Kubaruza imbwa ni kimwe mu bifasha kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa

Ibisazi by’imbwa (rabies) ni indwara ikomeye cyane iterwa na virusi yibasira ubwonko bw’abantu n’izindi nyamaswa zigira amaraso ashyushye, kandi iyo yagaragaye ku muntu cyangwa itungo itavuwe vuba ihitana ubuzima.

Iterwa cyane cyane no kurumwa n’imbwa irwaye, igituma imbwa na yo ishobora kurwara bikaba biterwa no kutitabwo, ari yo mpamvu ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakora ku buzima bukomatanyije, bari gufasha abaturage kumva uruhare rwabo mu kurandura indwara y’ibisazi by’imbwa no kubana neza n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.

Mu bimenyetso byayo ku nyamaswa harimo: Kugagara, kwirukanka, gushaka kurumana cyangwa gutera abantu, no guciragura inkonda. Naho ibimenyetso ku muntu harimo: Kugira umuriro, gutitira, guhubuka mu myitwarire, gutinya amazi, kuvangirwa, no guta umutwe.

Mu gukumira iyi ndwara bakaba basaba abaturage batunze imbwa:

1. Kwirinda kurumwa n’imbwa.

2. Kwihutira kwivuza igihe imbwa yabarumye.

3. Kubuza imbwa kuzerera,

4. Kwitabira gahunda yo kuzibaruza ku buyobozi bubegereye

5. Kuzikingiza buri mwaka

6. Kuzikonesha

RBC kandi ivuga ko ibisazi by’imbwa bishobora kwirindwa hakingirwa imbwa kugera kuri 70%, ni ukuvuga ko zibanza kubarurwa hakamenyekana izihari nibura mu zihari hagakingirwa izigera kuri iryo janisha.

Ibisazi by’imbwa(rabies) bishobora kuva mu mbwa cyangwa ku ducurama, aho byagaragaye ko mu ndwara nyinshi uducurama dufite harimo na rabies, imbwa nyinshi zikaba zabiterwa n’uducurama na zo zikanduzanya ubwazo, zanaruma abantu zikaba zabanduza, ariko kandi ko agacurama karumye umuntu gashobora kumusigira virus dore ko ngo kagira amenyo afite ubumara nk’ubw’imbwa.

RBC nanone ivuga ko hari ibipimo byafashwe mu ducuramo hagasangwamo virus ya Marburg, iya covid…kuba izi ndwara ziva mu matungo/nyamaswa zijya mu bantu ni kimwe mu bihangayikishije isi, kuko imibare igaragaza ko 6 ku 10 z’indwara zandura mu bantu zikomoka ku nyamaswa, 7 ku 10 z’indwara nshya n’izigaragara bushya zitangirira mu nyamaswa.

Naho miliyoni 2.7 z’abantu bapfa ku isi buri mwaka bazize indwara zandura ziva ku nyamaswa zikajya ku bantu, mu gihe 63% by’ibyorezo byinshi biva ku nyamaswa muri Afurika mu myaka 10 ishize.

Ibi bikaba byaratumye habaho icyiswe ubuzima bukomatanyije, busobanura ko ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo n’inyamaswa, ndetse n’ubuzima bw’ibidukikije ari ubuzima bumwe kandi bifitanye isano, kani ko udashobora kurinda ubuzima bw’umuntu utarinze ubw’amatungo..

Akaba ari yo mpamvu mu rwego rwo kurushaho gufasha abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga kwirinda no gukumira indwara zihererekanwa hagati y’abantu n’inyamaswa, harimo indwara y’ibisazi by’imbwa, ari ho hagiye kwizihirizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya iyi ndwara uba buri taliki 28 Nzeri, aho iyi pariki ibarizwa mu karere ka Musanze imibare igaragaza ko ari aka 4 mu turere dufite abantu bakunze kurumwa n’imbwa.

Mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara kandi inzobere mu buzima zivuga ko uwarumwe n’imbwa akwiye kwihutira koza aho yarumwe n’amazi atemba n’isabune mu gihe cy’iminota 15 yose, ndetse agahita akajya kwa muganga ako kanya kugira ngo ahabwe urukingo rw’ibanze, adategereje ko ibimenyetso bitangira kugaragara.

Iteka rya minisitiri n°009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu ngo, umutwe wa 3, ingingo ya 7, ivuga ku kumenyekanisha imbwa, aho buri mbwa yambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero. Izindi ngingo zikagenda zivugamo n’ibihano bihabwa utubahirije ibikubiye muri iri teka.

Naomi Irakoze Mugaragu.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *