
Itegekonshinga ry’u Rwanda rya 2015 ryavuguruwe, ingingo ya 19, ivuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na leta, nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga.
Mu burenganzira umwana agomba guhabwa harimo n’ubwo kwandikwa ku babyeyi be mu irangamimerere. Bamwe mu babyeyi batabana na ba se b’abana bangannye ‘Umusekeweya mediation’, umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko n’uburenganzira, bavuga ko iyo abana batanditse kuri ba se biba ari ikibazo.
Gasirabo Roseline, ati: “hari ikintu nize cyitwa umuryango, kwandikisha umuntu hari igihe ahita yumva ari inshingano, jye numva ari ukurema wa muryango kuko buri muntu aba afite aho yagiye akomoka, ushobora kuba ntabushobozi ufite, ariko emera wumve ko uwo muntu aturuka mu muryango wawe, ni ukwemerera umwana ko aza mu muryango mbere y’ibyo bintu byose umwana akenera.”

Umutoni Aline, ati: “Nagannye Umusekeweya mfite ikibazo cy’uko ababyeyi b’abana banjye banyihakanye, nshaka ubutabera ngo abana banjye babashe kwiga, banabona ayo mafunguro n’imibereho myiza y’ubuzima bwa buri munsi.”
“Urugendo rwo kurera wenyine ni urugendo rukomeye, umwana ufite umubyeyi ntahura n’imbogamizi nyinshi hari ukuntu uba uri kumwe n’umuntu runaka ukumva umwana afite ubushake bwo kuba yamwita papa kandi atamuzi.”

Musekeweya Liliane, umuyobozi mukuru wa Umusekeweya Mediation, avuga ko abakiliya bagiye babagana nka 90% bafite amakimbirane yo mu miryango, biganjemo cyane cyane ababyeyi bagiye babyara batabana n’abagabo babo, bikurizamo no kutandikwa kw’abana mu irangamimerere ari yo mpamvu babihagurukiye.
Ati: “Umusekeweya ufite imishinga myinshi, harimo kurengera abana, kwigisha amategeko, uburenganzira bw’abana n’ubuhuza muri rusange, ariko mu by’ukuri twafunguye ku mugaragaro umushinga nise ‘Kura Project’ target yacu ni ukugirango umuryango ubeho utekanye kandi umwana yabonye uburenganzira bwuzuye.”

Muri uyu mushinga bakoze ikayi yo gufasha abadafite ubushobozi bwo kujyana abana mu ishuri ariko harimo n’imfashanyigisho yo kugirango basobanukirwe amwe mu mategeko, itegeko nshinga icyo rivuga ku burenganzira bw’umwana, n’uburenganzira bw’umwana mu masezerano mpuzamahanga. bakaba bafite intego ko iyi kayi nigera ku ishuri wa mwana uyifite, uwo begeranye azagira amatsiko agasoma agakura azi uburenganzira bw’umwana icyo ari cyo.
Uyu mushinga bawukoze ku bufatanye na Organisation Solidarité Plus(OSP), umuryango ugamije kurengera no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage batishoboye, Elizabeth Mukajambo ushinzwe politiki y’ubuhuza muri OSP, ati:
“Binyuze muri ‘kura project’ OSP ifatanyije n’Umusekeweya Mediation izakomeza guharanira kubakira umwana mu mikurire ijyanye n’iterambere hasigasirwa uburenganzira bwe bwo kwandikishwa mu irangamimerere no kugana ishuri, gukora ubukangurambaga no gutanga amahugurwa yigisha uburenganzira bw’umwana n’amategeko.”

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga ni abana bavutse kuri ba se batabemera usanga akenshi batanditse mu irangamimerere, aho ba nyir’umushinga basaba abapapa kwandikisha abana batiriwe babajyana mu nkiko. abagenerwabikorwa ba ‘Kura Project ni 50, baturutse ahantu hatandukanye, ariko abahawe amakaye ni 15, buri wese yahawe amakaye 30.


Naomi Irakoze Mugaragu.

