
Kuri uyu wa 17 Gicurasi, ubwo mu karere ka Kamonyi habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko ibiganiro ku kwibuka ari umwanya wo gusobanura amateka, ndetse binafasha abanyarwanda kugira ngo baharanire ko Jenoside itazongera kubaho.
Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruri ahitwa mu Kibuza. Minisitiri wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, akanatanga ikiganiro yagize ati:

“Uyu mwanya w’ikiganiro ni umwanya wo kugirango dusobanure amateka, kuyasobanura birarushya ariko ni ngombwa, kubera ko bizana akababaro ariko bigomba gusobanuka kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari gahunda, ari politike, politike rero mbi igomba gusobanurwa kugirango abaturage muyumve, twumve aho byavuye binadufashe kubyirinda.”
Minisitiri yanavuze kandi ko u Rwanda hari amahitamo rwagize, ati: “Ntabwo u rwanda ruzongera kumenekamo amaraso, u rwanda ruzakomeza rube urw’amahoro ya twese ni yo mahitamo, ni nayo azafasha u rwanda igihe cyose, ni na yo nyakubahwa perezida wa repubulika na FPR Inkotanyi bahisemo kuva urugamba rwatangira, twibuke rero duharanira iryo shema ryo kurinda u Rwanda rwa twese.”

Kuri uru rwibutso iki gikorwa cyabereyeho hari hasanzwe haruhukiye imibiri 47,933. Uyu munsi hakaba hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 30, harimo 5 yabonetse yashyinguwe bwa mbere n’indi 25 yimuwe aho yari iri, muri gahunda yo guhuza inzibutso.
Visi perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Muhongayire Christine yihanganishije, anahumuriza abashyinguye ababo n’abasanzwe bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso, ati:
“Nanababwire, aba dushyingura n’abandi bose bari mu rwibutso yuko tubakunda ari na cyo cyatumye duteraniye aha tubazaniye indabyo, tunababwira ko tutazigera na rimwe tubibagirwa, bijye biduha imbaraga ko tuzaharanira twese ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro yaturutse mu mirenge ya Kamonyi ari yo; Ngamba, Rugarika, Gacurabwenge, Nyamiyaga, Runda na Nyarubaka. Naho uru rwibutso ishyinguwemo rukaba ruhuza amateka y’izahoze ari komine za Taba, Runda, Musambira, Mugina, Kayenzi na Rutobwe, zahujwe zigakora akarere ka Kamonyi.

Naomi Irakoze Mugaragu.

