Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yasoje Icyumweru cy’Umujyanama iremera imwe mu miryango itishoboye iyobowe n’abagore, ibaha inka na bo bishimira ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka.
Abahawe inka bavuga ko bajyaga bagorwa no kubona amata n’ifumbire. Kuba bahawe inka bigiye gukemura ibibazo birimo igwingira ry’abana.
Umwe muri bo ati “Igiye kumfasha gutera imbere, kandi igiye no kumfasha kurwanya igwingira mu bana.”

Yakomeje agira ati “Ifumbire na yo izamfasha gufumbira imboga kugira ngo turusheho kugabanya igwingira riboneka mu bana, byangoraga kubona amafaranga ya mituel ariko iyi nka igiye kujya imfasha gutangira mituel ku gihe.”
Undi na we ati “Kubona amata y’abana byatugoraga cyane, ndetse no kubona ifumbire dufumbiza umurima, twabonaga imvaruganda ariko imborera ntitwayibonaga bitewe n’ubushobozi.”
Mugenzi wabo na we ati:”Ubuzima bwanjye burahindutse, umwuzukuru wanjye azayiragira,anywe n’amata ndetse nanjye nywe amata kdi mbe neza.”
Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Bugesera Munyazikwiye Faustin, asaba abaremewe gufata neza Inka bahawe kugirango bizabafashe kwitura bagenzi babo.

Yagize ati “Icya mbere ni uko inka bagomba kuzifata neza bakumva ko ari izabo, bakazifata neza ntibaziragire ku gasozi, bakaba bafite ibiraro, bagasha ubwatsi, amazi n’ibindi zishobora gukenera, turabizeza ko tuzabasura ngo turebe ko zafashwe neza, ndetse bakazitura bagenzi babo igihe inka,zabo zizaba zimaze kubyara kuko izo bahawe zose zihaka.”
Nyuma yo kumara icyumweru muri gahunda y’icyumweru cy’umujyanama bakemura ibibazo bitandukanye, inama njyanama y’akarere ka Bugesera yaremeye imwe mu miryango itishoboye yo muri aka karere iyobowe n’abagore inka 6 zihaka ku buryo zizafasha abazihawe guhita bazibonamo umusaruro bakabasha kwikura mu bukene.
Naomi Irakoze Mugaragu.

