Abacuruza gaz basabwa gukoresha umunzani utanga ibipimo byizewe

Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), kirakangurira abantu bose bakoresha umunzani mu bucuruzi kukigana kikabaha serivisi ya ‘tare weight verification’ ibafasha gukoresha umunzani utanga ibipimo byizewe, aho haba hari uburemere bw’icupa buryanditseho, ryashyirwa ku munzani, hagafatwa ibiro bigaragaye ku munzani bagakuramo uburemere bw’icupa, ibisigaye biba ari ibya gaz.

Irizerwa Emmanueline, Umuyobozi mu Ishami Rishinzwe Gushyiraho Ibipimo n’Ingero muri RSB, avuga ko muri gahunda bashinzwe babonye ko kuba gaz ari ikintu gikoreshwa cyane mu Banyarwanda, ari na ko gupima ibiro byayo ari ngombwa kugira ngo bafashe ari ugurisha ntiyibwe ndetse n’umuguzi abone ibyo yasabye.

Ati “Ahangaha tuba tureba ibiri muri iki gicupa cya gaz ko koko byujuje ibiro byanditseho, kugirango twirinde ya mahane aza mu bucuruzi ibiro umuntu asabye abe ari byo ahabwa.”

Irizerwa Emmanueline asobanura imikoreshereze y’umunzani wujuje ubuziranenge.

Avuga kandi ko uretse amahane yaba hagati y’umuguzi n’ugurisha hashobora kuba izindi ngaruka.

Ati “Kuba bashyiramo ibiro byinshi ho hazamo ingaruka nyinshi, ni ho mubona gaz ishobora guturika kuko hagiyemo ibiro byinshi bitari ibyategetswe, ni yo mpamvu hagomba gukoreshwa ibipimo n’ingero kugirango hirindwe ingaruka zose zabaho.”

Murinzi Celestin uyobora sitasiyo ya esanse ya Rubisi I Karongi, icuruza gaz avuga ko babanza gupimira abakiliya ku munzani ngo hirindwe ko yayigarura avuga ko ituzuye.

Ati “Umukiriya uje gutwara gaz inshuro nyinshi tubanza kumupira, n’iyo atabisabye natwe ubwacu turabikora kuko hari ushobora kugenda akavuga ngo gaz yanjye natwaye ishobora kuba itujuje ibipimo, ariko mu gihe avuye hano twayipimye yabibonye ntabwo ashobora kugaruka ngo avuge ngo natwaye gaz itujuje ibipimo.”

Berekana uko bapima gaz ku munzani kugira ngo umukiliya amenye ingano y’iyo atwaye.

Kabalisa Placide, umukozi mu ishami rishinzwe ibipimo muri RSB avuga ko umuntu wese ucuruza gaz akwiye kuba afite umunzani wagenzuwe na RSB ufite ikirango cy’ubuziranenge’ nsetse ko n’umuturage ugiye kugura gaz bapima akabona bidahura, yemerewe kwanga iyo gaz ntayitware, kandi abacuruzi bigaragayeho bashobora guhanwa.

Ati “Nk’uko amategeko agenga ubuziranenge abiteganya, gucuruza ibintu bituzuye mu bipimo bihanwa n’amategeko, iyo habayeho iyo case tukagenzura tukareba koko ko ari byo, abo bantu bafatirwa ingamba bagahanwa.”

Umukiliya ubonye ahawe gaz itujuje ibipimo yemerewe kubimenyesha RSB ku mbugankoranyambaga zayo no ku murongo utishyurwa 3250, Ikirango cya RSB(sticker) kimara umwaka umwe ku munzani, ni ukuvuga ngo buri mwaka umuntu ufite umunzani yaba ucuruza gaz cyangwa ibindi bintu akoresha umunzani, aba agomba kuwugenzuza.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *