Paris: Biguma yahamije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ariko yitakana abandi

Image AFP Ishusho ya Biguma yashushanyijwe na AFP.

 

Mu gihe urubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma rugana ku musozo, ubwo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 yatangiraga kwiregura, yahamirije Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko na we yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, cyakora ahakana uruhare ayishinjwamo.

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ahanini yakuruwe n’abayobozi bashishikarizaga abahutu kwanga abatutsi.”

Nko muri Perefegitura ya Butare, aho Jenoside yakorewe Abatutsi yanze akorera inshingano ze nk’umujandarume, Biguma avuga ko ubwicanyi bwahakorewe bwasembuwe n’imbwirwaruhame ya Théodore Sindikubwabo wari Perezida w’Inzibacyuho, yavugiye i Butare ku wa 19 Mata 1994. Ni mu gihe bivugwa ko muri Nyanza, ari na ho Jandarumori yari ifite ikigo, Jenoside yatangiye ku wa 23 Mata 1994.

Uyu mugabo wari umujandarume yanahamije ko hari bamwe mu bari abajandarume bateshutse ku nshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, na bo bakijandika mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni byo koko hari bamwe mu bajandarume bifatanyije n’abakoraga Jenoside, ariko njye nk’umuntu wari ushinzwe ibikoresho (logistics) ntabwo rero nari gushobora kujya mu bikorwa by’ubwicanyi.”

Biguma yakomeje avuga ko ahubwo na we yagiye ashaka kugirirwa nabi n’abajandarume bagenzi be b’abahutu b’abahezanguni bakomokaga mu Majyaruguru, ngo bamuhora kuba atari ashyigikiye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abajijwe, impamvu abatangabuhamya bafungiye Jenoside bagiye bamushinja kuba gukorakoranye Jenoside, yahakanye ibyo bamushinje byose ahubwo abita abagambanyi.

Uyu mugabo abatangabuhamya hafi ya bose bagiye bahamya ko bamubonye mu bikorwa bya Jenoside, yongeye gutsembera urukiko ko Jenoside itangira mu bice ayishinjwamo, ko we atari akibarizwa i Nyanza kuko bamwimuye hagati ya tariki 17-18 Mata 1994 bakamutwara i Kigali mu Kigo cya Jandarumori cya Kacyiru.

Akagira ati “Ubwo rero, ubwicanyi bwose bwabaye nyuma y’aya matariki sinkwiye kububazwa.”

Ku bijyanye na za bariyeri, Biguma yemereye urukiko ko i Nyanza yahabonye bariyeri eshatu, ariko avuga ko zari zashyizweho n’abaturage ngo bicungire umutekano batazinjiranwa n’Inkotanyi. Yashwishurije urukiko ko nta ruhare na rumwe we yagize ku ishyirwago n’ikoreshwa ry’izo bariyeri.

Mu gihe kandi, abatangabuhamya bamushinja, hafi ya bose, bavuga ko ari we watangiriye Nyagasaza wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo agiye guhungira mu Burundi, akamugarura i Nyanza bakaba ari ho bamwicira, Biguma yahakanye yivuye inyuma uruhare urwo ari rwo rwose mu iyicwa rya Nyagasaza, ashingiye ku kuba amatariki bavuga ko yishweho, we atari akibarizwa i Nyanza.

Oswald Niyonzima

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *