Abanyeshuri ba GS Bumbogo bahawe ibikoresho bibafasha gusukura mu kanwa

 

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu kanwa, wizihirijwe kuri GS Bumbogo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 27 Werurwe 2026, abanyeshuri bahawe uburoso n’umuti byoza amenyo, ndetse n’udukombe two gushyiramo amazi bakoresha boza amenyo, hagamijwe kubigisha kuyoza neza nyuma yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi, Irere Claudette, yavuze ko gahunda yo kurira ku ishuri, ikwiye kugendana n’isuku yo mu kanwa.

Ati: “Ni muri urwo rwego rero uyu munsi turimo guhuza gufatira ifunguro ku ishuri n’isuku, isuku yo mu kanwa, iyo tutabyitayeho tukakugaburira gusa ugataha nawe ntiwite ku isuku yo mu kanwa bugacya ukarwara icyo twifuzaga ari cyo kugira ngo uze ku ishuri ukurikira ntikigerwaho kuko uba urimo kubabara.”

Min. Irere Claudette

Insanganyamatsiko y’uyu munsi, igira iti: ‘Mu kanwa hazima, ubuzima bwiza’. Irene Bagahirwa, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura(NCDs), yavuze ko amashuri ari urubuga rwiza rwo kwigisha abana umuco wo kwita ku buzima bwo mu kanwa.

Ati: “Twabonye ko aho abana bakomeje kugira isuku yo mu kanwa, uburwayi bw’amenyo bwaragabanutse cyane, ndetse abana bafite uburibwe buke mu kanwa, bigatuma bagira imyigire myiza. Ni ngombwa rero ko buri mwana amenya kwita ku kanwa hakiri kare.”

Bagahirwa Irene-RBC

Fabrice Niyibizi, umuyobozi w’urugaga rw’abaganga b’amenyo n’indwara zo mu kanwa, yashishikarije abantu koza mu kanwa 2 ku munsi kandi neza, kuko bifasha kubungabunga amenyo.

Ati: “Ni ikintu cy’ingenzi ko isuku yo mu kanwa itangira kwigishwa abana bakiri bato kugira ngo babikurane, iyo tuvura abantu duhura n’ikibazo cy’uko abenshi baza kwivuza mu by’ukuri uburwayi bwarageze kure ku buryo ubuvuzi dutanga ari ubwo gukura amenyo, kandi mu by’ukuri twakabaye tuyabungabunga tukanayasazana,…”

From RBC

Bamwe mu banyeshuri biga kuri iri shuri bahakuye isomo.

Niyogisubizo Prince, ati:”Jye ntabwo nari mfite ubumenyi bukomeye cyane ku byo koza amenyo, nabikoraga mu gitondo mbere y’uko nza ku ishuri gusa, nize ko nshobora kubikora 3 ku munsi, mu gitondo saa sita tumaze gufata amafunguro ndetse na nimugoroba tugiye kuryama.”

Nzayisenga Fillette, ati:”Nize ukuntu twakwita ku menyo n’ukuntu twayagirira isuku tukajya twiborosa buri uko tumaze kurya, uko tugiye kuryama, niborosaga mu gitondo na nimugoroba ariko ngiye kujya niborosa maze no kurya saa sita.”

Abanyeshuri ba GS Bumbogo

Mu gukomeza kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa kandi, uyu munsi werekanye ubufatanye bwa minisiteri y’uburezi, RBC, OMS, SOS Children’s Village Rwanda,… Hatari Patrick, umuyobozi wungirije wa SOS Children’s Village Rwanda, yongeyeho ko ubuzima bwo mu kanwa ari uburenganzira bw’umwana.

Ati: “Ni umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya ko ubuzima bwiza burimo n’ubuzima bwo mu kanwa kandi ko ari uburenganzira bw’umwana kandi ko ari ubuzima abantu bose bagomba kwitaho, turongera gushimangira ko ubuzima bwiza ari inkingi ikomeye ituma umwana akura neza yiga neza kandi akagira icyizere cy’ejo hazaza.”

Hatari Patrick-SOS

Bayasese Bernard, umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, avuga ko kuva muri Nyakanga 2025 bagize abarwayi b’indwara zo mu kanwa bagera ku 36690 babashije kugera ku bigo nderabuzima kwivuza.

Akavuga ko mu rwego rwo kugabanya izi ndwara, basanze ubu bukangurambaga bw’isuku ku bushyira mu mashuri byafasha kuko 30% by’abatuye Gasabo ari abanyeshuri, bityo ko babafasha guhindura imyumvire y’abaturage bahereye iwabo.

Ati: “Turagira rero ngo dutume abana mwabonye ubu butumwa bujyanye no kugira isuku mu kanwa ko muyigeza ku babyeyi bacu kugira ngo intego yacu y’uyu munsi ize kugerwaho kandi bidufashe kugira abaturage bafite ubuzima bwiza.”

Bayasese Bernard- umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko 57% by’abanyarwanda batigeze basura muganga w’amenyo, kandi inshuro ebyiri zo koza amenyo buri munsi zikorwa gusa n’abantu bangana na 19% by’abaturarwanda bose. Bikagaragaza ko hagikenewe ubukangurambaga no gushyira imbere uburyo bwo kwirinda aho kuvura.

Ibi bikaba biri no mu byatumye GS Bumbogo itoranywa ngo ubu butumwa buhatangirwe, nk’ikigo gifite abanyeshuri bagera mu 3000 bisobanuye ko ubutumwa bugera kuri benshi, uretse uburoso, umuti w’amenyo n’agakombe byahawe buri munyeshuri, iki kigo cyanahawe ibigega 4 byo kubika amazi ngo isuku ikomeze inozwe.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *