
Dr Rwamucyo Eugène uri imbere y’ubutabera bw’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, urugereko rw’ubujurire, aho aburana ajuririra igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 yari yahawe bwa mbere, ashinjwa n’abarokokeye kuri kiliziya ya Nyumba mu murenge wa Gishamvu no mu nkengero zaho kuba yarazanye kateripilari, igacukura ibyobo ikajugunyamo abapfuye n’abari bagihumeka.
Abarokotse twaganiriye bavuga ko ibyo babonye yakoze ari ugushinyagura, bakamusabira gufungwa burundu.
Umwe ati:”Icyo gihano ni gito, bitewe n’ibyo yakoze, kwirengagiza ubumuntu! yari akwiye burundu, gushinyagurira imirambo gushyingura abatahwanye yazanye kateripilari iradaha imirambo, abazima, irunda muri cya kinogo barundaho itaka ngo ni ugukiza umunuko ngo benewabo b’abahutu be kwicwa n’umunuko.”

Undi ati: “Iki gikorwa yakoze nta bumuntu burimo, habayeho guhindamurana byose nk’uyora ibishingwe, harimo ipfobya, Igihano yajuririye n’ubundi tubona ari mike, mu bikorwa yakoze twanarebaga cyane cyane nkanjye wamaze iminsi 3 muri seminari mu mirambo navuyemo nsizemo abandi bataka ari bazima, nibura iri yica rubozo yakoze yagombye kuba yahabwa burundu.”
Rutazigwa Gerard, perezida wa Ibuka muri uyu murenge na we wabashije kuva kuri iyi kiliziya ntiyicwe, ahamya ko koko Dr. Rwamucyo yategetse ko imirambo ihambanwa n’abagihumeka.
Ati: ”Batangiye kurasa abatutsi bari ku kibuga cya kiliziya, bamwe batangiye kwihindira mu kiliziya barakinga, haje abasirikiri barasa inzugi za kiliziya bateramo na za grenade bazinyujije mu madirisha. Haje kateripilari ihamba imirambo ndetse n’abari bagihumeka mu byobo rusange byari byacukuwe.”

Niyibizi Boniface umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu, ushimira itsinda ryo mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS” rikurikirana izi manza kuba ribafasha ngo babone ubutabera, avuga ko Dr. Rwamucyo n’abo bafatanyije bakoze ibikorwa ndengakamere muri Gishamvu.
Ati:”Iyo tugiye muri ruriya rwibutso, rurimo imibiri ibihumbi 60 biciwe muri kiliziya na hano hafi, kandi twe mu murenge wacu dufite abaturage batarenze ibihumbi 15, ni ukuvuga ngo abantu baduhekuye barimo n’uwo muvuga batwitse imirenge nka 4.”

Urubanza rw’ubujurire rwa Rwamucyo rwatangiye tariki ya 9 Kamena 2026 rukaba ruzarangira tariki ya 16 Nyakanga 2026.


Naomi Irakoze Mugaragu.

