I Kigali, guhera kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, hateraniye inama nyafurika, y’iminsi itatu, ya za kaminuza igamije kureba uko hakongerwa ikibatsi mu bumenyi zitanga ngo bujyane n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no muri sosiyete.
Ni inama izwi nka ‘Africa Universities Summit’ ihuza inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’uburezi, hareberwa hamwe uruhare rwa za Kaminuza mu guhindura ubuzima bw’abazigana n’igihugu.
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Nsengimana Joseph, avuga ko Kaminuza ari izingiro ry’iterambere ry’igihugu.
Ati “Kaminuza ifite uruhare runini mu byerekeye iterambere ry’igihugu ari mu Rwanda cyangwa ari muri Africa muri rusange, kuko usanga abantu benshi bayinyuramo,ari bo bayobozi, aribo bashakashatsi akaba ari bo batangira ama compagnies.”

Avuga ko ari yo mpamvu hakwiye gushyirwa imbaraga mu bumenyi butangwa muri kaminuza.
Ati “Ni ngombwa y’uko ibyo abana biga bihwana n’ibikenewe, hagomba kwigwa n’uburyo bagomba gufatanya za ‘companies/private sector’ hamwe na za kaminuza kugirango nyine ibyigwa byose bibashe kugirira akamaro ababyiga n’igihugu.”
Mahoro Geofrey, ni umunyeshuri wiga muri African Ledership University avuga ko iyi nama ari amahirwe babonye atuma ibyo bize bizateza imbere igihugu.
Ati:”Bari gushaka ukuntu twakoresha education muri ‘benefits’ zacu, natwe nk’ababyeshuri tugayishyiramo imbaraga zacu bwite, buri munyeshuri aba afite icyo aba agambiriye mu nyungu ze n’iz’igihugu, dushaka gushyira imbaraga mu mitekerereze y’abantu ko u Rwanda natwe twaruteza imbere.”
Dr. Philip Cotton, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Global Health Equity na we ahamya ko ubumenyi butangwa muri za Kaminuza bukwiye kuzamurwa kugira ngo urangije Kaminuza abe ukenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati:”Hakwiye kurebwa uko Kaminuza zikomeye ku mugabane ndetse n’into zigomba gutanga ubumenyi hagendewe ku bushobozi bwazo, na none ariko ubwo bumenyi bukaba bugatanga umusaruro ku isoko ry’umurimo.”
Iyi nama izamara iminsi 3, yitabiriwe n’abasaga 350 barimo inzobere n’abayobozi mu bijyanye n’uburezi muri Afurika aho bari kurebera hamwe uruhare rwa za Kaminuza mu iterambere ry’abazigana, igihugu ndetse n’umugabane.
Naomi Irakoze Mugaragu.

