Gicumbi: Basabye ko abitwaga ‘deplacés de guerre’ bishe Abatutsi babiryozwa

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 abari abakozi b’amakomini y’iyahoze ari perefegitura ya Byumba(yahujwe agakora akarere ka Gicumbi k’ubu) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanenzwe ubwicanyi abari barakuwe mu byabo n’intambara bitwaga ‘déplacés de guerre’ bakoreye Abatutsi bakaba bakidegembya.

Mu mbuga y’ibiro by’aka karere ka Gicumbi kahurijwemo izari komine 17 za Byumba, hari ikimenyetso(monument) kiriho amazina 41 y’abari abakozi b’iyi perefegitura bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Musabyemariya Beatrice ni umwe mu bibuka abari abakozi b’iyi perefegitura by’umwihariko umugabo we wari umucamanza, akaza kwicwa azira kuba umututsi.

Musabyemariya

Mu buhamya yatanze, yasomeye ibaruwa umugabo we, agira ati:

“Komeza uruhukire mu mahoro, dore abana wasize ari bato, barakuze na ya nda nari ntwite Imana yarayindindiye ntabwo bayimfomoje, za nshuke wajyanye agahinda ko ugiye utazireze ubu barakuze ni abagabo n’abagore baguhesheje ishema aho wibereye ijabiro, yewe ruhukira mu mahoro turagukunda tuzaguhoza ku mutima”

Kuba atarigeze abona umugabo we ngo amushyingure bimushengura umutima:

“Mboneyeho kubasaba bayobozi bacu beza, bashyira umuturage ku isonga, ngo mu bushishozi bwanyu mudukurikiranire murebe ko mwazamenya irengero ry’uwo murambo, maze ashyingurwe mu cyubahiro, tujye tumwibuka natwe dushyireho uturabo, abana bamusure, n’abuzukuru bavuge bati ni ahangaha”

Kwica abatutsi muri iki gice byatangiye kera, hari n’abagiye bicwa bazira kwitwa ibyitso by’inkotanyi ubu baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna, bibutswe tariki 8 Mata👉 https://strongnewsrw.com/?p=198068

Kamizikunze Anastase perezida wa Ibuka muri aka karere yagarutse ku bari baravanywe mu byabo n’intambara bagahungira muri ibi bice, bakica abatutsi bakaba bakidegembya.

“Deplacés de guerre, aba bantu bagize uruhare cyane rukomeye mu kwica abantu kandi iyi saha ntabwo bakurikiranywe, ubu ngubu batuye mu mirenge imwe n’imwe ya za Cyumba, Manyangiro n’ahandi hirya no hino, ariko ntabwo babonye ubutabera kubera ko ntawari ubazi n’ibyo bakoze, bagaragaza ibyo bangije ariko ntibagaragaza abo bishe.”

Kamizikunze

“kugeza n’ubu dufitanye ikibazo cy’uko hari amafaranga bajya bakusanya agamije kuriha ibyo bangije ariko batagaragaza aho babyangije, abarizwa muri bank ya Bungwe, ubuyobozi tukiri gukurikirana kugerango tuzarebe uko ubwo butabera bwaboneka.

“aha tunagaragaza abari aba déplacés de guerre mu mashuri, mu gihe cya Jenoside mu 1994 hari abantu bari baravanywe mu byabo n’intambara ni ko twabitaga icyo gihe hanyuma bajya mu bigo by’amashuri ari abanyeshuri, abo rero na bo bagize uruhare mu kwica abatutsi bari batuye hafi y’aho bigaga, urugero rufatika ni ikigo cya Kabare muri Kibungo, abanyabyumba bari bariyo benewabo bazakurikirana bakamenya ibyo bakoreye hariya”

“kuko na bo baratahutse bavuye muri Tanzania bagaruka iwabo badaciye i Kabare aho bakoreye amakosa kugingo bayaryozwe, abo na bo barahongaho bari no mu nzego z’ubuyobozi bari mu bantu bafata ibyemezo n’uyu munsi, abantu bakwiye kuzaganiraho bakamenya ibyabo.”

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi Ntagungira Alexis wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, na we yagize icyo avuga kuri aba bantu.

Ati: “Icyaha cya Jenoside ntigisaza, birasaba yuko abafite amakuru ku bwicanyi bwabayeho, abo bahoze ari aba deplacés de guerre aho bari bari batange amakuru, aho ari nagaragara uwo muntu wakoze ubwicanyi, wakoze Jenoside aho yaba ari hose ari mu gihugu yaba ari hanze, igihe kizagera ubutabera bumugereho.”

Aba bibutswe bari abakozi ba perefegitura ya BYUMBA yari igizwe n’amakomini 17 ari yo: Buyoga, Bwisige, Cyumba, Cyungo, Giti, Gituza, Kibali, Kinyami, Kivuye, Kiyombe, Mukarange, Muhura, Ngarama, Rutare,Tumba, Muvumba na Murambi(iyi yayoborwaga na Gatete ushyirwa mu majwi kenshi ko yagize uruhare mu kwicwa no gutotezwa kw’Abatutsi)

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *