Perezida Kagame yongeye kwibutsa amahanga ko ntawe u Rwanda rukeneye gupfukamira ngo rubeho

 

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 7 Mata 2025, Perezida Kagame yongeye kwibutsa ibihugu by’ibihangange ko u Rwanda ntawe rugikeneye gupfukamira ngo rubeho.

Ibi Perezida Kagame yabibwiraga ibihugu by’amahanga byafashe uruhande bigahuriza hamwe mu gushinja u Rwanda gutera Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) binyuze mu gufasha umutwe wa M23.

Mu gihe u Rwanda rutahwemye kugaragariza isi ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’intambara ya Congo, uretse gushyira ubwirinzi ku nkiko zarwo rwirinda abaruhungabanyiriza umutekano baturutse muri RDC nk’uko bitahwemye kubaho mu myaka hafi 30 ishize.

Abanyekongo bo mu burasirazuba bw’iki gihugu, mu bice byahoze ari iby’u Rwanda mbere y’ubukoloni, batangiye gutotezwa nyuma y’aho abahoze mu ngabo za Habyarimaba n’interahamwe bahungiye muri RDC bagasiga bakoreye abatutsi Jenoside.

Ibi byabaye imbarutso y’intambara z’urudaca muri RDC, ari na zo zaje kuba umutwaro k’u Rwanda kuko ibihugu bbikize, byikungahaza biturutse mu butunzi kamere bwa RDC bafashe inzira yo gushinja u Rwanda gufasha umutwe w’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda rugamije kwigarura Uburasirazuba bwa RDC.

Mu minsi ishize, Ububiligi bwo bwateye intambwe yeruye bufatanya n’ubutegetsi bwa Kinshasa kuzenguruka ibihugu bikize byose n’imiryango bihuriramo basabira u Rwanda ibihano. Ibi byaje no gutuma u Rwanda rwiyemeza gucana umubano burundu n’Ububiligi.

Ibi ni na byo byatumye Perezida Kagame yongera kwihanangiriza ibihugu nk’Ububiligi n’abo bafitanye isano bagifite ibitekerezo bya gikoloni no kubiba amakimbirane muri Afurika ko u Rwanda rwarenze urwo rwego kandi ko ntawe ushobora kongera kurugenera uko rubaho.

Aburira na bimwe mu bihugu by’Afurika bymera guteshwa agaciro ngo bibone amaramuko, Perezida Kagame yagize ati “Ntawe nasaba kubaho. Tuzarwana nintsindwa ntsindwe, ariko hari amahirwe menshi ko iyo uhagurutse ukarwana ubaho, kandi ukabaho ubuzima bwiza bufite agaciro ukwiye.”

Agaruka ku barwanya u Rwanda bazenguruka isi babiba imvugo z’urwango, bakarukoraniho bavuga ibinyoma, nyamara hari ibimenyetso bigaragaza ukuri, ariko bagahitamo gukora mu nyungu z’ibihugu by’ibinyabubasha, yagize ati ” Hirya y’ibyo tugomba kubaho, tugomba kubaho ubuzima bwacu. Tugomba guharanira kubaho uko dushaka kandi nzabwira uwo ari we wese [ushaka kutugenera uko tubaho] imbonankubone nti ‘go to hell’ (Jya ikuzimu).”

Ati “Nihagira uza yivugisha ngo tugiye kugufatira ibihano, jya ikuzimu. Ufite ubibazo byawe genda uhangane na byo undekere ibyanjye.”

Perezida Kagame akaba asaba Abanyarwanda kurangwa n’imyumvire nk’iyo. Aha yavuze ko adahangayikishijwe n’ibigu by’ibihangange byibwira ko byagenera Abanyarwanda uko babaho, ahubwo ababazwa n’Abanyafurika bahitamo kubaho bateze amaboko, bakabaho nk’aho hari undi bakesha ubuzima.

Oswald Niyonzima

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *