Abanyarwanda barashishikarizwa kurya amafi n’ibiyakomokaho kubera inyungu afitiye umubiri

 

Mu gihe impuguke mu bijyanye n’imirire zikangurira Abanyarwanda kurya amafi n’ibiyakomokaho kubera intungamubiri afite, bityo akaba ashobora kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi, aborozi b’amafi n’abakiliya babo, bo basanga umubare w’abari mu bworozi byayo uzamutse byatuma ahenduka akaba yakwigonderwa na buri wese.

Byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije kwimakaza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kuri uyu wa 25 Werurwe 2025 mu Karere ka Rusizi.

Kabanguka Nathan, ukora mu ishami rishinzwe imirire, isuku n’isukura mu
kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’umwana (NCDA), ushimira abakomeje kugira uruhare mu kongera umusaruro w’amafi, anashishikariza abanyarwanda kurushaho kurya amafi n’ibikomoka mu mazi kuko bifite intungamubiri zirwanya imirire mibi.

Ati “Turimo turashishikariza umuryango nyarwanda kurushaho kurya ibikomoka ku matungo ariko by’umwihariko amafi. Ifi nziza yujuje ubuziranenge ikungahaye ku byubaka umubiri bifasha cyane cyane mu mikurure y’abana ndetse n’abantu bakuru kugira bagire ubuzima bwiza.”

Amafi ari mu biribwa birwanya imirire mibi ku buryo bwihuse.

Abacuruza umusaruro w’amafi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bishimira ko wiyongereye.

Maniraguha Valerie ni umucuruzi w’amafi i Rusizi, avuga ko batangiye bacuruza ibiro 10 none ubu bakaba bacuruza ibiro 100 buri muntu, ibi ngo bituma umusaruro wabo ukundwa haba mu Rwanda no hanze yarwo, bigatuma biteza imbere.

Ati “Dutereka iminzani yacu tugaha buri wese izo ashaka, ziba zigifite ubuziranenge, kubera amafaranga dukura mu mafi, abana bacu bariga kandi barya neza.”

Akoneza agira ati “Abantu benshi bitabiriye ubu bworozi byatuma umusaruro wiyongera zikagura make bikarwanya imirire mibi.”

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge, hagamijwe kubungabunga umusaruro w’amafi ngo akomeze agere kuri benshi birwanye imirire mibi ariko binagirire akamaro abakora ubu bworozi. Hakizimana Naivasha Bella umukozi wa gahunda zamukana ubuziranenge ibarizwa muri RSB, avuga akamaro k’aya mabwiriza.

Ati “Kuva aho amabwiriza y’ubuziranenge ashyiriweho yaje gukemura imikorere cyangwa se umwuga w’ubworozi bw’amafi, aho bwakorwaga mu buryo butagenzuwe aho twasangaga umworozi ashobora korora amafi ariko nta musaruro ufatika yabonaga.”

“Aho amabwiriza ashyiriweho yafashije bwa bworozi kuba ubwa kinyamwuga, aho amafi ashobora kuba noneho yabungwabungwa hakoreshejwe korora mu buryo buzitiye, aho ya mafi ashobora kuba yagenzurwa umunsi ku wundi ya mafi mato agakura akageza kuri cya kigero cy’uko umusaruro batangira kuwusarura agejeje ya magarama ateganywa mu mabwiriza y’ubuziranenge.”

RSB kandi ivuga ko ikindi kiri gukorwa ari ugutanga ubufasha mu by’amahugurwa, abantu bakabanza bakamenya agaciro k’ubu bworozi, Hakaba hari n’ingamba zihari zo gufasha abashaka kujya muri ubu bworozi bahabwa inkunga kugira ngo amafi akomeze kugera kuri benshi.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *