
Mukabaranga Lucie ni umubyeyi wari ufite inda y’amezi 9 mu gihe cya Jenoside, ibi ibitaro aza kubigeramo nyuma y’inzira itoroshye, aho avuga ko ubwo igihe indege ya Habyarimana yari imaze guhanurwa, umugabo we wari wagiye kureba imipira, yaje akamubwira ko bitegura gupfa, bagatangira kwishyira mu Mana.
Abantu batangiye kwicwa n’abandi bihishahisha na we agira amahirwe yo guhishwa n’umuturanyi w’inshuti utarahigwaga, biza guhinduka.
Ati: “kubera ko twari dutuye ku musozi wa Rebero, tariki 15/4 numvise bavuga ngo ubuyobozi bwavuze ngo duhunge inkotanyi zageze Gikondo ngo ziri ku i Rebero, mwibaze namwe jye nahunze inkotanyi kubera kubura uko nzigeraho, bari barampaye kuzabyara kuri 18, ndavuga nti ningenda mu gikundi nshobora kurokoka cyangwa nkazabona umbyaza, kuko numvaga ninticwa n’umuhoro nzicwa n’inda nabuze umbyaza.”

Bakomeje kugenda bitaboroheye, tariki 18, bagera Remera Rukoma, bagira amahirwe umukongomani bari baturanye abazanira umuvandimwe we wahabaga, biza kongera guhindura isura ku itariki 21:
“Igise kiramfata, wa muryango unzana ku bitaro, ndimo mbyara ni bwo haje igitero kiza muri ‘salle d’accouchement’ aho nabyariraga kivuga ngo kije kureba inyenzi yaturutse i Kigali, barakomanze cyane urugi bararuhonda, umubyeyi wambyazaga arababwira ati mwihangane rwose ndimo ndabyaza umubyeyi bakubise urugi barinjira, ya nyenzi bashakaga umenya barabonye atariyo kuko bari kuba bahise bantema.”

Avuga ko bakomeje kujagajaga ibitaro bica abantu, na we amaze kubyara asubira muri rwa rugo na bwo bitoroshye, aha yaharokotse kuko yari yarize muri Zaïre azi igiswayile akakivuga cyane, bakajya bavuga ko ari mwenewabo, gusa ngo yakomeje guhunga inkotanyi kubera gutinya ko nasubira inyuma bamwica, bajya ku Gisenyi, ariko kandi ati:
“Gisenyi na yo baza kuvuga ngo duhunge inkotanyi zatugezeho, wibaze guhunga inkotanyi izo nshuro zose, turambuka tugera i Goma menya ko umugabo wanjye yishwe, nza kugira amahirwe i Goma tuhasanga famille y’umugabo wanjye, baza kuvuga ko amahoro yagarutse mu Rwanda, abari bari mu kazi bagaruka bagakora, ndagaruka, uwo mwana nabyaye icyo gihe yarakuze ubu na we abyaye 2.”
Ashima Imana, inkotanyi, uwamubyaje ndetse n’umuryango wamuhishe. Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kamonyi Benedata Zacharie, agira icyo avuga kuri bene ubu buhamya, ati:
“Ubuhamya bw’abarokotse Jenoside ni igisobanuro gikomeye ku babuze ubuzima bakabuvutswa mu bihe bitandukanye ariko na none ni n’ijwi ry’abatakiriho.”

Avuga kandi ko ibimenyetso by’amateka ya Jenoside bishyirwa mu bitaro bifite akamaro.
“ibyo bimenyetso ku barokotse Jenoside biba ari ibihamya ndakuka, mu gihe hakomeje kugaragara abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ibimenyetso nk’ibi biri mu bigo by’ubuzima biba umusemburo w’ukuri ku badashaka kwemera ibyabaye bituma ariko nanone amateka atibagirana,”

“kubaka ibimenyetso nk’ibi ni ugusubiza icyubahiro abishwe batagira kirengera bikaba n’isoko isanamitima n’ihumure ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi kuko amateka y’ababo azirikanwa kandi agahabwa agaciro akwiye.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Théogène Jaribu, ashimangira ko iki gikorwa cyo kwibuka bakora ari ingenzi, ati: “Ni igihe cyihariye cyo kuzirikana abari abakozi bakoraga kwa muganga bazize Jenoside no guha agaciro ubuzima bwabo bambuwe, no guhumuriza ababuriye ababo kwa muganga.”

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uzziel Niyongira, asaba abaturage kunga ubumwe bakirinda amacakubiri.
“Imyaka 32 irashize ariko iyo tubivuga uba wumva ari nk’ejobundi, twibuke amateka ariko byose biduha icyizere ko ejo ari heza kurushaho, twirinde ko hari amacakubiri ashobora kuduturukaho, dkomeze twubake igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenocide, u Rwanda rwubakiye ku bumwe bwacu.”

Ku kimenyetso(monument) kiri ku bitaro bya Remera-Rukoma hariho amazina y’abibukwa 19 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye muri ibi bitaro no mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho, barimwo abari abakozi, abarwayi ndetse n’abarwaza.

Naomi Irakoze Mugaragu.

