Kamonyi: Gaz bahawe na “Green Amayaga” yabarinze indwara

 

Bimwe mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kamonyi byahawe Gaz yo gutekaho n’umushinga “Green Amayaga” bivuga ko yabarinze indwara z’amaso n’ubuhumekero kandi ikabafasha kubungabunga ikirere.

Abatekera abanyeshuri mu kigo cy’ishuri cya Sainte Bernadette, kiri mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi ni bamwe mu batanga ubuhamya bw’ukuntu gaz ibabungabungira ubuzima.

Uwitwa Mugiraneza Claude agira ati “Twahuraga n’umwotsi n’ivu ryinshi bikaba byatwangiza mu bihaha ugasanga amaso yatukuye n’amarira akaza.”

 

Théogene, Umukozi ushinzwe igikoni muri Sainte Bernadette, asobanura inyungu zo gukoresha gaz ugereranyije n’inkwi.

Ndaryurije Theogène, umukozi wa Diyosezi ya Kabgayi ushinzwe igikoni muri iki kigo cy’abihayimana, we avuga ko uretse no kwangiza abantu, inkwi zatumaga bahendwa.

Ati “Igikoni hari uburyo cyakoreshaga inkwi bikaduhenda ndese ugasanga abakozi bacu bafite umwanda, ugasanga amasuku agoranye cyane.”

Akomeza agira ati “Habaga hari imyotsi myinshi cyane, kandi twigeze kujya mu mahugurwa batubwira ukuntu imyotsi yangiza ibihaha by’umuntu, abantu bavaga mu gikoni amaso yatukuye arimo imirishyi batareba neza.”

Padiri Mbarushimana André, Umuyobozi w’iki kigo wungirije ushinzwe amasomo, na we avuga ko bari bafite imbogamizi zirimo umwanda, imyotsi, imirayi, n’imeneka rya muvero ritewe n’umuriro mwinshi, ariko ko aho gaz iziye ibintu byahindutse.

Agira ati “Icyo yatumariye ni uko hari isuku, igabanuka ry’inkwi twakoreshaga, ubu bigenda bigabanuka kandi bikihutisha imirimo abana bakarira ku gihe, isuku y’abanyeshuli ndetse n’ isuku y’ibikoresho byabo.”

Ni igikoni kirimo ibice bibiri icya gaz gitekwaho bimwe nk’umuceri, imyumbati icyayi n’igikoma ndetse n’ igice cy’inkwi gitekwamo ibindi nk’ ibijumba, ibishyimbo na kawunga

Uyu muyobozi w’ikigo avuga ko intumbero bafite ari ugukoresha muvero zikoresha gaz gusa.

Ati “Twifuza ko igikoni cyose twakoresha muvero zikoresha gaz byadufasha kuko igikoni cyagira isuku, abanyeshuli na bo bakomeza kugira isuku y’ibikoresho byabo ariko kandi no muri rusange tugakomeza kugenda n’igihe ibihe by’imvura ntibidukange.”

Sainte Bernadette ifite abanyeshuri basaga 1600. Bagikoresha inkwi gusa mu gutekera abanyeshuri ngo bakoreshaga miliyoni 4FRW ku gihembwe, none ubu bakoresha gaz ipima toni 1 n’ibiro 200 bagura Miliyoni 1 n’ibihumbi 200FRW hakiyongeraho inkwi, na zo na miliyoni 1 n’ibihumbi 200FRW ku gihembwe.

Bivuze ko bavuye ku miliyoni 4FRRW bakoreshaga ku bicanwa ku gihembwe  bakaba basigaye bakoresha miliyoni 2 n’ibihumbi 400FRW. Ubu  ngo bafite intumbero yo kutazajya barenza miliyoni 2FRW ku gihembwe.

Kugeza ubu, binyuze mu mushinga “Green Amayaga”, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) ki maze guha gaz ibigo 20 by’amashuri byo mu turere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara.

Naomi Irakoze Mugaragu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *