
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi mu mpine z’icyongereza nka TFGBV, ni ihohoterwa ritamenyerewe cyane aho rishobora kubaho umuntu yandikira undi ubutumwa, umuntu atangaza amafoto, umuntu atera ‘comment’ ku kintu runaka gishobora kuba cyavamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bamwe mu bagore baganiriye na strongnews batubwiye ko barikorerwa.
Isabelle Dusengimana ni umwe muri bo, ni ‘content creator’ wibanda cyane ku biganiro byo guteka n’iby’ubuzima akabinyuza kuri youtube yitwa hot250.
Ati:”Ukabona umuntu aje muri komenti avuze ibitandukanye n’ikiganiro natanze, ugasanga ni jye agarutseho, ngo ariko mbega Isabelle ubwose reba ukuntu cyanganye, ariko uziko wagirango ibiryo byose uteka ni wowe ubyirira kdi ukabirya udatekereje.”
“ibyo rero mbifata nk’ihohoterwa nkaryita irishingiye ku gitsina kuko umubare w’abakora ibiganiro byo guteka abenshi ni abagore, n’ubwo n’abagabo barimo ariko sindabona babataka gutyo.”
Mbere ngo byaramubabazaga akumva atakongera no gukora ikindi kiganiro. Ati:” byarambabazaga nkavuga nti ese uyu muntu mfa iki na we, ese ubundi ko avuga ngo ndabyibushye, abadakora ibiganiro byo guteka bo ntabwo babyibuha?ko njya mbona abantu babyibushye kandi badakora ibiganiro byo guteka? ariko uko umuntu agenda amenyera asa n’ubyirengagiza, akenshi n’amazina ntabwo aba ari ay’ukuri ngo uvuge ngo ndahita ndibona ntange ikirego!”
Uko yumva byakemuka
Avuga ko hari benshi bagiye baganira bakamubwira ko baretse gukora ibiganiro kubera izo comments, hari n’abahitamo kutagaragaza isura ku bwo gutinya ko bavuga uko bameze, agasaba ko ababikora bakwiye kubireka kuko bangiza amarangamutima y’abandi.
Ati:”Ntabwo rero umuntu yabihorera gutyo, hakenewe ingamba zo kugirango ababikora bamenye ko biba bibangamiye ababikorerwa, icya mbere ni ukubanza kumwigisha ko bihanwa n’amategeko kandi bibangamira uwo abikoreye, yaba adashaka kumva umuntu yamurega.”
“Dufite imbuga nkoranyambaga zishobora gutambutsa ubwo butumwa ushobora gukora ‘screnshots’ uga tagging abashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku buryo n’iyo uwo muntu atamenyekana ariko uwo muryango uramutse ubonye ubwo butumwa ukagira ‘reactions’ n’abandi batekereza gukora icyo kintu babona izo ‘comments’.”

Naissa na we ni umwe mu bakorewe TFGBV, ni umunyamakuru kuri Radio imwe muri Kigali inakoresha youtube, yatubwiye uko byamugendekeye.
Ati:”Hari abifashishije za youtube, n’ibitangazamakuru bagaruka kuri jye kandi ikiganiro twagikoze turi benshi, bakavuga bati uriya mukobwa ntakindi ari gukora aba ari gutereka amaso,..bifashishije indirimbo bati Adela Mukasine yasomye wisiki iramucurangura ibintu nk’ibyo, umuntu uwo asanzwe ari we bakabigereranya n’undi mukobwa wigeze kugira ibyo akora bihabanye na we, urumva ko baba bari kugusiga icyasha.”
“mbere numvaga ari ibintu bisanzwe nkumva ntabwo bimfasheho cyane, ariko ingaruka zibaho n’iyo bikomeje gututumba abantu bagakomeza kubivuga, ugasanga ntibakiri gukoresha rya zina ryawe usanganywe bari gukoresha amazina bari kuguhimba, ugasanga abantu bari gukoresha amafoto yawe bavuga bati urasa ute umeze ute, ariko nk’uyu nguyu yageze aha ate, bikaba nkaho ari nko kugirirwa impuhwe mu byo ukora, kandi hari ubumenyi wari ufite kugirango ugere kuri uwo mwanya urimo.”
“Bigeraho bikagutusha mu marangamutima, bitera depression nyine ukumva urihebye, ukavuga uti kuki meze gutya,…”
Uko yumva byakemuka
Agira icyo asaba abakora TFGBV cyane ko we yayikorewe kuko ari umukobwa 1 ukora mu bagabo.
Ati:” Bamwe ntibashimishwa n’aho tugeze, bamwe baravuga bati se nk’uriya cyane cyane iyo wisanze mu kazi kahoze gakorwa n’abagabo ukisanga ari wowe mukobwa, bamwe baravuga bati ntiyari abishoboye ni impuhwe yagiriwe, yatanze ruswa y’igitsina,…”
“Niba hari umukobwa uri gukora mu bagabo nka bangahe mumwubahire icyo ashobora gutanga, ntabwo twabireka umuntu abagomba gushyiraho ‘defenders majors’, bikomeje kuzamuka umuntu yatekereza icyo akora, nshobora kuba nabarega.”

Noella Shyaka akoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane X, avuga ko na we yakorewe TFGBV, hari nk’aho apostinga ifoto abantu bakayinegura bati ufite ikinyenyanza, ntabwo uteye neza nka runaka, kuki wipostinga,…yagirango aratembereye na bwo abantu ntibamuhe agahenge.
Ati:”Hari n’indi nagize nagiye Dubai mu kazi, kumwe umuntu aba amaze ahantu iminsi akavuga ati reka ntembere, kwa kundi upostinga turabizi ko hari abakobwa bajyayo hari ibindi byabajyanyeyo, umuntu ntiyite ko hari ikindi cyakujyanyeyo ati ugiye mu bagabo,… n’abahungu bajya bahura na byo ariko abakobwa usanga ari bo bahura na byo cyane, bavuga icyo kintu kuko uri umukobwa, kuko iyo aba ari umuhungu uri muri iyi situation ntibyaba ari same case.”
Avuga ko hari abo amenya, hari n’uwakoze post avuga ko yajyaga amwiyenzaho ngo abone aba followers 10000 none yabigezeho, gusa hari n’uwo yashyikirije RIB.
Ati:”hari uwo byabayeho umwe, we tujya no muri RIB baramusinyisha yapostingaga ibintu buri munsi antuka bamusaba no gukora public apologies, kuri RIB nagiyeyo 1 bimaze kuba too much, nabaga nibereye n’ahantu akamfotora agapostinga ugasanga nyine ahora antagetinze, mbona bimaze kuba ‘personal attacks’, avuga ngo abakecuru b’abakobwa badashaka ko abandi bajya kuri twitter, agahora apostinga amafoto yanjye,…”
Uko yumva byakemuka
Aburira abantu bakora TFGBV, ababwira ko hari igihe uba wumva uri gutera urwenya, ariko utazi uko uwo ubwira biba bimugendekera, agasaba ko abantu bagomba gukora imbuga nkoranyambaga zitekanye aho umuntu ajya akabona amakuru, agakora business, bikungura kurusha gusenyana, ariko ko kandi uyikorewe bikamurenga atabyihererana.
Ati:”igihe wumva bikurenze shaka uwo uganiriza, nubona bimaze kuba ‘too much’ ujye kuri RIB ufite ibimenyetso bigaragara nta mpamvu yo kubyihererana kuko tuzi abantu bitera kwiheba bikabije cyangwa hakazamo n’ibindi bibazo harimo no kwiyahura.”
Hari undi mugore w’umu ‘feminist’ wavuze ko yayikorewe ariko ntashake kugira byinshi ayitangazaho yaragize ati:”Gusa navuga ko TFGBV ari mbi kandi abayikora benshi baba batazi ibyo bakora ingaruka zabyo n’uko ari ibyaha bihanwa n’amategeko. Hakenewe ubukangurambaga ku kumenyekanisha amategeko ayihana.”
Icyo abo mu butabera bavuga kuri TFGBV
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ahamya ko ikoranabuhanga rijya ryifashishwa mu guhohotera, ndetse hari n’ibirego bakiriye.
Ati:”Imbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa umuntu ahozwa ku nkeke, abuzwa amahwemo hari aho umwana ashobora gushukishwa amafoto y’urukozasoni agasambanywa, twabonye n’aho umuntu, “n’abantu bakuru” ashobora guteretwa, nawe uti mfite umukunzi, ati ngwino unsange hano, nyuma ukagenda ugahura n’abantu, amafoto yakohererezaga ugasanga atandukanye n’uwo mwahuye, dufite caisse zabayeho bafatwa ku ngufu kandi ari bakuru muri ubwo buryo.”
Ku kijyanye n’uko hari abantu bakoresha ikoranabuhanga biyoberanyije hakaba abakeka ko batamenyekana, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), ubwo mu minsi ishize cyari mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha serivise zacyo i Kamonyi, cyavuze ko ubushobozi bwo kumenya aba bantu n’aho baherereye buhari.

Dr. Emmanuel Nshingabigwi, umuyobozi w’Ishami ry’Ibimenyetso (Physical Evidence Division)muri iki kigo, ati:
“National Cyber Security Authority, aka gashami gasuzuma kagacukumbura, kakanakusanya amakuru agaragara mu bikoresho nkoranabuhanga nka telefone, mudasobwa, network, social media ariko byakoreshejwe hakorwa ibyaha kuko ni byo forensic ishinzwe, twagarura sms, whatsapp, calls, audio video naho baba babisibye, tugarura files zitandukanye zifite aho zihurira n’ibyaha byakozwe, n’ibikoresho byose biri connect kuri internet.”
Igihozo Diane, umunyamategeko mu kigo HDI gikora ku buzima n’uburenganzira bwa muntu, avuga ko TFGBV ari icyaha, akanasaba abantu kwitwararika kuri ryo bakamenya icyo amategeko avuga, ko kandi abarikorewe badakwiye guceceka bakwiye kubagana kugirango babone ubuvugizi.
Ati: “Ni ihohoterwa riri kwihuta cyane ariko abantu benshi nta makuru bafiteho! birinde, basome n’amategeko banamenye ibyo bandika cyangwa uburyo bakoreshamo amakuru y’abantu bajye babanza babiherebwe uburenganzira.”

“Twaje gusanga ko iri hohotetwa rishingiye ku gitsina hifashishijwe ikoranabuha, rigira ingaruka nyinshi cyane aho usanga riva ku muntu umwe rikazagera igihe rikagera no ku muryango rikaba ryanavamo urupfu.”
Ubushakashatsi budashingiye ku mibare(qualitative) RWAMREC yakoze bwagaragaje ko abantu TFGBV ikunze kwibasira mu Rwanda ari abagore bari hagati y’imyaka 18-45; barimo aba activists, feminists, abanyeshuri bo muri za kaminuza, LGBTQ+, abicuruza ‘sex workers’, abakora imirimo y’ubu agents ‘digital service wokers’,…
Icyuho kigihari kikaba ko mu mategeko ya GBV, iyi TFGBV itaragaragaramo nk’icyaha, ariko iyo hafashwe amategeko; irigena ibyaha n’ibihano muri rusange rya 2018 ndetse n’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aya yombi agaragaramo ingingo zihana zikanakumira ihohoterwa rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho bishobora kuba icyaha 1 cyangwa 2 bitewe n’umwihariko w’uburyo cyakozwemwo.
Naomi Irakoze Mugaragu.

