Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Imikurire y’Umwana (NCDA), baributsa aborozi n’abakora ibiryo by’amatungo ko ibiryo bitujuje ubuziranenge bitubya umusaruro ukomoka ku matungo.
Mu mpera z’icyumweru turangije, ibi bigo byabwiye abo mu Karere ka Musanze ko ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo bugira uruhare mu buzima bw’amatungo, bukangera umusaruro kandi bukayarinda indwara.
Biri mu byatumye RSB ikomeje gusaba aborozi gukoresha ibiryo by’amatungo byujuje ubuziranenge kuko bituma amatungo akura neza, agatanga umusaruro mwiza w’amata, inyama, n’amagi, kandi bikarinda igihombo giterwa n’indwara cyangwa umusaruro muke.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza muri RSB, Gatera Emmanuel avuga ko ari yo mpamvu leta yiyemeje gushyigikira abari muri iyi gahunda
Ati “Leta yiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’inganda zikora ibiryo by’amatungo hifashishijwe koroshya serivisi z’ubuziranenge kuko ziri mu bafatanyabikorwa b’ingenzi bafasha mu kongera umusaruro w’ubworozi.”
Ndetse ngo hanabayeho impinduka ku kiguzi cya serivisi.
Ati “Koroshya no kwihutisha serivisi bigamije gushyigikira gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ry’inganda no kwigira. Ku nganda nto n’iziciriritse zihabwa serivisi nta kiguzi zisabwa. Ikiguzi cya serivisi ku nganda nini nacyo cyaragabanyijwe cyane.”
Umuyobozi w’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwa Zamura Feeds, Ndekezi Richard, ni umwe mu bushimiye iyi gahunda ya leta, agaragaza ko izi mpinduka zizafasha inganda koroherezwa kubona ibirango by’ubuziranenge.
Ati: “Koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubuziranenge ni icyemezo cyiza cyane dushimira Leta. Mu minsi ishize twishyuye hafi miliyoni 6 kugira ngo ibicuruzwa byacu 9 bihabwe ibirango ariko ubu ukurikije ibiciro bishya ntibizarenza 900,000.”
Ikindi ngo kigiye kuzamura imikorere n’umusaruro batanga ni uko horohejwe ibyatinzaga kubona serivisi, banahendwa.
Ati “Ikindi, gushakira serivisi mu bigo bitandukanye kandi ibisabwa bijya gusa byatinzaga ibikorwa byacu bikanazamura ikiguzi. Ubu rero bigiye kujya byihuta kuko ibisabwa byahujwe no kubona serivisi bikoroshywa turabyishimiye rwose.”
Kuba uru ruganda rwishimira impinduka za leta byatumye aborozi barugana na bo babyungukiramo nka Nzabakurana Jean Marie Vianney wororera mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze ushima ko babakorera ibiryo by’amatungo bifite ubuziranenge bikagirira akamaro amatungo yabo.
Avuga ko iyo ibiryo by’amatungo bikozwe byujuje ibisabwa, bitera amatungo gukura neza, cyane cyane ingurube zibaho neza zikanabyara neza, ariko ko ibigize ibyo biribwa by’amatungo bigabanutse, bituma bitakaza iby’ingirakamaro byari butere amatungo kuzamura ibilo,
Ati “Iyo ibigize ibiryo by’ingurube bihindaguritse, bituma umusaruro w’inyama zayo ugabanuka, wenda ugasanga cya kilo cy’ibiryo gitanze inusu y’inyama.”
Kuba harabayeho impinduka igihe cy’uburambe bw’ikirango cy’ubuziranenge kikongerwa kiva ku myaka ibiri kijya kuri itanu, ni ibikomeza guha imbaraga inganda zikora ibiryo byujuje ibisabwa mu buziranenge, ari yo mpamvu RSB ishishikariza aborozi kubikoresha kuko haba habayeho igenzura.
Naomi Irakoze Mugaragu

