Kwibuka31: Ubuhamya bwa Peacemaker wakoraga kuri Radio Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Peacemaker Mbungiramihigo ni umwe mu bari abanyamakuru ba Radio Rwanda mu gihe Jenoside yatangiraga na mbere yaho, aho yatangiye akazi k’itangazamakuru mu kwezi k’ukuboza mu mwaka 1992.

Ni umwuga avuga ko yatangiye afite imyaka 23, ariko bisa nk’ibintunguranye, ubwo yari abujijwe uburenganzira bwo gukomeza kwiga muri kaminuza nyuma y’uko arangije amashuri yisumbuye. Ngo kwicara mu rugo ntacyo akora byaramurambiye kandi afite inyota yo gukomeza kwiga, afata umwanzuro wo kugerageza amahirwe, akora ikizamini mu cyari Ibiro y’Amatangazo ya Leta (Orinfor) aragitsinda abona akazi atyo kuri Radio Rwanda.

Yatangiye akazi mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha, kuko muri Mutarama 1993 ari bwo yahawe amasezerano, ngo ajya mu kazi yumvaga afite icyizere ko agiye mu rugendo rw’amahoro ariko siko byagenze.

Agira ati “Aho naboneye ko dufite urugendo rukomeye mu kugera ku mahoro ni uko ubwo twahamagarwaga kwitaba ubuyobozi budutumyeho tumaze gukora ikizamini, tugeze ku irembo rya Radio Rwanda, uwari ushinzwe kwakira abahagana ariyamira ati ‘ntibisanzwe noneho batuzaniye inyenzi.’ Naravuze nti ‘ntabwo byoroshye ko umuntu ajya gutangira akazi ngo yakirwe gutya, ni uko ibihe bitoroshye’.”

Ni akazi batangiranye igishyika bibaza uko bizagenda, Radio Rwanda bari bagiye gukoramo yari ifite abayobozi benshi bari abayoboke b’ishyaka rya MRND ryashinzwe n’uwari perezida Juvénal Habyarimana n’ubwo icyo gihe hari hamaze kubaho impinduka, amashyaka amaze kwemezwa ari menshi. Umuyobozi wa Radio Rwanda ngo yari uwo muri MDR, ariko abayobozi b’andi mashami, bagifite imbaraga zo kwemeza ibigomba gutangazwa.

Peacemaker avuga ko mu bataraboroheye mu ishami ry’ubwanditsi bw’amakuru ari uwitwa Bamwanga Jean Baptiste wari Umwanditsi Mukuru (editor in chief), aho yamuzaniye itangazo ryari rivuye muri Etat Major, akamubwira kurivuga uko riri.

Mbungiramihigo avuga ko iryo tangazo ryari ririmo amagambo ashingiye ku macakubiri, aho bavugaga ko Inyenzi Inkotanyi zitwikiriye ijoro zikongera gukora ayandi mabara, “n’andi magambo mabi cyane atandukanya abanyarwanda,” mazr icyo gihe yanga kurisoma.

Ati “Namubwiye ko hari ibintu mbona bikwiye kuba bisimbuzwa, aya magambo ntabona ko ari igitekerezo cyiza cyane cyane ko turi mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha, nti ‘ntabwo jye binyemerera, ahita ariha undi munyamakuru ajya kurisoma ricaho mu makuru nk’itangazo ryafatiwe amajwi (recorded),’.”

Uwo ngo ni wo mwuka babayemo kugeza umunsi byabaga bibi cyane.

Ati “Hari ku itariki 6/4/1994, icyo gihe nari maze gutangaza amakuru ya saa moya z’ijoro nitegura gutaha ntegereje ko imodoka iducyura iza, tumaze rero kumva ko indege y’uwahoze ari perezida w’igihugu irashwe, twategereje nyine ibikurikiraho. Bamwanga aza mu cyumba twakoreragamo ati ‘Mwabyumvise, mutegereze ibikurikiraho turabibamenyesha, ahita asohoka yiruka.”

Baje kubwirwa ko bamwe mu batekinisiye basigara kuko bari bukenerwe, Radio yari isanzwe ifungwa saa tanu z’ijoro igafungurwa saa kumi n’imwe za mugitondo, ariko uwo munsi si ko byagenze kuko bahise bashyiraho indirimbo(music classic).

Ubwo imodoka icyura abakozi yazaga bagasaba abashaka ngo batahe, Mbungiramihigo na bagenzi be bahise binjiramo barataha, ariko basanga mu muhanda ibintu byshindutse.

Ati “Icyo gihe rero tugenda twahise duhura n’amabariyeri menshi, ariho abasirikare n’interahamwe, bakajya batubaza bati ‘muri bande,’ tuti ‘turi abanyamakuru ba Radio Rwanda’ bati ‘mube muhagaze tumenye ibyanyu,’ bati ‘muratubwira uko byagenze nk’abanyamakuru, perezida yishwe nande?'”

Ubwo bari bamaze kugeza umunyamakuru mugenzi wabo mu Cyahafi bajyanye undi kuri 40, bakagaruka ku Gitega hafi ya ONATRACOM kuko ari ho yari atuye, ngo bongeye guhura n’izindi nterahamwe zimeze nabi zirabahagarika ngo bategereze igikurikiraho, ari ko babona abantu bagenda mu muhanda ari benshi, ahandi batangiye gutwika, gusa bababwira kugenda kuko bashakaga guhagarika izindi modoka zari inyuma yabo.

Ngo bageze hafi y’aho yari atuye, ubwo yari asigaranye n’umushoferi, bahura n’interahamwe nyinshi harimo izambaye amashara utashobora kumenya uwo ari we, bongera kumubaza uwo ari we, ababwira ko ari umunyamakuru wa Radio Rwanda avuye mu kazi atashye, ariko abona bafite uburakari.

Ati “Barambwira ngo rero uratubwira uko perezida yapfuye, umubyeyi wacu yapfuye, kandi nibidakunda turakwica, ndamubwira nti ‘uko mwumvise ayo makuru ni ko nanjye nayumvise mva mu kazi.’  Yari afite grenade ayinkubita mu mutwe ku bw’amahirwe ntacyo nabaye haza mugenzi wabo ati ‘uwo turamuzi hano ku Gitega mube mumwihoreye ibye tuzabikemura, barandekura, shoferi asubiza imodoka ku kazi.”

Avuga ko bitari byoroshye kuba watambuka mu muhanda kuko bariyeri zari nyinshi, cyakora yaje kugira amahirwe taliki 8 Mata,murumuna we wakoraga kuri Hotel des Milles Collines yishyura abajandarume baza kumufata n’abandi bavandimwe bari kumwe bajyanwa kuri hotel, aho basanze n’abandi benshi bari bahahungiye, n’ubwo nta mahoro na ho bari bahafitiye, kuko ngo hari huzuye abasirikare n’interahamwe zihasirisimba zishaka abo zijya kwica.

Gusa bigeze mu mpera za Gicurasi ngo baje gukurwa muri Milles Collines bimurirwa i Kabuga aho FPR na RPA bari barafashe babona kugira umutekano bumva ko ubuzima bugarutse.

Mbungiramihigo na bagenzi be b’abanyamakuru bari aho, bahuye n’ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bubasaba gutanga umusanzu mu kubohora igihugu, kuko rwari rutararangira, na bo barabyumva.

Ati “Tubasaba ko twasanga bagenzi bacu kuri Muhabura ngo dukomeze urugamba rwo kubohora igihugu, barabitwemerera, igihe kiragera batujyana i Gishari dukora imyitozo ya gisirikare y’ibanze, nyuma yaho dusanga abandi kuri Radio Muhabura kugira ngo twitegure igihe cyose byaba ngombwa kurwanirira igihugu.”

Uko Radio Rwanda yagarutse ku murongo

Peacemaker ati “Kigali ifashwe 4/7/1994, Jenoside imaze guhagarikwa, twafatanyije na bagenzi bacu bo kuri Radio Muhabura gutaha dusubira i Kigali dutangita gusubiza Radio Rwanda ku murongo kuko twasanze ibyuma byose barabisenye, noneho twubaka indi Radio, itangira gukora ku buryo Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irahira taliki 19/07/1994, Abanyarwanda bakurikiye umuhango n’ubutumwa bw’ubuyobozi bw’igihugu bwatangaga ihumure mu bihe bitari byoroshye.”

Avuga ko urugendo yabayemo, rwari rukomeye, ariko kuva aho Radio Rwanda nshya ivukiye, byamuremyemo imbaraga zo gukomeza guharanira itangazamakuru ryubaka risana imitima no mu mirimo yagiye ahabwa nko guhagararira orinfor i Gitarama, kubaka itangazamakuru ryegereye abaturage aho yakoreye igihe kinini no ku Kibuye, muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, aho yari umunyamakuru wayo ushinzwe ibiganiro bigamije kunga ubumwe no gufasha Abanyarwanda kwiyubaka,

Ngo byamufashije gukomeza kubaka umwuga ndetse no kuwutoza abandi, na cyane ko kubera ubuyobozi bwiza yaje gukomeza ya mashuri yari yaravukijwe n’iringaniza, aho yabonye amahugurwa mu Buhinde, ndetse akiga no muri Côte d’ivoire, aho yavanye icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu itangazamakuru. Kuri ubu ni Umuyobozi ushinzwe Politiki y’itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *