
N’ubwo kuva mu kwa mbere kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2026 mu karere hose hagaragaye abarwayi ba malaria bangana n’8599 byagaragaye ko yiganje cyane mu mirenge itanu ari yo; Murundi ,Rukara ,Mwili, Ndego na Kabare, aho mu murenge wa Murundi ubwaho habonetse abarwayi ba malaria bangana n’ibihumbi 2718.
Ibi bimenyekana hifashishijwe ikarita yerekana ibipimo bya buri kwezi uko bihagaze muri buri murenge ikorwa kubufatanye na RBC ndetse na SFH ari yo mpamvu Kayonza yagaragaje imirenge itanu yagize abarwayi benshi ba maralia ugereranije no mu yindi mirenge mu mwaka ushize wa 2025 kuva mu kwa1 kugera mu kwa 12
Ibi binashimangirwa n’abahatuye nka
Habarurema Simeon, wagize ati:”muri uku kwezi gushize narwaje maralia, harwaye umudamu n’umwana, ukwezi kutarashira harongera harwara abana babiri.”

Habineza Damien we, ni umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Rwakabanda, akagari ka Ryamanyoni, mu murenge wa Murundi, ati:”baduhaye TDR 60 mu kwa 2, ubu ntayo nsigaranye, mu bipimo 60 habonetse maralia 40.”
Icyo bavuga kibitera
Habarurema ati:”Twagerageje kubaza abajyanama batubwira ko ari imibu myinshi iri muri aka gace.”
Habineza ati:”Nta nzitiramibu abaturage bamwe bafite uretse abagore batwite haciye nk’imyaka 5 nta nzitiramibu duhabwa, icya 2 urabona duturanye na bino bishanga kuba imibu yava mu bishanga ikaza mu baturage si kure.”

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo gutererwa mu nzu umuti wica umubu ukwirakwiza maralia, uyu muturage Habarurema bakaba bawumutereye. Ati:”uyu mudugudu wacu batubwiye ko bagiye kuduterera umuti wica imibu, iwanjye babikoze nabyishimiye cyane.”
Jean Bosco Hakizimana, umukozi wa SFH ushinzwe kurwanya maralia mu karere ka Kayonza. Yasobaniye ko kugirango leta ishyireho gahunda yo guterera imiti iyo mirenge byagendewe mu gushyira imbaraga ahakenewe,

Ati:”imirenge yose yagaragaje ubwiyongere bwa maralia cyangwa mu barwayi 1000 tugasangamo abarwayi 100 tubyita ‘incidence’ ya maralia, izatererwa uyu muti mu mazu. Imirenge iri munsi ya 30/1000, hari ibikorwa tuzakoreramo, aho niba hari uwarwaye dusaba umujyanama w’ubuzima kumusura iwe, agapima abari yo, yasanga hari abarwaye akabavura hakiri kare kuko byoroshye kubakurikirana.”

Icyo abayobozi bavuga ku nzitiramibu
Hakizimana, ati:”imirenge ifite abarwayi bari hagati ya 30 kugeza kuri99/1000 hari gahunda yuko leta abaturage bose izabaha inziriramibu.”
Higiro Jules umuyobozi w’agateganyo w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asaba abaturage kwigurira inzitiramibu,
Ati:” kugeza ubu ntagahunda yo kubaha inzitiramibu, ariko abaturage bacu twababwiye uburyo bino bintu bihenze, ari nk’umuntu ku giti cye usabye umuntu ngo aze kumuterera urabyumva amafaranga yamuca, umuturage na we uruhare rwe ni urwo kugura inzitiramibu turabashishikariza ko bazigura mu kunganira leta ibyo ikora umuturage na we akagira uruhare.”
Ingamba zo kurwanya maralia
Ku kijyanye n’uko umujyanama Habineza Damien, yagaragaje impungenge zo kuba ntabipimisho bafite, kandi bakangurira abaturage kuza kwisuzumisha, aho avuga ko yabisabye ku italiki 28 Gashyantare bikaba bitaraboneka, uyu muyobozi yavuze ko bagiye kubikoraho. Ati:”Abajyanama turabahuza na minisiteri y’ubuzima, iyo byashize bafite uko babisaba ubwo babigaragaje turabafasha kubakorera ubuvugizi kugirango babibone.”

Yasabye kandi abaturage kwitabira igikorwa cyo gutera imiti kuko ari ingirakamaro kirwanya imibu ikwirakwiza maralia mu gihe cy’amezi 10. SFH iri gukora iki gikorwa ivuga ko muri Kayonza ifitemo abakozi 52 barimo gutera imiti, bikaba biteganyijwe ko bazatera amazu 56704. Abaturage bashishikarijwe kandi gusiba ibinogo birekamo amazi yakororokeramo imibu.

Naomi Irakoze Mugaragu

