
Ubwo kuri uyu wa 21 Ukuboza, 2025, bari mu ihuriro ry’abagore n’urubyiruko bafite Ubumuga bwo kutabona ryateraniye mu kigo cy’amahugurwa cy’abafite ubumuga bwo kutabona giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, abagore bafite Ubumuga bwo kutabona baturutse mu mashyirahamwe 64 y’abafite ubumuga bwo kutabona mu gihugu hose, bagaragaje ko mu myaka 30 ishize hari aho bageze kandi hashimishije, gusa ko ngo hari ibindi bikibabangamiye birimo n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Nagasanzwe Olive waturutse mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura yatanze urugero rw’ukuntu yiyamarije umwanya mu nzego z’abagore ariko akabwirwa ko kuba afite ubumuga yazitoreza mu cyiciro cy’abafite ubumuga. Aha, yatumye inama y’igihugu y’abagore kubakorera ubuvugizi kugira ngo abafite ubumuga mu bihe by’amatora bajye bemererwa kwiyamamaza mu byiciro byose badashyizwe mu byiciro by’abafite ubumuga gusa.
Ati “Icyo gihe natahanye ipfunwe, rwose birakwiye ko mwadukorera ubuvugizi icyo nacyo kigahinduka mu myumvire.”

Mu kiganiro cyatanzwe na madamu Donatha Uwitonze, waturutse mu nama y’igihugu y’abagore yagarutse ku buryo umugore ufite ubumuga bwo kutabona yatera imbere, abibutsa kurenga amateka y’ahahise aho umuntu ufite Ubumuga bwo kutabona yasuzugurwaga.
Ati “Buriya iyo witeje imbere uba uteje imbere Igihugu. Kera ikiranga umuntu utabona byari ugusabiriza, ariko uyu muco urimo uracika, kubera ko abagore bubakiwe ubushobozi.”
Yabasabye kandi kujya bikorera ubuvugizi badategereje kubukorerwa n’abandi, aho yasobanuye ko igihe bazaba bazamuye ijwi ryabo, inama y’igihugu y’abagore na yo izajya ibumva vuba ikabafasha kuzamura ijwi no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bikibangamira iterambere ryabo.

Abagore batanze ubuhamya benshi bagarutse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa ririmo ahanini ibikorwa byo kubasambanya hagendewe ko batabona bityo ko batabasha no kumenya uwaribakoreye.
Uwari uhagarariye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) akaba n’umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu wa isange one stop centre, Mrs. Shafiga Murebwayire, yabwiye abagore bafite ubumuga bwo kutabona, ko kuba batabona badakwiye guhishira ihohoterwa ribakorerwa, abasaba kujya batanga amakuru kuko afasha mu kugenzura ibyaha bakorerwa ababwira ko RIB itazahwema gufatanya n’izindi nzego mu kubarengera.
Ati:“Buri wese akwiye gutanga amakuru kugirango afashwe. Telefoni yifashishwa ni 3512, RUB nayo ifite Nimero yifashishwa. Iyi telefoni ihamagarwa ku buntu. Nimuyifashishe mutange amakuru yose ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Dr. Mukarwego Betty, perezidante w’ubumwe nyarwanda bw’abatabona(Rwanda Union of the Blind/RUB) yavuze ko iri huriro ku rwego rw’Igihugu ribaye ubwa mbere akaba ari umwanya wo kwisuzuma, bakareba aho bageze, bakanaboneraho kongera gufata ingamba nshya ziganisha umugore ufite ubumuga bwo kutabona ku iterambere rirambye, aho anashimira leta y’u Rwanda na perezida Paul Kagame bahaye agaciro umugore akaba na we afite ijambo bitandukanye no mu bihe byashije.
Ati:“Umugore yari Umuntu uhezwa utajya mu bandi noneho byagera ku bafite ubumuga bikaba agahomamunwa! Ntitwabashaga kwiga cyangwa guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi ariko ubu dufite ijambo kandi turanashoboye.”

Yihereyeho yatanze urugero ko afite Impamyabushobozi y’ikirenga kandi afite ubumuga bwo kutabona ndetse yongeraho ko kuba afite ubumuga bwo kutabona bitamubuza kuba ari umwalimu muri Kaminuza y’U Rwanda mu ishami ry’uburezi.
Mugisha Jacques, umuyobozi nshingwabikorwa wa RUB wavuze ko iyi nama igomba kuba ngarukamwaka hagamijwe gukomeza kurebera hamwe icyateza imbere abagore n’urubyiruko bafite ubumuga bwo kutabona, yanasabye RIB ndetse n’inama y’igihugu y’abagore kunga ubumwe na RUB hagamijwe gukomeza gushakira ibisubizo ibibazo byagaragajwe mu nama birimo abagore bagihura n’ihohoterwa, abimwa uburenganzira bwabo n’ibindi,…

Naomi Irakoze Mugaragu.

