
Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026, Umuryango ‘Reséau des femmes’ wahuye na bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Gasabo barimo abahagarariye abagore n’urubyiruko hagamijwe kuganira ku itegeko rishya rigendana na serivisi y’ubuzima no ku iteka rya minisitiri rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.
Madamu Mukayitete Annonciata, umuyobozi wa Réseau des femmes, asobanura iby’iri tegeko, yagize ati:
“Ni itegeko rivuga kuri serivisi z’ubuzima, umwihariko ni uko abo twita abana mu busanzwe, murabizi mu Rwanda umwana ni umuntu wese utarageza ku myaka 18, itegeko ryari ririho ryavugaga ko kugirango uwo mwana abashe kubona serivisi z’ubuzima, agomba kuba aherekejwe n’umubyeyi we. Ikirimo kinini cyahindutse, ni uko abana noneho kuva ku myaka 15 kuzamura bashobora kubona serivisi z’ubuzima badaherekejwe n’ababyeyi babo.”

Anavuga kandi kuri imwe muri serivise bemerewe yo gukurirwamo inda mu buryo bwizewe nk’uko riri mu iteka rya minisitiri rya 2024 aho ryemerera amavuriro (clinics) yujuje ibisabwa gukora iyo serivisi, aho mbere byari ibitaro (hospitals) cyangwa amavuriro y’icyiciro cya polyclinics gusa. ati:
“Réseau des femmes twakoze ubushakashatsi dusanga harimo icyuho kugera kuri izo serivisi z’ubuzima muri ubwo buryo bwa ‘safe abortion’, cyane cyane urubyiruko murabizi neza ko mu gihugu cyacu hafi ibirenze 60% ni urubyiruko nirutamenya amakuru ntabwo twakwizera kubona Rwanda rw’ejo ruteye imbere, rubayeho neza rudafite amakuru yizewe, twe nka reseau des femmes dutekereza kure tukanashaka kumenya kuki uwo muntu agomba kuyikuramo.”

Iri itegeko kugirango ribeho, ryagiye rijya mu nteko, rikongera rikagaruka, rikagenda rikagaruka, bitewe n’uko akenshi iyo havuzwe ubuzima bw’imyororokere abantu bahita bumva family planning mu bana b’abakobwa, ndetse bamwe bakavuga ko ari uguha icyuho abana b’abakobwa kugirango bishore mu bikorwa by’ubusambanyi bakiri bato.
Gusa nanone hagakomeza kugaragara ikibazo cy’abana babyara bafite guhera ku myaka 12,…bakava mu ishuli, bakanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zimwe zitanakira harimo SIDA, Hepatite,…hakaba n’abazikuramo bikabagwa nabi, ibi bikaba biri mu byatumye aba bayobozi biyemeza kuganiriza urubyiruko iby’iri tegeko.
Mukarusanga Consolée yaje ahagarariye inama y’abagore mu murenge wa Kimihurura, ati:
“Dusobanuriwe uburyo abana bajyaga bahisha ibintu bijyanye no gutwara inda bakagenda bakazikuramo rwihishwa, ariko twabonyeko dukwiye kugenda tukabigisha, mbere y’uko n’ibyo bikorwa bibaho, bakamenya ko bari butinyuke bakegera ababyeyi, bakegera abayobozi bakabayobora aho bashobora kugenda bakabatunganyiriza icyo gikorwa kitangije ubuzima.”

Ntihanabayo Seth wari uhagarariye urubyiruko rw’umurenge wa Kacyiru, ati:
“Hari urubyiruko wasangaga ruhura n’ibibazo byo gutwara inda imburagihe, ariko bakaba baziko uretse kujya kwitabaza ba bavuzi ba gakondo no gukoresha ubundi buryo buri ‘illegal’ bumvako nyine bidashoboka ko bafashwa. ariko kuba rino tegeko ryarasohotse turagenda tubabwire ko niba ahuye n’icyo kibazo cyo kuba yatwara inda, ahubwo hari uburyo ashobora kuba yagana ibitaro bimwegereye bakamufasha kugirango ikibazo gikemuke.”
Kuba abayobozi bavuga rikijyana mu baturage no mu rubyiruko by’umwihariko, ni yo mpamvu bashishikarijwe gusakaaza aya makuru mu bo bahagarariye;
Ni itegeko N° 026/2025 ryo ku wa 17/09/2025 rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda rigenga imiterere, iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bitaro, n’inshingano z’abakozi b’ubuzima, ndetse n’teka rya Minisitiri n° 002/MoH/2024 ryo ku wa 29/11/2024 rihindura Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda. Iri hindura ryatangajwe mu igazeti ya Leta n° 50 Bis yo ku wa 09/12/2024, rikaba ryarahinduye cyane cyane ingingo ya 5 y’iteka rya 2019.
Naomi Irakoze Mugaragu

