Ayinkamiye Adidja, umugore wo mu kigero cy’imyaka nka 38, umwe mu bagore bicururiza mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu akabwa afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ahamya ko mu kazi ke yitwararika ngo atagira uwo yanduza.
Yabivuze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, mu kiganiro abanyamakuru bagiranaga n’Ishami ry’Ibitaro by’Akarere ka Rubavu rishinzwe gupima SIDA no gukurikirana abanduye agakoko gatera SIDA.
Yagize ati “Njyewe kuva namenya ko nanduye, nsinshobora kwanduza undi muntu kuko ndabanza nkamubwira tugakoresha agakingirizo.”
Uyu mugore ni umwe mu bantu igihumbi na 268 mu Karere ka Rubavu bafite agakoko gatera SIDA, bafatira imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku Bitaro bya Rubavu.
Kugira ngo bashobore kwirinda no kurinda abakiliya babo ubwandu bushya bwa SIDA, aba bagore bibumbiye mu matsinda bakeburaniramo kandi bakanakurikirana uko bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.
Mu Ayinkamiye amaze imyaka 18 afata imiti igabanya ubukana bwa SIDA ariko kumurebesha amaso ukaba utakeka ko afite ubwandu bwayo, Uwimana Rosette, umuforomokazi ukuriye ishami rishinzwe gusuzuma no gukurikiraba abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, avuga ko ufashe imiti neza kandi agakurikiza inama bamugira adashobora kurwara SIDA.
Agira ati “Iyo umuntu afata imiti neza, mu cyumweru kimwe gusa ingano ya virusi iri mu maraso ye iba yatangiye kugabanuka, ari na ko yongera abasirikare barinda umubiri we.”
Uwimana avuga ko kuri ubu, iyo basuzumye umuntu bakamusangamo ubwandu, mu minsi irindwi bahita bamutangiza imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.
Ati “Ubundi tubanza kumutangiza imiti y’igituntu iyo tukimusanzemo, noneho nyuma y’iminsi irindwi agatangira imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.”
U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byose byo ku isi, rwihaye intego ko mu 2030 ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA buzaba bwagabanutse ku kigero cya 95%. Ibi bivuze, ko barimo gukora ibishoboka byose ngo muri icyo gihe abafite ubwandu bwayo bazabe badashobora kwanduza uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina.
Igisubizo cy’iyi ntego kikaba kiri mu mpamvu zikomatanye zirimo cyane cyane gurangiza imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA uwo basanganye ubwandi wese bakiyimubonamo, gukangurira abafata iyo miti kuyifata neza, gukangurira abagabo kwikebesha, kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye ikorwa hagati y’abatarashakanye no gukangurira abantu kwifata uwo binaniye agakoresha agakingirizo.
Oswald Niyonzima

