Nyagatare: Imigano yatewe ku nkombe z’Umuvumba yabungabunze imyaka.

 

Ibikorwa byo gutera imigano ku nkombe z’umugezi w’Umuvumba, byakozwe mu mushinga witwa NAP w’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) hamwe n’abafatanyabikorwa bacyo ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.

Ibi byafashije abahinzi kuko byabarinze igihombo batezwaga n’isuri, kuri ubu bakaba bahinga bakeza ku buryo bushimishije.

Hatangimana Mark, uhinga mu gishanga cya Cyonya, avuga ko uyu mushinga utaraza ngo batere imigano ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba, imvura yagwaga amazi agatwara ubutaka n’ibihingwa biri mu mirima bikabateza igihombo gikomeye.

Ati “Bataratera imigano, imyaka yabaga ihegereye amazi yarayitwaraga igatemba, nko hakurya twahingagamo ibigori nka hegitari ukaba wakwezamo nka toni enye cyangwa eshanu, umurima waramuka utembye toni ebyiri nazo ntuzibone, aho imigano ihagereye ntabwo ubutaka bugitemba, umuntu arahinga akaba yizeye ko azasarura neza kuko amazi atakibitwara.”

Marc asobanura uburyo bataratera imigano amazi yabatwariraga imyaka.

Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na we ahamya ko uyu mushinga wa NAP watanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga inkengero z’umugezi w’Umuvumba.

Ati “Ubundi uyu muvumba, twahahingaga umuceri, isuri yaramanukaga byari bimwe mu byatumaga umusaruro w’umuceri hano mu muvumba tutawubona uko bikwiriye, ariko aho Umuvumba utereweho umugano, isuri yaragabanutse, amazi y’umuvumba ushobora kuyakoresha neza.”

Avuga kandi ko gutera imigano n’ibiti bazanye umwuka mwiza muri aka karere.

Ati: “Uburyo bwo gutera ibiti dufatanije na REMA, hari ibiti byatewe mu nzuri, ngirango akarere kacu ka Nyagatare, hari ibiti murimo kugenda mubona hirya no hino mu myaka ishize ntabwo byari bihari, twari dufite akarere k’ubutayu, ariko ubu iyo uhageze muri Nyagatare mu by’ukuri murabibona uburyo isa neza, ibiti hirya no hino birahari, ariko by’umwihariko nk’uko tubizi ibiti binadufasha kugira umwuka mwiza, kandi n’amatungo arawukenera.”

Akomeza avuga ko muri uyu mushinga wa NAP batewemo inkunga na REMA babashije kuvugurura ishyamba rikikije umuvumba batera ibiti gakondo by’amateka bita “Imikinga” bitaboneka ahandi mu gihugu mu rwego rwo gusigasira amateka, n’umwana muto uzavuka akazaajya asangizwa ku mateka yihariye y’iki giti cyitwa “UMUKINGA”.

Imibare itangwa na REMA igaragaza ko uyu mu shinga wa NAP ugamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuva watangira gushyirwa mu bikorwa muri aka Karere ka Nyagatare, hamaze guterwa imigano ku nkengero z’umugezi w’umuvumba iri ku burebure bwa kilometero 85, hatanzwe ibikorwa byo kuhira kuri hegitari 40 hakoreshejwe ingufu z’imirasire y’izuba.

Muri uyu mushinga hanatewe ibiti mu nzuri zifite hegitari zigera kuri 915, hatewe ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1889, hatewe amashyamba mato kuri hegitari 107, hatewe ibiti byo gusana ishyamba ry’Umuvumba kuri hegitari 140, hanaterwa ibiti by’imbuto 59,572, hanakozwe kandi imirwanyasuri kuri hegitari 261, ndetse hanakorwa dam sheets (ibyuzi) 100 zifasha aborozi kubika amazi yo kuhira amatungo. Ibi bikorwa byose byatanzweho amafaranga angana na 1,165,342,2003 FRW

Naomi Irakoze Mugaragu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *