
Tariki 28 Gicurasi uba ari umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku yo mu gihe cy’imihango ‘Menstrual Hygiene Day’, uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye twubake isi yumva kandi yubaha ibihe by’imihango.”
Mu gushimangira iyi nsanganyamatsiko, umushinga w’ubuzima bw’imyororokere witwa ‘SDSR-Rwanda’, Réseau des Femmes ikorera mu mirenge yose 15 y’akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’umuryango w’abanya-Canada witwa l’AMIE, ku nkunga ya Affaires Mondiale Canada utegura ubukangurambaga bugamije kwigisha isuku yo mu gihe cy’imihango, Bubukorera muri Group Scolaire Remera.

Bazarama Marie Michelle umukozi wa Réseau des Femmes ukora muri uyu mushinga, ati:
“Twabonye mu bigo by’amashuri bakeneye kumenya imihango ni iki, ni gute umuntu yakora isuku yo mu mihango, abo mu miryango itifashije twabahaye impapuro z’isuku zimeswa zakoreshwa kenshi kandi zihendutse, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kugira isuku.”

“cyane cyane ko iyo umuntu atagize isuku mu gihe cy’imihango hari ingaruka nyinshi; zaba iz’uburwayi nko kurwara ama infections, kuba yanukira bagenzi be bakamuha akato, akato kakaba kamutera kwiheba cyangwa kugira ibibazo byo mu mutwe, ubu ni ubuzima bwa buri munsi dukwiye kwimakaza iyo suku.”
Abahawe izi mpapuro z’isuku za cosmopads bavuga ko kubera uko izisanzwe zisigaye zihenze byajyaga bituma bazitindana ntibagire isuku ihagije, ariko ubu ngo birahindutse.

Nshuti Vanessa wo mu mwaka wa 1 w’amashuri yisumbuye, ati: “kubona izi pads bigiye kongera isuku nyinshi cyane ku banyeshuri, kuko abenshi baterwaga umwanda n’uko badafite ibikoresho bihagije, hari abamaragamo pads amasaha 10 cyangwa arenga kuberako bafite ya pad imwe bashaka ko imara umwanya muremure cyane.”
Turikumwe Aimée wiga mu mwaka wa 6 w’amashuli abanza, ati: “izi cotex zifurwa zigiye kudufasha kugira isuku, hari igihe wamaraga amasaha menshi ushaka kuyirondereza kuko ziba zihenze kandi hari agahumuro kabi kaba kazamukamo.”

Akimana Jennifer, wiga mu mwaka wa 1 w’amashuri yisumbuye, ati: “nimba pads baduhaye ibasha gufurwa tukaba twayikuyemo hagati y’ayo masaha, ngahindura ngataha mu rugo, nkayimesa ntari buvuge ngo irashize nguze indi mu kwezi nkoresheje pad yose n’ukuntu zisigaye zihenda, numva ko tugiye kugira isuku iri hejuru.”

Muri iki kigo bahatanze pads 100, ni mu gihe kandi Kosmotive Ltd izikora na yo yazitanze mu karere ka Rusizi aho yizihirije umunsi w’isuku y’imihango, umuyobozi wayo Umuziranenge Blandine bagira KosmoPads z’ubwoko 3. ati:
“Ufite iri common ikoreshwa n’abantu bafite imihango isanzwe(medium) ibamo eshanu zikagura 6k, abagura nyinshi bagiye kuzitanga ni 5k, tugira n’indi paki y’abantu bagira imihango mike(small) naho haba harimo 5 zikagura 5k, noneho tugira indi ikunze kugurwa n’umuntu no kuri zino pads zindi uvuga ati jyewe ndazigerekeranya, nshaka pad nini ishoboka, ni yo size iri large ntiba iri muri pake tuyigurisha 2k.”

Ubutumwa bwe ku munsi w’imihango, ngo: “ni cya kibazo turi kwibaza muri ubu bukangurambaga ‘ese inshingano yo kwigisha imihango ni iyande?’ turi kugirango buri wese yibaze ati ese koko uruhare ni urwa nde? Kugirango umubyeyi atazajya aterera inshingano mwalimu, mwalimu na we yari aziko umubyeyi yabikoze.”
Mu 2019 ni bwo izi pads zatangiye kujya hanze, kugeza ubu bamaze gukora izirenga miliyoni 2, bafite ubushobozi bwo gukora 5000 ku munsi, zikoreshwa mu myaka ibiri, yashira umuntu agahinduza. Ni mu gihe Réseau des Femmes na yo ikomeje kwigisha abakobwa iby’isuku yo mu mihango.


Naomi Irakoze Mugaragu.

