Gisagara: Green Amayaga yabafashije kubungabunga ubutaka bwibasirwaga n’isuri

Hasojwe icyiciro cya 1 cy’umushinga Forest Landscape Restoration in Amayaga Region Project uzwi nka ‘Green Amayaga’ cyatangijwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) mu 2020, ku bufatanye n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe ibidukikije (GEF), ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA).

Ubwo habaga umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, hanatangizwa icyumweru cy’ibidukikije, ari na ko hasozwa ku mugaragaro iki cyiciro, Abatuye muri aka karere bavuze ko iyi myaka 6 yababereye igisubizo.

Nzabamwita Venuste utuye mu murenge wa Gikonko ati: “Kuva uno mushinga wa Green Amayaga watangira muri Gikonko, aho batereye ishyamba nta mazi yongeye gutwara ubutaka, naranabakoreye baduhemberaga igihe, uyu mushinga waradufashije.”

Ntawiha Tamari, na we ni ho atuye, ati: “umushinga green Amayaga ni wo udufasha kwita ku bidukikije, nk’urubyiruko nishimira kubona hirya no hino bagenda bahashyira imirwanyasuri bakanatera ibiti numva binteye ishema.”

Birindwa

Birindwa Jean Paul we, ahinga avoka mu murenge wa Mamba, avuga ko ubutaka bwabo bwagize agaciro.

Ati: “Kubera Green Amayaga, imirima yacu yagize agaciro, twabungabunze ubutaka. Twahuraga n’ikibazo cy’isuri, aho ibiti bigereyemo isuri yaragabanutse. Icya gatatu twatangiye kubona umusaruro kugeza uyu munsi twatangiye gusoroma imbuto.”

Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye yavuze ko iki gice cy’amayaga cyagiye cyibasirwa n’ingorane zikomeye ziterwa n’iyangirika ry’ibidukikije, isuri, amapfa, iyangirika ry’amashyamba ndetse n’iyangirika ry’ubutaka, bigatera ingorane, Ariko ko ubufatanye bushobora kugira ibyo bukemura.

Ati: “Izi ngorane zikaba zaragize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima, ariko ubufatanye bwa REMA, abaturage n’inzego z’ubuyobozi bw’uturere bwazanye impinduka.”

Min. Dr. Arakwiye

Mu gihe igice cya mbere cy’umushinga gisojwe min. Arakwiye yasabye abaturage bamaze kugira ibyo bageraho kwemera gucuka.

Ati: “Uko tugenda dutera imbere, dutere imbere koko, hari uwigeze kuvuga ngo ntitubacutse, gucuka hari igihe biba ngombwa kugira ngo tuve ku rwego rwo kwitwa abagenerwabikorwa, tube abafatanyabikorwa, kugirango n’uza kugira icyo yongeraho acyongereho bya bindi byakozwe mbere bigihari.”

Uyu mushinga ugamije gusana amashyamba yangiritse, kongera ubushobozi bwo kwihanganira imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage; hatewe ibiti bisanzwe, iby’imbuto, hatanzwe imbabura za kijyambere, hatangwa gaz mu mashuri, hatanzwe amatungo, hatangwa amahugurwa ku buhinzi bubungabunga ibidukikije,…

Nk’uko REMA ibigaragaza, icyiciro cya 1 cy’uyu mushinga cyatwaye agera kuri miliyoni 7 z’amadorali y’Amerika yatanzwe n’abafatanyabikorwa hakiyongeraho ibikorwa bitandukanye by’abaturage n’ibya leta y’u Rwanda. Gisojwe hamaze guterwa ibiti kuri hegitari 13.886 no ku nkengero z’imigezi zirenga kilometero 93 mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

Biteganijwe ko icyiciro cya 2 nacyo kizamara imyaka 6, gikorera mu turere 6 tugize intara y’Amajyepfo y’u Rwanda, aho kizatwara amadorari y’Amerika arenga miliyoni 20, hakaziyongeraho ibikorwa by’abaturage n’ibya leta y’u Rwanda.

Naomi Irakoze Mugaragu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *