Ba rwiyemezamirimo bakiri bato bo ku mugabane w’Afurika basabwe guhanga udushya tuzana impinduka zizamura ubukungu bw’uyu mugabane kandi zigahindura ubuzima bw’abawututuye.
Ni mu nama ya 6 ya ba rwiyemezamirimo bahiga abandi muri Afurika, izwi nka African’s Business Heroes(ABH) irimo kubera mu Rwanda kuba tariki 14-15 Werurwe 2025, yitezweho kwihutisha iterambere binyuze mu guhanga udushya.
Ni inama ngarukamwaka, uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukemura ibibazo bikomeye bya Afurika binyuze mu kwihangira imirimo.”
Umurungi Michelle, umuyobozi ushinzwe ishoramari mu rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), yasabye urubyiruko gushaka ibisubizo bihindura ubuzima hakemurwa ibibazo byugarije Afurika.
Ati: “Mugomba kuzana impinduka mu muryango mugari mukemura ibibazo byihutirwa bihagaragara,mwubaka ubukungu burambye ari kuri mwe ndetse no ku gihugu muri rusange.”
Ba rwiyemezamirimo bitabiriye iyi nama na bo bavuga ko inama nk’iyi ituma bunguka ubumenyi bubafasha mu bucuruzi bakora.
Uwitwa Mupenzi umuyobozi mukuru wa Sinc, Ati: “Iyi nama ni ingirakamaro, kuko ni umwanya mwiza wo kungurana ubumenyi,guhanga udushya dutuma duhanga imirimo tukanatanga akazi.”

Kwizera Christelle na we avuga ko ubwenge buhangano(AI) bari kuhigira, ari amahirwe Africa ibonye.
Ati:”Ntabwo ubwenge bukorano ari ikibazo ahubwo ni igisubizo umugabane ubonye, kuko buzunganira ubwacu busanzwe. Birasaba ko tuzamenya kubukoresha neza aho kugira ngo budukoreshe kandi isi izarushaho kuba nziza kuko buzahindura byinshi.”
Ibukun Awosika, umwe mu bagira uruhare mu gutoranya imishinga ihiga indi mu marushanwa mu bucuruzi muri Afurika, yavuze ko iyo mishinga iba ishaka ibisubizo by’ibibazo biriho.
Ati:”Urubyiruko muzagira uruhare rugaragara mu gushakira ibisubizo ibibazo biriho, rwubaka ubukungu burambye bushingiye ku bumenyi.”
Umuryango Jack Ma Foundation ni wo wateguye iyi nama, umuyobozi mukuru wayo Jason Pau yavuze ko abakiri bato bakwuiye guhanga udushya hagamijwe gukemura ibibazo, bakaba banifashisha ubwenge buhangano (AI) kuko bufasha kuzana impinduka kandi mu buryo bwihuse.
Ati:”Iyi nama ni amahirwe adasanzwe yo kubona ba rwiyemezamirimo muri Afurika bafite impano, udushya n’itekerezo by’imishinga y’ubucuruzi bahatanira inkunga ibahindurira ubuzima bwabo, ubw’igihugu n’Umugabane w’Afurika.”
Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera I Kigali yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 irarangira kuri uyu wa Gatandatu 15 Werurwe 2025.
Naho umuryango Jack Ma Foundation uyitegura, watangiye mu 2019 hagamijwe gufasha abacuruzi guteza imbere imishinga y’ubucuruzi hatangwa ibihembo by’ubucuruzi, amahugurwa y’ubucuruzi, ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo bahize abandi muri Afurika.
Naomi Irakoze Mugaragu.

