Huye-Gishamvu: bavuga ko bahawe ubutabera ku byaha Dr Rwamucyo yabakoreye

Kuri uyu wa kabiri tariki 4 Kanama, itsinda ry’abanyamakuru bakora ku nkuru z’ubutabera cyane cyane iz’imanza za Jenoside zibera hanze y’igihugu babarizwa mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro ‘Pax Press’ basuye abatuye mu murenge wa Gishamvu ubwo bari mu nteko z’abaturage mu mudugudu wa Gasyankingi, akagari ka Nyumba.

Iri tsinda ryaganirije abaturage ku rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo, n’umwanzuro urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rwamufatiye nyuma y’uko ahamijwe kuba mu mugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu. Ubwo yaburanaga ubujurire, ku gihano yari yahawe, agatsindwa akongera muba ari cyo ahabwa.

Abanyamakuru ba Pax Press

Uwari perezida wa Gacaca ubwo bakusanyaga amakuru muri Gishamvu, avuga ko amakuru ya Rwamucyo bayahabwaga n’abagororwa babaga bavuye muri gereza ya Karubanda, aho bamushinjaga kuzana kateripilari agacukura ibyobo bikajugunywamo abantu, bakamushinja kurimbura ishuri ahitwaga muri ‘celebration’, akaririmburiraho abantu,…

Avuga ko bishimira ko amakuru batanze, ari mu bitumye haboneka ubutabera. Ati: “Imbamutima zacu ni ukwishimira ko abanyarwanda twahawe ubutabera, kuba Rwamucyo yaratsinzwe akajurira akongera agatsindwa agahanwa, bidufasha rero kutwereka ko amahanga ubwo aturi hafi akaba adufasha no guhana abanyabyaha bishyigikira gahunda ya guverinoma y’ubumwe ko ibi bintu bitazongera kubaho.”

Undi muturage warokokeye i Gishamvu na we ati: “Twabyakiriye neza kuko igihano yari yahanishijwe mbere no mu bujurire ari cyo yongeye guhabwa, imyaka 27 ni iyo, birabaye.”

Rutazigwa Gerard, perezida wa Ibuka muri uyu murenge, avuga ko ubu butabera bahawe buzafasha abaturage kwirinda ikibi.

Ati: “ibi bituma abaturage bamenya yuko hari ubuyobozi bubarebera kandi bubavugira ijwi ryabo rikagera no mu Bufaransa bigatuma twumva ko Rwamucyo yaburanye.”

Rutazigwa-Ibuka

“Ni icyaha cyamuhamye inshuro ya mbere aratsindwa akatirwa 27, inshuro ya 2 aratsindwa akatirwa 27, ibyo rero byonyine birahagije ko nk’abaturage b’i Gishamvu bakumva yuko hariho ubutabera ku buryo n’ikindi gihe twabona abayobozi badushishikariza gukora ibibi tutabyemera kuko tuba tuzi ko hari ingaruka kandi na bo bazahura na zo.”

Tariki ya 30 Ukwakira 2024, urukiko rwa rubanda rw’u Bufaransa rwahamije Dr. Rwamucyo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27. Aza kuburana ubujurire kuva tariki ya 9 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2026, aho yongeye gukatirwa igifungo cy’imyaka 27.

Naomi Irakoze Mugaragu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *