Rubavu: Abacuruzi b’imboga n’imbuto basobanuriwe amabwiriza y’ubuziranenge abigenga

 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB), Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imikurire y’Umwana (NCDA), bakanguriye abacuruzi b’imboga n’imbuto bo mu Karere ka Rubavu kubungabunga ubuziranenge bwazo.

Rwabutogo Jeanne, Umuyobozi w’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu, avuga ko imbuto zabaye nke kuko abantu benshi bamenye akamaro kazo.

Ati “Batangiye kurya imbuto pe, bazi akamaro k’imbuto mbere baziryaga ari uko barwaye, ariko ubu ashobora kuba atarya inyama ariko akarya imbuto. Ni yo mpamvu zisigaye ziba nkeya, no muri Congo twoherezayo.”

Asaba ko hajya hapimwa ubutaka bwo mu Rwanda, hakarebwa imbuto zishobora kuhera, kuko hari izo bakura hanze nka pomme na za ‘orange’.

Ibi anabihurizaho na Karigirwa Rehma ugemura imbuto n’imboga muri Lake Kivu Serena Hotel, uvuga ko mu Rwanda bazihingiye barushaho kubungabunga ubuziranenge bwazo.

Ati “Nibaza ko bihagije ngo bahe imbaraga abahinzi bacu babashe kubihinga kugirango tubibone iwacu na cyane ko iwacu twaba dufite ‘controle’ ku buziranenge bwabyo, hari ibiva hanze bikagera hano ugasanga ntabwo bimeze neza uko tubyifuza, nta n’ubwo dushobora kumenya niba batwoherereza ‘qualité’ ya mbere cyangwa iya nyuma.”

Leon Munyeshuli umuyobozi wungirije wa Lake Kivu Serena Hotel ushinzwe ibikorwa byiyamamaza no kwakira abashyitsi muri rusange. Na we avuga ko hakwiye kwirindwa ibihombo by’ababagemurira imbuto n’imboga kuko bafite ibipimo bapimiraho ubuziranenge bwazo, kandi akenshi izikoze urugendo runini zishobora gutakaza ubuziranenge.

Ati:”Icyo twifuza ni ugutera inkunga abahinzi mu byo dukura hanze, bakarushaho gufashwa tukareba uburyo byaboneka mu gihugu, kugirango bigabanye rwa rugendo imbuto zikora ziva hanze zigera kuri hotel, zikaba zatakaza ubuziranenge.”

Kabanguka Nathan ukora mu ishami rishinzwe imirire, isuku n’isukura muri NCDA, avuga ko imboga n’imbuto birinda indwara, kandi iyo byujuje ubuziranenge biba ari umuti kubagiye kubirya bigafatwa nk’ibirinda umutekano w’umubiri w’umuntu.

Ati:”Ubumenyi bujyanye no kurya imboga n’imbuto bugenda buzamuka,ariko ntibiragera 100% turacyashishikariza umuryango nyarwanda cyane cyane abana, abadamu batwite n’abonsa muri gahunda yo kurwanya imirire mibi kwihata imboga n’imbuto kuko bifasha kurinda indwara zituma habaho imirire mibi.”

Hakizimana Naivasha Bella umukozi wa gahunda ya zamukana ubuziranenge ibarizwa muri RSB, avuga ibiteganywa n’amabwiriza y’ubuziranenge ku bireba imboga n’imbuto.

Ati “Amabwiriza y’ubuziranenge ahari kugirango afashe mu ruhererekane kuva mu murima, gusarura, kugemura ndetse no muri babandi bawutunganya, ateganya uburyo ubuhinzi bw’imbuto n’imboga bigomba gukorwa uko bigomba kugenda”

“Hari ibwiriza riteganya uko ushobora kuhira, uko ushobora gushyiramo ifumbire mu gihe cyagenwe, ndetse no gutera imiti yica udukoko, kuko ibyo vyose dukora muri urwo ruhererekane ni byo bizagenda bigaharanira kubungabunga wa musaruro twifuza kuva mu murima kugeza kuri wa muguzi wa nyuma.”

N’ubwo abanyarwanda bakomeje gushoshikarizwa gahunda ya `Kwihaza` bafata indyo yuzuye yiganjemo imbuto n’imboga ndetse n’ibikomoka ku matungo, banasabwa kubungabunga ubuziranenge bwabyo kuko bishobora kwangirika mu buryo bwihuse.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *