
Iyi ni imwe mu ndirimbo zaririmbwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 Ambassadors of Christ Choir imaze, cyabereye muri BK-Arena, ni indirimbo nshya iyi korali iherutse gushyira hanze ikayikorera amashusho arimo n’ay’abantu baba hanze y’igihugu baririmbye muri iyi korali.
Ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru taliki 25 Kanama 2026, korali ikabazwa niba ari uburyo bushya igiye kujya ikoramo amashusho, mwalimu Ssozi Joram yagize ati:”igisubizo ni oya, ni akantu twakoze ka anniversary y’imyaka 30.”

Iyi ndirimbo no mu gitaramo cy’iyi korali cyabaye kuri uyu wa 30 Kanama yaririmbwe iterwa na Ssozi usanzwe wandika indirimbo z’iyi korali. Ni indirimbo yashyizwe kuri YouTube ku wa 14 Kanama 2026, igaragaza urugendo rw’imyaka 30 iyi korali imaze.
“Warakoze Yehova kutwandikira aya mateka akomeye. Uyobora intambwe zacu kugeza magingo aya. Tuje guhamiriza Isi ko ari wowe wakoze ibi.” ni amwe mu magambo akubiye muri iyi ndirimbo abagize Ambassadors Of Christ Choir baririmbana ibyishimo byinshi

Muri iki gitaramo, uretse iyi ndirimbo, Ambassadors Of Christ Choir yaririmbye n’izo mu ndimi z’amahanga izitura abanyamahanga bitabiriye, nk’abanya-Uganda banyuzwe mu ndirimbo ‘Ebaluwa’ yaririmbwe mu rurimi rw’ikigande, ‘Nimekupata Yesu’ batuye abo muri Kenya, Tanzania na Congo bavuga igiswayile,…
Hanagaragajwe kandi abashinze iyi korali, abayiririmbamo ubu, ndetse na barumuna babo cyangwa se abana babo ‘Ambassadors Of Christ Choir Junior’ mu rwego rwo kugaragara ko iyi korali itazazima, kuko uko abakuru bagenda babyina bavamo bakorerwa babona ababakorera mu ngata.
Muri iki gitaramo kitabiriwe n’abantu 10000 kandi, Ambassadors Of Christ Choir yakase umutsima wo kwizihiza imyaka 30 y’ibikorwa byivugira, ni igitaramo kimaze umwaka wose gitegurwa kuko imyaka 30 yayujuje umwaka ushize, yatangiye mu 1995, ubu ukaba ari umuryango ugizwe n’abarenga 200. Ibarizwa mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 rya Remera(Remera SDA Church).

Naomi Irakoze Mugaragu.

