Kamonyi: bibutse Abatutsi biciwe mu yahoze ari komine Mugina muri Jenoside

Tariki 26 Mata 1994, Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi baturutse; Bugesera, Kigali, Kigali Ngari ndetse no mu yandi makomini yari aturanye na Komine Mugina. Bahungiye muri paruwasi ya Mugina, bari benshi ku buryo bari bazi ko bazirwanaho ntibagire ikibazo bahura na cyo.

Ni na ko byabanje kugenda birwanaho ubwo bari batangiye guterwa, babifashijwemo na burugumesitiri wa komine Mugina, Ndagijimana Callixte, utari ushyigikiye ubwicanyi, aho yafashe abasore b’abahutu, Abatutsi n’abapolisi ababwira ko azajya abahemba ariko bakarwanya ibitero byateraga aho kuri Paruwasi biturutse ahitwa i Mbati, i Mukinga, Jenda n’ahandi.

Nyuma, ngo Ngiruwonsaga Onesphore, bitaga Gitaro, wigeze kuba burugumesitiri wa Mugina, ni we wakoresheje inama ategeka ko bafunga amazi, avuga ko inzoka utayicishije inzara cyangwa inyota udashobora kuyica. Bafunga amayira, bakoresheje bariyeri, bashyiraho imbwa zo kubahiga ku buryo ntawabonaga aho anyura ajya gushaka icyo kurya.

Abari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka32-Mugina

Ibitero byakomeje kuza bimwe biyobowe na Nguruwonsaga, ibindi biyobowe na Kanyanzira nyuma y’uko bishe Ndagijimana Callixte, bamwiciye i Ntongwe, aba bombi ngo bahuruje impunzi z’abarundi zari ahitwa i Nyagahama, i Kinazi kugira ngo zize kubafasha kwica. Ubwicanyi bwatangiye gukara kuva tariki ya 25 Mata 1994 ariko baza kubamaraho tariki 26 Mata 1994.

Abari bahungiye kuri Paruwasi bicishijwe intwaro zitandukanye zirimo imbunda na gerenade, nyuma abaturage babiraramo n’ibisongo, imihoro, amabuye n’ibindi,… Hibukwaga by’umwihariko, Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komini Mugina ubu ni mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi.

Abari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka32-Mugina

Mu gikorwa cyo kubibuka ku nshuro ya 32, kuri iki cyumweru, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu yabonetse mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga. Munyaneza Celestin wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo, yavuze ko abantu bagikomeje kwinangira gutanga amakuru kuko imibiri iboneka ntawavuze kandi hari abafite amakuru.

Ati: Mu mibiri twakuye i Nyamiyaga hari uwari umaze imyaka 32 mu nzu, bagiye gusiza kugira ngo bubake bawukuramo, abandi ni mu mirima hirya no hino.”

“Icyo dusaba ni uko bazajya bayitwereka kugira ngo tuyishyingure mu cyubahiro, kuko kuyizura bwo ntitwabishobora ariko tukabaherekeza mu cyubahiro.”

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye abarokotse Jenoside, ku kudaheranwa n’agahinda n’ibikomere.

Ati: “Ntitwabona amagambo ahagije yo kubashimira kuri iyo mpano mwatanze yagize uruhare runini mu kongera kubaka umuryango nyarwanda.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu

Nk’uko mu bikorwa nk’ibi byo Kwibuka, hose bashima inkotanyi, minisitiri Habimana na we yavuze ko Kwibuka bitanga umwanya wo kuzirikana no gushimira inkotanyi zahagaritse Jenoside zikarokora Abatutsi bicwaga mu gihe amahanga yareberaga.

Ati “Indangagaciro yabaranze yo gukunda igihugu no kukitangira. Ni igihango gikomeye dufitanye n’Inkotanyi.”

Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mugina, ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 50. Ni rumwe mu nzibutso 3 z’akarere ka Kamonyi, rukaba ari rwo ruruhukiyemo imibiri myinshi.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *