tuzi umubiri we ngo uri ahagana he! Yari akiri umusore.”

Uyu hamwe n’abandi bose bataramenyekana aho bari, ubuyobozi bwa Ibuka busaba abazi amakuru kuyatanga.
Ati “Mudufashe rero guhangana n’ingengabitekerezo, wumvise amakuru y’aho umubiri uri, gushyingura uwawe biruhura umutima, iyo dufite imibare myinshi y’abantu badashyinguye biratubabaza ariko tugize amahirwe tukabona aho abacu bashyinguye byadufasha.”
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima gikoze iyi gahunda ku nshuro ya 4, Twagiramariya Therese avuga ko bafite impamvu yo kwibuka, kuko ubusanzwe aha ari ahantu hafasha kubungabunga ubuzima bw’abantu nyamara muri Mata 1994 atari ko byagenze.
Ati “Turi abantu bashinzwe ubuzima no kubungabunga amagara y’abantu, impamvu twibuka, iki kigo mu mateka yacyo cyabayeho 1968 bivuze ngo igihe cya jenoside iki kigo cyari gihari, hari abishwe bari abakozi, abaturanyi, abahahungiye, abarwayi, abarwaza,…by’umwihariko abantu bo kwa muganga bashinzwe kurengera amagara ntabwo twakwirengagiza ko hari abari babishinzwe batatiye igihango.”
Mukamugenza Eugenie, Umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi mu murenge wa Jabana ashimira iki kigo nderabuzima ko gikomeje gahunda yo kwibuka, akanahamanya na cyo ko abatatiye igihango cyo gukiza amagara y’ababahungiyeho bakwiye kugawa.
Ati “Bibaye na byiza bagafata n’urwo rutonde rw’abantu bakoraga ahangaha amazina yabo akamenyekana, mu gihe bagiye kwibuka na bo tukajya tubibuka nk’abari abakozi hano, ariko kandi tukanenga n’abagize nabi bakica abantu bari babahungiyeho kandi bashinzwe gukiza amagara y’abantu.”
Kugeza ubu habarurwa abantu batatu bo muri iki kigo nderabuzima cya Kabuye bahiciwe ari bo BUGINGO Eugène wari Titulaire n’umugore we n’umuvandimwe babanaga, bakaba bari ku rutonde rw’abibukwa mu baguye mu bigo by’ubuvuzi bibarizwa mu ifasi y’ibitaro bya Kibagabaga, aho hakomeje gukusanywa amakuru ngo n’abandi bazamenyekana bazajye kuri urwo rutonde.
Muri iyi gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi kandi iki kigo nderabuzima cya Kabuye cyashyikirije Ibuka inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ku barokotse Jenoside batishoboye.
Naomi Irakoze Mugaragu.

