Harimo gusuzumwa uruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge mu kurwanya imirire mibi

 

Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imikurire y’Umwana (NCDA) bateguye ubukangurambaga ku mabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho, harebwa aho ageze ashyirwa mu bikorwa ndetse n’uruhare ibi bikorwa biri kugira mu kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Ni ubukangurambaga kuri gahunda ya ‘zamukana ubuziranenge’, ubuziranenge bw’ibiribwa n’ikoreshwa ry’ibipimo byizewe ku masoko buri kubera mu turere dutandukanye, aho kuri uyu wa mbere taliki 24 Werurwe mu karere ka Rusizi hasuwe ahatunganyirizwa isambaza hazwi nka ‘project peche’

Kagombe Amza umuyobozi waho avuga akamaro ibyo bakora bifitiye abaturage.

Ati “Umusaruro tuwumutsamo isambaza zumye ziciye mu mashini mu ikoranabuhanga, tugakoramo n’ifu ifasha abana bato ku mirire myiza, izo sambaza zumwe zifasha abantu gutwara isambaza mu modoka zitanukira abandi.”

 

Ifu y’indagara yatunganyijwe na “Projet Pêche” izwiho guhangana n’igwingira ry’abana bato.

Ngo bafite ubushobozi bwo kumutsa toni imwe ku munsi, bakaba banayisya ku munsi ukurikiyeho. Kabalisa Placide, umukozi mu ishami rishinzwe ibipimo muri RSB, avuga ko ibyo bakoresha hano byaba imashini ndetse n’umunzani ugomba kuba ucururizwaho umusaruro wose bigomba kuba byujuje ubuziranenge byaragenzuwe na RSB.

Ati “Icyo dushishikariza abaturage ni ugukoresha iminzani yujuje ubuziranenge kugirango ibyo akora bimuheshe agaciro kandi abashe kubona ibijyanye n’ibyo yashoyemo, bizafasha mu mibereho myiza y’abana b’abanyarwanda kubona igaburo ryujuje intunga mubiri, ryujuje ubuziranenge.”

Kabanguka Nathan ukora mu ishami rishinzwe imirire, isuku, n’isukura muri NCDA, avuga ko n’ubwo akarere ka Rusizi kegereye I Kivu, ahabasha kuboneka ibikomoka ku matungo, hagaragara ikibazo cy’igwingira, ko ari yo mpamvu abantu bagomba gukomeza gukangurirwa kurya indyo yuzuye.

Ati “Akarere ka Rusizi dushingiye kuri DHS ishize 2020, ni uko kari mu turere dufite imirire mibi/igwingira, igihari gikomeye cyane ni ugushishikariza abantu kurya indyo yuzuye bibanda ku bikomoka ku matungo.”

Gatera Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho Amabwiriza muri RSB avuga ko icyo bakeneye ari uko abantu bumva amabwiriza yashyizweho kugirango hongererwe agaciro umusaruro ukomoka ku mafi n’ibikorwa by’ubworozi bw’amafi, ndetse no kumenya icyo urwego rw’ubuziranenge rwakabaye rubafasha

Ati “Ariko icyatumye dushyira imbaraga aha ngaha ni ukubera uruhare amafi cyangwa ibikomoka ku mafi bifite mu kongera intungamubiri nk’ibiribwa byakabaye bifasha mu kongera ‘nutrition values’ mu bintu twakabaye tuba dufite kumeza buri munsi.”

Akomeza agira ati “Isambaza ndetse n’ifu y’isambaza, biri mumabwiriza yashyizweho ngo bifashe iyi ‘secteur’ by’umwihariko kuba dufite ababikora ni ‘step’ nziza ni yo ntangiriro yo kuvuga ngo ya mirire mibi izarwanywa n’ifu y’isambaza tuba dufite aho duhera, icyo tubasaba ni ugushishikarira, ni ugutinyuka gukoresha amabwiriza y’ubuziranenge.”

Ubu bukangurambaga buri gukorwa mu turere dutandukanye kuva tariki 23 kugera 28 Werurwe 2025, mu ntara y’amajyaruguru n’iy’uburengerazuba aho hazasurwa inganda, amasoko, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bw’amafi n’ibindi bikorwa mu turere twa Gicumbi, Musanze, Rubavu, Karongi, Nyamasheke na Rusizi,
Ni gahunda igamije gufasha mu kunoza imikorere ndetse no kongera umusaruro wujuje ubuziranenge bityo abaturage bakabona ibiribwa byujuje ubuziranenge ndetse binagemurirwa amasoko.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *