Kamonyi-Musambira: basabwe gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu murenge wa Musambira, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yavuze ko aha habonetse abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bataramenyekana, aho asaba abantu bose kuyikumira.

Ati:”Hagaragaye ibikorwa bibabaje bigayitse twese dukwiye gufatanya tukamagana, aho hari abakoze ibikorwa byo kwangiza imitungo, bajya mu ishyamba ry’uwarokotse jenoside batema ibiti bikiri bito barabyangiza, bigaragara ko rero ingengabitekerezo ya jenoside tuvuga ntiturayirandura burundu kugeza ku rwego abantu twese turi mu cyerekezo kimwe.”

“ngirango n’ababigizemo uruhare bazakomeza bashakishwe, nibamenyekana amategeko azubahirizwa, ariko icyo twifuza cyaba umukoro kuri buri wese ni uko twakomeza gukumira, iyo dukumira ni ukuganira, ni ukubwira abantu icyerekezo igihugu cyacu gifite.”

Ngomiraronka Aphrodice watanze ubuhamya burebure bw’inzira yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakwiye kuko yahuye n’ibikomere bya Jenoside bityo atifuza ko yakongera kubaho, ariko kandi ko itakongera kubaho hari ingabo z’igihugu akunda cyane, by’umwihariko umwambaro wazo.

Aphrodice

Ati:”Iyo mbonye impuzankano za RDF ndanezerwa, nkunda igisirikare cy’u Rwanda. Urwo rukundo ndukomora ku ijambo ry’ihumure batubwiye ntateze kuzibagirwa.” Avuga ko adateze kwibagirwa ijambo Inkotanyi zababwiye rigira riti: “Muhumure mubayeho.”

Perezida wa IBUKA mu karere ka Kamonyi Mwenedata Zacharie, avuga ko kwibuka abazize Jenoside atari ugusubira mu mwijima ahubwo ari uguha agaciro abayizize, no kubaka icyizere cy’ejo heza. Avuga ko ingengabitekerezo ya jenoside ikwiye kurwanywa ku buryo Jenoside itazongera kubaho. Ariko kandi akavuga ko kimwe mu biruhura abarokotse ari ugushyingura mu cyubahiro ababo.

Ati: “Ndasaba abafite amakuru y’aho imibiri y’abacu iri bayatange kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.”

Imiryango ifite ababo biciwe mu bice bitandukanye b’iyahoze ari komine Musambira babanje kunamira izo nzirakarengane zahiciwe, bashyira indabo ahari ibimenyetso by’aho Abatutsi biciwe Kayumbu ndetse no kuri Paruwasi ya Musambira.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *