
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyakabanda, perezida wa Ibuka muri uyu murenge Usanase Uwase Yvonne yagarutse k’uburyo tariki 9 Gicurasi 1994 wari umunsi mubi cyane muri aka gace, aho imbaga y’Abatutsi bari bahatuye hari abiciwe ku biro bya Segiteri Nyakabanda, abandi bicirwa aho bitaga ku gasoko, abandi bicirwa ku Ntaraga, n’ahandi.
Ati: “Kuri iyi tariki mu Nyakabanda abantu barishwe cyane biturutse ku mabwiriza y’umugome wari konseye Nyirimanzi Gregoire wategetse Abatusi bose bihishe ko basohoka kuko hatanzwe ihumure nyamara yari inzira yo kugirango babashe kuva aho bari bababone neza,”
“uyu konseye Gregoire kandi yari afite umuhigo wo kurimbura Abatutsi bose kuko yari asimbuye uwitwaga Kandekwe wari konseye ariko akaba yari umututsi ku buryo byari bubangamire ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.”

Madamu Usanase kandi yagize ati: “ababyeyi bacu, bakuru bacu barokotse, uyu munsi biyumva nk’abafite imyaka 32 kuko barapfuye, bategereje urupfu igihe kirekire biciwe n’inzara hano muri segiteri nta mazi yo kunywa ntacyo kurya, kugeza ubwo umuntu yasabaga ngo uzambabarire nubona interahamwe zije aho kugirango zinteme uzandase, abatanga ubwo buhamya basoza bavuga ngo n’uko kaporali amugirira neza aramurasa!”
Madamu Uwase yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwenda ukomeye abanyarwanda bafitiye abishwe muri rusange ariko bikaba umwihariko ku bacitse ku icumu.

Ati:”Guhora tubibuka ni bwo buryo bwiza bwo kubaha icyubahiro kibakwiye, bamwe bishwe bunyamanswa bajugunywa ku misozi bamwe n’ubu baracyayiriho, abandi bishwe urupfu rubi bafite inzara, inyota n’ibindi byinshi, ariko n’ubwo bazize ubusa ntabwo basize ubusa twarashibutse.”
“Kwibuka nanone ni inzira nyayo yo kurwanya Jenoside n’ingebitekerezo yayo, kwibuka kandi dukuramo imbaraga, kuko bituma twiyumvamo ko tugomba kubaho, tukaberaho n’abacu bishwe bazira uko bavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bigatuma dukora cyane kandi tukareba kure.”

Yakomoje ku bantu bakoze Jenoside bari gutaha, ati: “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwaka uhuriranye n’uko abenshi mu bishe abacu barangije ibihano bakaba barimo bataha, twe nk’abarokotse Jenoside twiteguye neza kubakira, ariko se bo koko baragororotse ku buryo bahindutse by’ukuri?”
“Aba bavandimwe barimo barataha babaye baragororotse koko mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa byanyabyo badufasha gukura abacu ku misozi aho bandagaye, bagasubizwa icyubahiro cyabo.”

Mu gukomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa, madamu Yvonne yagize icyo asaba leta.
Ati: “Ngirango ngire icyo nisabira ubuyobozi, turacyafite impungenge ku by’igororoka ry’aba bantu barimo barataha, turabasaba ubugenzuzi buhoraho, bw’imyitwarire yabo muri sosiyete, niba indangagaciro bafite koko ari izikwiye umunyarwanda.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo bifatwa nk’amahirwe gushyingura ababo mu cyubahiro, ariko atari ko byakagenze, kuko abishe bariho ndetse n’ababarebereraga bicwa bariho bityo buri wese yagaharaniye gutera intambwe y’ubumwe n’ubudaheranwa.

Naomi Irakoze Mugaragu.

