
Abaturage bo mu Karere ka Karongi baturiye amavomo rusange yafunzwe kubera impamvu zitandukanye barasaba ko ayo mavomo yafungurwa kuko ifungwa ryayo riri gutuma bavoma amazi mabi abagiraho ingaruka zirimo umwanda,uburwayi bw’inzoka n’impiswi. Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere igaragaza ko 96% by’abaturage ba Karongi bagerwaho n’ibikorwaremezo by’amazi.
N’ubwo biri uko ariko hari ibice byari byarashyizwemo amavomo rusange abaturage bavoma amazi meza hafi yabo, kuri ubu ayo mavomo akaba yarafunzwe.

Minani Faustin wo mu mudugudu wa Kamwinjagi, akagari ka Gacaca, umurenge wa Rubengera yavuze ko mu mudugudu wabo hari amavomo rusange atatu atagikora harimo n’irimaze imyaka 3.
Ati “Aya mavomo agikora twanywaga amazi meza, tukoga kabiri ku munsi. Ibicurane n’inzoka byari byaragabanutse ariko ubu byongeye kwiyongera”.
Irankunda Fillette wo mu mudugudu wa Kamuvunyi, avuga ko mu mudugudu wabo hahoze amavomo rusange abiri akora neza, ariko ngo yombi batunguwe no kubona abakozi ba WASAC baje bakayafunga ntibanababwira impamvu.
Uyu mubyeyi ufite abana babiri barimo uw’imyaka itatu n’uw’imyaka12, umunyamakuru yamusanze kuri ruhurura yo mu Gahama ari kuvoma amazi atemba muri iyo ruhurura.

Ati “Aya mazi ndayameshesha, nkayakoropesha, ariko hari n’abayatekesha. Bitugiraho ingaruka kuko nta kwezi gushira ntagiye ku kigo nderabuzima kuvuza umwana inzoka”.
Uzabakiriho Rose wo mu mudugudu wa Nkomagurwa, akagari ka Nyarugenge avuga ko mu mudugudu wabo hari amavomo abiri yafunzwe harimo iryo mu Bahena ryakoze icyumweru kimwe, n’iryo ku Kabuga.
Ati “Tuvoma amazi y’isoko dutegaho akavovo. Abana batamo imyanda twayakoresha akadutera indwara. Abana barwara inzoka n’ibicurane, n’ejobundi kuri nari najyanye umwana ku kigo nderabuzima kumuvuza inzoka. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha amavomo rusange akongera agakora kuko abenshi nta mazi dufite mu ngo”.

Imibare y’ikigo Nderabuzima cya Rubengera, igaragaza ko muri Gashyantare 2026 bakiriye abarwayi 319 barwaye inzoka n’impiswi muri Werurwe 2026 bagabanukaho gato baba 297. Umuyobozi wacyo, Dusabimana Innocent avuga ko mu bitera inzoka harimo gukoresha amazi mabi, agasaba abaturage ko bajya bigomwa bakajya kuvoma amazi meza kandi nabwo bakabanza kuyateka mbere yo kuyanywa.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Muzungu Gelard yavuze ko amavomo rusange adakora biterwa n’impamvu zirimo isaranganya ry’amazi no kubura abavomesha.
Ati “Muri iyi zone ya Rubengera na Bwishyura harimo amavomo atari kugeramo amazi kubera ko barimo kohereza mu miyoboro amazi y’Uruganda rwa Kivu Belt Supply,nibamara kuyarekura,hose azagerayo bavome”.
Mu karere ka Karongi habarurwa amavomo rusange 1530. WASAC Group yatangaje ko idafite umubare w’amavomo rusange yafunzwe muri Karongi.

Naomi Irakoze Mugaragu.

